Menya imimaro 7 yo kubyuka kare

0
858

Benshi bibaza niba hari akamaro ko kubyuka kare.Nyamara abahanga mu by’ubuzima bwa muntu bemeza badashidikanya ko akamaro gahari.Niyo mpamvu twifashishije urubuga Healthambition.com, tugiye kubagezaho imimaro 7 izanwa no kubyuka kare.

1. Kubyuka kare bifasha abanyeshuri gutsinda neza

Niba uri umunyeshuri ni ingenzi kujya ubyuka kare.Ubushakashatsi bwakozwe na Texas University bwagaragaje ko umunyeshuri wagize umuco wo kubyuka kare agira amanota meza mu myigire ye, ugereranyije n’abatabyuka kare.Gusa ibi ntibizanwa no kubyuka kare gusa, ahubwo kubyuka ukagira umwanya wo gukora siporo no kurya ibya mugitondo byiza.

2. Kubyuka kare bigufasha guhozaho mu gufata ifunguro rya mu gitondo

Benshi bajya babuzwa gufata ifunguro rya mu gitondo no kuba batazindutse kandi bagiye muri gahunda nyinshi zihutirwa nk’akazi n’ibindi.Kudafata ifunguro rya mu gitondo si ikintu cyiza kuko umubiri wa muntu uba ukeneye intungamubiri zo mu mafunguro ya mu gitondo.

3. Kubyuka kare bifasha mu kugaragaza umusaruro mu byo ukora

Abantu babaye indashyikirwa ku rwego rw’isi ni abantu babyuka kare.Biroroshye ko iyo ubyuka kare ukora byinshi bizana umusaruro ushimishije.

Muri 2010, Christoph Randler, wigisha muri Kaminuza ya Harvard, yagaragaje ko ababyuka kare batanga umusaruro mu byo bakora, ugereranyije n’abatabyuka kare.Akenshi usanga mu masaha ya mu gitondo, ushobora gukora byinshi kuko nta birangaza byinshi biba bihari.

4. Kubyuka kare bifasha ubuzima bwawe bwo mu mutwe

Abahanga bavuga ko uko umaze isha ya mbere y’umunsi umeze bigira ingaruka ku munsi wawe wose n’ubuzima bwawe muri rusange.

Iyo ubyutse kare, bigabanya umunaniro mu buzima bwawe, kuko uba utari bubyuke wihuta ujya mu bindi.Ibi ubikoze bikaba umuco wawe, bizna impinduka mu buzima bwawe kuko bituma utekereza neza kuko ubwonko buba butananiwe.

5. Kubyuka kare bigufasha gukora Siporo

Image associée

Kubyuka kare bigufasha kujya muri siporo.Igihe wakoze siporo mu gitondo bigufasha kwirirwa umeze neza mu byo ukora.Iyo kubyuka ukora siporo byabaye umuco kuri wowe, birwanya kuba wasinzira ukarenza.Ibi kandi birwanya indwara nyinshi mu buzima bwawe.

6. Kubyuka kare bituma usinzira neza mu gihe cyabyo

Abantu babyuka kare bagira ibihe byo gusinzira byiza.Kuryama kare kandi ku masaha amwe, bituma ubyuka kare.Abahanga mu bijyanye no kuryama, bavuga ko kugira amasaha yo kuryamiraho no kubyukiraho ahoraho, bifasha mu kugira ibihe byiza byo gusinzira.Niba utekereza ko uzajya usinzira mu mpera z’icyumweru (Weekend), ibyo ni ukwica ubuzima bwawe.

7. Kubyuka kare bituma ugira ibihe byiza

Kubyuka kare ;mbere y’abandi bo mu rugo bikuzanira kwirirwa ufite ibihe byiza kubarusha.Gusa ntibihera mu rugo gusa, ahubwo no mu bindi ujyamo bigenda neza.
Mu gihe wabyutse kare ni igihe cyiza cy0 gutekereza neza no gufata ibyemezo utuje kuko nta birangaza biba bihari.

Kubyuka kare biragora ariko ni ukugenda ubigerageza kuko bigira umumaro mu buzima bw’ababigize umuco.

Résultat de recherche d'images pour "waking up early"

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::