Thursday , 29 June 2017

Menya impamvu ukwiye kwicisha bugufi mu mibereho yawe . Ese guca bugufi ni ukwisuzugura ?

Umuntu akunze kugaragara nkaho yihagije , ndetse akumva atakenera mugenzi we ngo amusange yicishije bugufi yewe amufashe kuko we aba yumva ari ukwisuzuguza cyangwa abantu bakaba batamuha icyubahiro akwiye , ibi bigatuma muntu aharanira icyo ari cyo cyose cyatuma abona icyuhahiro cyangwa  agaragara mu bandi nk’udasanzwe.

Isi yacu ikwiye gutuma abantu bakorera mu kuri , bitonda kandi bicishije bugufi   batishyira hejuru. Kwicisha bugufi , akenshi abantu babifata nk’ibitamenyerewe kuko abenshi ntibabigira.

Ariko se ni iki Imana idushakaho?

Ni ugukora cyane , kuyikunda , cyangwa ni ukwicisha bugufi imbere yayo no mu mibereho yacu ya buri munsi ?. Mu gitabo cy’Umuhanuzi Mika hatwereka neza icyo Imana idushakaho , ko tugomba kuyitunganira twicishije bugufi.

Mika 6:8 :” Yewe mwana w’umuntu we , yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki ? ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira , no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.”

Ijambo ry’Imana ritwereka neza ko mu mibereho yacu dukwiye kwicisha bugufi ndetse no kuba imbata za  bagenzi bacu ndetse na ho dutuye.

Mwibuke muri Matayo20:26-28  inyigisho  ya Yesu igira iti :” Ariko muri mwe siko biri , ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu , kandi ushaka kuba uw’imbere muri mwe ajye aba imbata yanyu , nk’uko umwana w’umuntu ataje gukorerwa , ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi ”.

Mu nzira za Yesu yagaragaje ukwicisha bugufi , ntiyazanywe no kwiyitaho ubwe ahubwo kuba umugaragu wabo, atanga ubuzima bwe ku bwabo. Ku bw’ibyo rero adusaba kumwigana.

Mbega ukuntu bihabanye n’inzira y’abami bo ku isi ? cyangwa abakoresha b’abantu mu kazi ? bakoresha ububasha bwabo n’ubuyobozi bidakwiriye !

Intumwa Pahulo nayo itwigisha ko kwicisha bugufi no kwitangira abandi bigendana.

Mu rwandiko rwe  yandikiye Abafilipi 2:3-4 hagira hati :” Ntimukagire icyo mukorera  kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari , ahubwo mwicishe bugufi mu mitima , umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta. Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi ”.

Ibi ntibisobanuye ko dukwiriye kwisuzugura ubwacu kugirango dukorere abandi byinshi , ahubwo ni ugutekereza cyane kubyo dukora , tuvuga , imibanire , ibyemezo dufata , ese bigira izihe ngaruka kuri bagenzi bacu badukikije , kandi ni no kutihugiraho cyane ahubwo tugashaka icyaduhindurira ubuzima na bagenzi bacu. Kwicisha bugufi bikagaragaza urukundo rw’Imana , kandi tukarushaho kuyitunganira.

Reading, Book, Girl, Woman, People, Sunshine, Summer

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Sophie Nyirabakwiye

6,241 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress