Menya igitera indwara ya Anjine, uko wayirinda n’uko wahangana na yo igihe uyirwaye

0
935

Angine (Anjine) ni indwara yo kubyimba no kubabara mu muhogo mu gace k’akamironko (pharynx) bitewe na mikorobi.

Angine zirimo amoko 2, hari angine iterwa na virusi hakabaho na angine iterwa na bagiteri.

Gusa Angine itewe na virusi ni yo ifata abantu benshi. Iyi ndwara yibasira cyane cyane abakiri bato gusa n’abakuze barayirwara, Angine itewe na bagiteri iterwa na mikorobi yitwa streptocoque (sitireputokoke) ikaba yibasira cyane abantu barengeje imyaka 3

Umuntu urwaye Angine akunze kurangwa no gukorora, kugira umuriro, Kubyimba mu muhogo, Kubabara igihe agize icyo Amira, Kumagara ukumva mu rumiriro hahanda, Gutukura mu muhogo, kumva mu muhogo hahomye ibindi bintu, Ububabare bwo mu muhogo ubwumvira mu matwi kandi atariho urwaye.

Iyo umurwayi akorora, akaba adafite utubyimba mu muhogo, akaba adafite umuriro cyangwa afite mucye, iyo angine iba yatewe na virusi na ho iyo angine yatewe na bagiteri mu mihogo harabyimba.

Iyo rero umurwayi adakorora, akaba afite umuriro mwinshi kandi mu muhogo habyimbye, ku buryo iyo ukozeho inyuma wumva habyimbye, umuti w’ibanze ni amoxicillin, cloxacillin cyangwa Peni-V kuko icyo gihe iyo angine iba yatewe na bagiteri

 

Dore uko wakwirinda indwara ya Angine

Ifubike bihagije cyane cyane mu gihe cy’ubukonje no mu gihe cya nimugoroba.

Kuvuga usakuza no kwikokomora byirinde cyane kuko byangiza inyama zo mu muhogo, Irinde kunywa ibintu bikonje cyane cyane igihe hakonje.

Uko wakwitwara mu gihe wayirwaye

Uyirwaye ahabwa imiti yo kugabanya ububabare nka paracetamol, ibuprofen cyangwa aspirin, Gusa aspirin ku mwana ntiyemewe cyane cyane ari munsi y’imyaka 18.

Aha wemerewe gukoresha ubuki, n’igi ribisi, icyayi cya tisane (uruvange rw’umucyayicyayi, teyi, umwenya, indimu n’ibindi) kirimo isukari ihagije kuko byongerera imbaraga umubiri

Hagarika kunywa itabi burundu kuko na byo biri mu bintu bitera iyi ndwara, Gerageza kuba ahantu hari umwuka mwiza ufungure amadirishya mu nzu hagere umwuka n’umuyaga.

Jya unywa ibintu bishyushye kandi birimo ubuki niba wabubona hafi, gerageza kunywa ibishyushye kandi uruhuke

Shaka ibumba ry’ icyatsi uritobe mu mazi meza, ushyire ku gitambaro uzingurize mu ijosi bimareho iminota 10. Ryama uruhuke bihagije kandi wirinde ibyagutera umunaniro ukabije muri wowe.

Ububabare bushobora kugabanywa n’imiti igabanya ububabare (ibuporofeni) cyanwa imiti igabanya ububabare n’umuriro (parasetamolo).

Mu muhogo hashobora koroshwa n’imiti iboneka muri farumasi iba ari ibinini umuntu ahekenya/cyangwa apuriza mu kanwa.

Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe niba ukomeje kubabara mu muhogo mu icyumweru 1-2 kandi nta mpamvu igaragara yabyo nta n’umuriro ufite.

Ubababara cyane mu muhogo bikaba byatumye ugira umuriro mwinshi, icyo gihe uba ugomba kwihutira kujya kwivuza uwo munsi.

Niba ibimenyetso by’uburwayi bitagabanuka kandi waragerageje kwivurira mu rugo, nab wo hita ujya kwivuriza ku bitaro bikwegereye.

Niba ububabare bwo mu muhogo bufatanije no kunanirwa kuvuga cyangwa no kudahumeka neza, ukaba utabasha kumira cyangwa utabasha kubumbura umunwa neza ugomba guhita wihutira kwivuza!

Abarwayi ba Anjine baba bababara mu mihogo

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::