Friday , 22 September 2017

Menya imimaro 5 yo kurya karoti ku mubiri wawe

Umubiri w’umuntu utunzwe n’imbaraga ziva mu byo arya n’ibyo anywa. Umuntu aba agomba kurya indyo igizwe n’ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara ari by0 byitwa ‘Indyo yuzuye’. kimwe mu birinda indwara ni icyiciro cy’imboga ari naho karoti tugiye bkuvugaho uyu munsi ibarizwa.

Dore imwe mu mimaro mikuru ya karoti:

      Ihangana n’uburwayi

Ifite ubushobozi bwo guhanga n’ibitera indwara, ikanagaba ibinure bidakenewe mu mubiri, irinda ibihaha ndetse ikarinda n’indwara z’umutima ndetse na kanseri ifata imyanya itandukanye y’umubiri. Ikungahaye kuri vitamine ikanagira uruhare rukomeye mu gukwirakwiza umwuka wa oxygène (uwo duhumeka) mu turemangingo twose tw’umubiri.

Ituma umuntu arushaho kureba neza

Karoti ituma umuntu areba neza cyane cyane mu gihe cy’ijoro. Ikungahaye kuri vitamin A, ituma umuntu abasha kureba neza kandi akabona. Igira uruhare mu kugabanya ibyago byo kurwara ishaza mu jisho. Karoti kandi ituma amaso abasha kureba neza mu gihe hari urumuri rukeya.

     Karoti ni nziza cyane ku mwijima

Kuko ifite isukari y’umwimerere, bituma umwijima ukora neza

     Ni nziza cyane ku magufa

Karoti ifasha amagufa gukomera kuko ifite ikigero kinini cya vitamin A ifatanya phoshore bigatuma habaho gukomera kw’amagufa n’amenyo.

     Ituma uruhu rwihanganira izuba rikaze

Karoti yongerera uruhu ubusobozi bwo kwihanganira izuba. Nko mu gihe hariho izuba rikomeye uruhu ruraryihanganira. Icyakora abahanga mu by’ubuzima bagira inama abantu kutajya kuzuba ry’inshi.

2,567 total views, 11 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress