Menya ibintu 7 abagore bakunda ku bagabo b’abakristo

0
578

Benshi mu bagore bifuza kubana n’abagore  b’abakristo, gusa hari ibintu ngenderwaho basaba ko bene aba bagabo baba bujuje kugira ngo bemererwe kubana na bo.Hari imyitwarire imwe n’imwe abagabo bagira igakururira abagore kuba babakunda.

Menya uburyo bw’imyitwarire 7 abagore bakunda ku mugabo w’umukristo.

Hari imyitwarire abagore bakunda ku mugabo w’umukristo

Kuba umugabo ushobora gusenga

Ubuzima bwo gusenga ni ingenzi ku muntu ku giti cye, ariko na none biba byiza iyo asengana n’undi.Gusengana n’uwo mwashakanye ni urufunguzo rw’umubano mwiza hagati yanyu cyane ku bijyanye no kumwigiraho no kumutega amatwi.Isengesho rikuza ubucuti n’Imana kandi binyuze muri ryo mubasha namwe kugirana ubumwe bukomeye.Ibi bituma umugore yifuza kubana n’umugabo usenga.

Kuba umugabo utiyandarika

Abagore hafi ya bose usanga badakunda abagabo biyandarika.Bifuza wa mugabo uha agaciro ubuzima bwe bw’umubiri n’ubw’umwuka ku buryo aburinda kubukoresha ibyo yishakiye byose.

Bakunda umugabo wizera Imana

Gushyira icyizera mu Mana biruta kwizerera mu bushobozi bwawe.Nk’uko muri Yeremiya 17:7 habivuga ngo ‘Hhirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro’.Kwigirira icyizere mu byo ukora ko bizaba byiza kuko umwami Imana ari mu ruhande rwawe bituma abagore bagukunda.

Umugabo ushyira mu gaciro

Gushyira mu gaciro ukamenya ibikwiye mu buzima bwa buri munsi ni ibintu bitorohera buri wese.Umugabo usenga ashobora gha agaciro ibintu runaka akanamenya n’igihe cyabyo. Abagore bikundira umugabo nk’uyu umenya iby’ingenzi kurusha ibindi mu buzima, agashyira imbere Imana.

Umugabo uzi gutega amatwi abandi

Bamwe mu bagore bacika intege kandi bababara vuba, byaba inyuma cyangwa imbere muri bo.Ku bw’ibyo baba bifuza umugabo wo kubatega amatwi, akabitaho mu buryo bwose igihe bababaye.Batekereza ko ibi bashobora kubibona ku mugabo usenga.

Umugabo ucisha make

Umugabo w’umunyabwenge yemera guca bugufi nubwo byamubabaza mu mutima. Umugabo w’umukristo yemera gukosorwa cyane acyane n’ijambo ry’Imana, bikamutera kumva ashaka  umuntu umwigisha ibyanditswe.Ibi abagore barabikunda.

kuba inyangamugayo

Abagore bakunda umugabo w’inyangamugayo mu bikorwa no mu magambo ye, kuko bituma bamugirira icyizere.Umugabo w’umukristo nyakuri atanga isezeramo  akarisohoza nubwo bitaba bimworoheye.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::