Saturday , 25 March 2017

Menya imimaro 7  y’amasengesho mu buzima bw’umukristo .

Muri Daniyeli 2 : 17-24  haranditswe ngo ‘ Nuko Daniyeli ajya mu nzu ye, abibwira bagenzi be Hananiya na Mishayeli na Azariya, kugira ngo bingingire Imana yo mu ijuru ibyo bihishwe, ngo ibagirire imbabazi batarimburanwa n’abanyabwenge bandi b’i Babuloni.

Nuko ibyo byahishwe bihishurirwa Daniyeli mu nzozi yarose nijoro. Maze Daniyeli ashima Imana yo mu ijuru ati “Izina ry’Imana rihore rihimbazwa iteka ryose, kuko ubwenge n’amaboko ari ibyayo. Ni yo inyuranya ibihe n’imyaka, ni yo yimūra abami ikimika abandi, igaha abanyabwenge ubwenge, n’abazi kwitegereza ikabaha kumenya. Kandi ihishura ibihishwe by’ahatagerwa, izi n’ibyo mu mwijima, umucyo ubana na yo. Ndagushimye, ndaguhimbaza wowe Mana ya ba sogokuruza umpaye ubwenge n’ubushobozi, unsobanuriye ibyo twagusabye kuko utumenyesheje ibyo umwami ashaka.

Nuko Daniyeli ajya kwa Ariyoki, wari wategetswe n’umwami kurimbura abanyabwenge b’i Babuloni, amubwira atya ati “Nturimbure abanyabwenge b’i Babuloni, ahubwo unshyire umwami musobanurire ibyo ashaka.”

♥ Umwami Nebukadinezari yarose inzozi arazibagirwa, ahamagara abakonikoni, abapfumu, n’abanyabwenge bo mu gihugu cye ngo bazimurotorere, birabananira ; umwami ategeka ko bose bicwa.

Daniyeli asanga umwami, amusaba umunsi ngo azamumenyeshe ibyo yabazaga. Nuko Daniyeli abibwira bagenzi be ngo binginge Imana yo mu ijuru, ibahishurire ibyo bihishwe batarimburanwa n’abandi banyabwenge b’i Babuloni ; nuko ibyo byahishwe bihishurirwa Daniyeli nawe abisobanurira umwami.

Umumaro w’amasengesho mu buzima bw’umukristo :

- Iyo dusenga Imana iraturengera.

- Iyo dusenga Imana turayihishurirwa , tukayimenya ,  tukanamenya ibihishwe byo mu isi y’umwuka.

Uyu munsi turakomeza tuganira ku yindi mimaro y’amasengesho mu buzima bw’umukristo :

- Iyo dusenga Imana itumara ubwoba : Dawidi yaravuze ngo nashatse Uwiteka aransubiza, ankiza ubwoba nari mfite bwose (Zaburi 34 : 5).

Abantu bagira ubwoba bw’ibintu byinshi byaba mu buryo bugaragara cyangwa mu isi y’umwuka ; hari abagira ubwoba bw’ imibereho bikabacumuza, abandi bakagira ubwoba bwo gukora ibyo umuhamagaro ubasaba.

Mose yahamagawe n’Imana avugako atazi kuvuga ; Gideyoni nawe yarahamagawe avuga ko ari uwo mu boroheje bo mu muryango wa Manase, akaba ari umuhererezi mu nzu ya Se yose.

Nubwo abantu bacumura kubera imibereho nyamara iyo dusenze Imana itumara ubwoba bw’imibereho ntiduhangayike ahubwo tukanyurwa nuko turi. No mu muhamagaro iyo dusenze Imana itumara ubwoba tukayikorera neza kuko tuzi ko abanyabwoba nabo umugabane wabo uzaba mu nyanja yaka umuriro n’ amazuku ari yo rupfu rwa kabiri. (Ibyahishuwe 21 : 8)

- Iyo dusenga Imana itwongeramo imbaraga : Yesu nawe yarasenze ati “Data, nubishaka undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.” Marayika uvuye mu ijuru aramubonekera, amwongera imbaraga (Luka22 : 41-43). Pawulo nawe yahamyaga ko ashobozwa byose na Kristo umuha imbaraga.

- Iyo dusenze Imana dupfa ku by’isi : Mu gusenga tumenya ko abari mu butware bwa kamere badashobora kunezeza Imana, bigatuma dusenga Imana tukemera no guhomba ibyari indamu yacu nkuko Pawulo nawe yabitekereza ko ari igihombo ku bwa Kristo.

- Iyo usenga Imana uba wishinganishije : Itorero rijya rigira umuhango mwiza wo gusengera abana bato ari ukubashinganisha kuko hari ibiduhiga cyane ko turwana n’ibihiga ubugingo kandi tutabibonesha amaso y’umubiri ; twasenga tugatabarwa.

- Iyo dusenga Imana iduha imbaraga zo gukora ubushake bwayo : Dawidi yifuje kuba mu nzu y’Imana kuruta ahandi ( Zaburi 27:4-6 ).

Dusoza dusabe Imana ihishurire buri muntu umumaro w’amasengesho mu buzima bwa buri munsi bw’umukristo ; noneho buri wese agire umwihariko we wo gusenga ubudasiba mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga. Amen !

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Umuraza  Angelique

9,059 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress