Thursday , 21 September 2017

Menya ibintu 6 ugomba kwirinda gukorera ugutwi kwawe

Iyo dusukura umubiri wacu, hari ibice tugomba kwitondera. Kubisukura cyangwa kubifata  nabi bishobora kudutera uburwayi bukomeye. Uyu munsi turavuga ku makosa atandatu tugomba kwirinda igihe twita ku matwi.

Gukoresha uduti tuzengurukijweho ipamba

ngo turiya duti dushobora kwangiza ugutwi,nk’uko umushakashatsi witwa Comer yabitangaje

Ngo turiya duti dushobora kwangiza ugutwi,nk’uko umushakashatsi witwa Comer yabitangaje

garagaje ko ntacyo turiya duti dutwara amatwi yacu, nk’uko byatangajwe na Richard Rosenfeld, uhagarariye ikigo cy’ubuvuzi cyitwa SUNY Downstate Medical Center, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku rundi ruhande ariko, ngo turiya duti dushobora kwangiza ugutwi,nk’uko umushakashatsi witwa Comer yabitangaje. Ngo ugutwi gushobora kubabuka, cyangwa ingoma y’ugutwi igatoboka.Natwo nukudukoresha witonze cyane.

Umuziki usakuza cyane muri ecouteurs

Gucurangira cyane umuziki muri ecouteurs Ni impamvu nyamukuru yo gupfa kw’amatwi

Gucurangira cyane umuziki muri ecouteurs Ni impamvu nyamukuru yo gupfa kw’amatwi

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo “the National Institute on Deafness” muri Amerika bwagaragaje ko Abanyamerika 15% bari hagati y’imyaka 20 na 69 batakaje kumva kwabo, biturutse ku rusaku rukabije. Ubundi bushakashatsi bwakozwe na “the Indian Journal of Otology”n’ahandi henshi, bugaragaza ko gucurangira cyane umuziki muri ecouteurs ari impamvu nyamukuru yo gupfa kw’amatwi umuntu ntiyongere kumva neza. Rosenfeld yavuze ko igihe abo muri kumwe bumva umuziki urimo kumvira muri ecouteurs, uba urimo gucuranga cyane bikabije.

Kwinjiza urutoki mu gutwi

inzara zawe zishobora kugira mikorobe nyinshi zakwanduza ugutwi

inzara zawe zishobora kugira mikorobe nyinshi zakwanduza ugutwi

Uretse kwangiza umuyoboro ujyana amajwi no kwinjiza ubukurugutwa mu gutwi mo imbere, kwinjiza urutoki mu gutwi ni ikosa. kubera ko inzara zawe zishobora kugira mikorobe nyinshi zakwanduza ugutwi, nk’uko Comer abyemeza.

 

Ibi biba cyane cyane iyo urwaye diyabete cyangwa uri hafi kuyirwara. Comer yasobanuye agira ati: “Diyabete yangiza imijyana n’imigarura y’amaraso kandi ikangiza ugutemba kw’amaraso mu matwi. Ni ukuvuga ko ubudahangarwa umubiri urema bwagahanganye na diyabete butagera mu matwi neza.”

Gutobora ugutwi kwawe cyangwa kureka undi muntu akabigukorera (cyane ku bashaka gushyiraho amaherena)

Igihe ukeneye gutobora amatwi, wajya kureba muganga ufite ibikoresho byabugenewe

Igihe ukeneye gutobora amatwi, wajya kureba muganga ufite ibikoresho byabugenewe

Hari igihe wibuka uko mama wawe  yapfumuraga ugutwi kwawe ukiri muto. Wibigenderaho ngo nawe wipfumure. Ni kenshi bitera ubundi burwayi.  Si byiza kwipfumura ugutwi kwawe, cyangwa ngo ureke undi muntu utari umuganga abigukorere. Igihe ubikeneye, wajya kureba muganga ufite ibikoresho byabugenewe akagufasha.

Kutajya kwa muganga igihe ubabara ugutwi cyangwa utumva neza

Igihe wumva amatwi afite ikibazo ihutire kureba muganga

Igihe wumva amatwi afite ikibazo ihutire kureba muganga

Mu buryo bumwe, gutakaza kumva ni nko gutakaza umusatsi. Icyo utakaje kiba gitakaye burundu. Igihe wumvise ibintu bisakuza cyane mu matwi cyangwa se atumva, ni ngombwa kugana muganga. Ikindi cyatuma ugana muganga,ni igihe uribwa mu gutwi.

Uko amatwi akuriye si ko aba afite ikibazo. Umusaya, amenyo, n’umuhogo bihuriye kumitsi imwe ku buryo ikigize ikibazo muri byo, wakeka ko ari uburibwe bw’ugutwi. Niba rero ufite uburibwe budasanzwe, bukarenga umunsi umwe, ugomba kujya kwa muganga.

Guhata ibintu mu gutwi

Nk’uko bitangazwa na Rosenfeld, bamwe bakunda gushima cyangwa gukuba mu matwi yabo no kwinjizamo ibyo babonye byose. Ibintu byose bisa nk’aho bikanyaraye, cyangwa bikomeye ntibigomba kwinjizwa mu gutwi, kuko bishobora kugukomeretsa cyangwa bikinjiza ubukurugutwa mo imbere bikaba byatera uburwayi cyangwa uburibwe.

Ntukwiye gukoresha ibiti cyangwa ibindi ibikoresho byakangiza ugutwi.

Ntukwiye gukoresha ibiti cyangwa ibindi ibikoresho byakangiza ugutwi.

Ntucikwe !! Horana natwe   ukanda hano like kuri page yacu ya FacebookTwitter na Youtube  ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro   by’abakozi b’Imana   ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Valantin Twiringiyimana

43,966 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress