Menya impamvu ukwiye gusinzira bihagije

0
87

Utekereza ko uryama neza bihagije? Niba igisubizo ari oya,ubihuriyeho na benshi.Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubuzima bwagaragaje ko 30% by’abakuze baryama amasaha ari munsi y’atandatu buri joro. Ibyo bivuze ko kimwe cya gatatu cy’abaturage badasinzira neza. Ubundi abantu bakuru baba bagomba gusinzira nibura amasaha ari hagati ya 7-8 mu ijoro. Abana bo bakeneye amasaha arenga 10. Abana nabo ntibaruhuka neza. 30% by’abakiri bato bagaragaje ko basabwa kuryama amasaha 8.

Gusinzira bihagij ni ikibazo gikomeye ku buryo muri Amerika bishyirwa mu byitabwaho ku buzima bw’abaturage
Gusinzira bihagij ni ikibazo gikomeye ku buryo muri Amerika bishyirwa mu byitabwaho ku buzima bw’abaturage

Icyo ni ikibazo gikomeye ku buryo muri Amerika bishyirwa mu byitabwaho ku buzima bw’abaturage. Bishobora gutera ibibazo bikomeye. Kudasinzira neza bishobora gutera impanuka, indwara zitandukanye n’ibibazo by’ubwonko. Kudasinzira bihagije ni ikibazo gikomeye cyane. Reka turebe bimwe mu bibazo bishobora guterwa nuko umuntu atasinziriye neza.

Kudasinzira neza byangiza imikorere y’ubwonko bwawe

Nta gushidikanya ko uba wumva ucitse intege iyo utasinziriye neza. Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubwonko bwawe budakora neza iyo utaruhutse bihagije. Kwifashisha ibitera imbaraga nk’ikawa n’ibiyigize nka caffeine ntibihagije ku mubiri wawe.

Uretse kuba byangiza imikorere y’ubwonko kandi, kudasinzira neza bigabanya uburyo ufatamo ibyemezo ku bintu runaka. Niba urimo gutwara imodoka cyangwa ukora ahantu hateza ibibazo, uko kudafata imyanzuro byihuse bishobora kuguteza impanuka cyangwa bikaziteza abandi bakaba banapfa.

Kudasinzira neza byakwangiza amarangamutima yawe

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu udasinzira neza adashobora kuyobora neza amarangamutima ye. Ibi ngo biterwa n’uko igice cy’ubwonko cyitwa amygdala gitunganya amarangamutima gituma amarangamutima arenga igipimo cyane iyo utasinziriye bihagije.

sleeping1
gusinzira neza bituma umuntu ashobora kuyobora neza amarangamutima ye.

Kudasinzira neza byanatera ibibazo by’umutima

Ibyo bibazo by’umutima birimo kwiyongera kw’umuvuduko w’amaraso, indwara y’umutima, kudakora k’ubwonko kwatewe n’uko amaraso atatembeye neza mu bwonko. Ubushakashatsi bwakozwe ku bantu 45 bwagaragaje ko abasinzira mu gihe kiri hasi y’amasaha atandatu mu ijoro  baba bafite amahirwe menshi yo kurwara umutima cyangwa ubwonko.

Ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko ibi bibazo byakiyongera cyane mu bana bato badasinzira neza. Kwigisha abana kuryama neza bakiri bato ni uburyo bwiza bwabafasha kurama kandi bakabaho mu buzima bwiza.

Gucika intege k’ubudahangarwa bw’umubiri wawe.

Iyo unaniwe, n’ubudahangarwa bwawe buba bunaniwe. Kudasinzira bihagije byagabanya abasirikare b’umubiri wawe. Ibi bivuze ko uhita urwara. Kudasinzira bihagije kandi bigabanya imbaraga z’umubiri wawe zo guhangana n’indwara n’ibizitera.

Gsinzira bihagije byongera imbaraga z’umubiri wawe zo guhangana n’indwara n’ibizitera.
Gsinzira bihagije byongera imbaraga z’umubiri wawe zo guhangana n’indwara n’ibizitera.

 Ibibazo by’ubwonko

Uribuka ko twavuze ko kudasinzira neza bigira ingaruka ku marangamutima. Ubwonko bushobora guhura n’ibibazo bikomeye kurusha ibyo. Kudasinzira neza byongera guhangayika bikaba byanahagarika imikorere y’ubwonko.

Kubura ibitotsi byongera umubyibuho

Kubura ibitotsi bigira ingaruka ku mubiri wose. Ubushakashatsi bwagaragaje ko kudasinzira neza byongera umubyibuho. Ubushakashatsi bumwe bwagaragaje ko abagore basinzira amasaha ari munsi y’atanu mu ijoro bashobora kubyibuha ku kigero ya 15%.

Hari impamvu nyinshi bishoboka. Imwe muri zo ni uko umunaniro watuma udakora imyitozo ngororamubiri. Uturemangingo dushinzwe ibya appétit natwo turangirika. Ibyo bikaba byakongera ibiro by’umubiri wawe.

Image result for obesity
Kudasinzira neza bishobora gutera umubyibuho ukabije

Gira umwanya uhagije wo gusinzira

Ubwo noneho uzi ububi bwo kubura ibitotsi ku mubiri wawe n’ubwonko bwawe, ni cyo gihe ngo utangire kwitoza no kongera igihe cyawe cyo kuruhuka. Gira ubuzima bwiza!

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Valentin Twiringiyimana

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::