Monday , 23 January 2017

Menya intambara urwana , amayeri yuko wazitsinda n’ikibuga uzirwaniramo .

Mu buzima rusange bw’ikiremwa muntu habamo intambara nyinshi kandi zikomeye . Hari intambara z’ubuzima , intambara zo gushaka amikoro , intambara zisaba imbunda n’amasasu , intambara zishingiye k’ukwemera kwa buri muntu , n’ibindi .

Gusa nubwo bimeze gutyo , amayeri yo kurwana izo ntambara twavuze nizo tutavuze aratandukanye . Intambara nyinshi turwana mu buzima usanga zose zisozwa no gutsinda cyangwa gutsindwa .

Uyu munsi turagaruka ku rusobe rw’intambara zikunda kugaragara mu isi y’ikiremwa muntu nuko umuntu yazirwana kandi akazitsinda . Ntibikwiye ko intambara yose uyirwana udafite amayeri wakoresha ngo uyitsinde . Ikiruta ibindi ni ukuba urugamba rwawe Imana iruhagazemo nta kabuza urarutsinda uko rwaba ruhambaye kose .

IKIZU ntikirwanira n’inzoka ku butaka. Ahubwo ikizu giterura inzoka kikayihindurira ikibuga kikayijyana mu kirere, kikayigurukana. Inzoka itakaza imbaraga, ubushobozi ndetse ubugenge n’amayeri yayo ahambaye byose biba impfabusa.

Ku butaka inzoka ntihangarwa, iteye ubwoba, igira ubwenge kandi ntihusha intego. Mu kirere ntacyo yakora, nta mbaraga kandi iba yugarijwe.

Abana b’Imana ( abizeye Kristo Yesu ) ntibarwanira mw’isi, intambara zanyu muzishyire mw’isi y’umwuka niho imbaraga zanyu zizagaragarira ni naho imivumo yose muyitsindira. Niba ufite ikibazo ntukarwanire mu bwami bw’isi ( mu mubiri ) ahubwo nk’uko Ikizu kibikora hindura ikibuga uguruke wigire mu kirere ( mu mwuka ), ujye mu zindi mbaraga. Aha niho ikibazo gitakaza ubukana ukakinesha mu buryo bworoshye nk’uko Ikizu kinesha inzoka.

Upfukame usenge, uramye Uwiteka. Aha niho ubutsinzi bwawe bubonekera. Mu by’ukuri ikiburiye mu masengesho nta ntahandi wagikura.

Mu yandi magambo icyo uburiye ku Mana ntahandi wagikura. Nk’uko Paul yabivuze neza mu  Abefeso 6:12 ” Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru ‘.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Umuraza Angelique

23,255 total views, 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress