Friday , 24 February 2017

Menya uburyo 7 ikawa nyinshi yakangiza ubuzima bwawe

Ikawa ikunzwe cyane muri Amerika n’abantu basaga miliyoni 180. Abantu banywa ikawa ntigire icyo ibangamira ubuzima bwabo. Gusa ariko hariho ingaruka mbi z’ikawa mu bihe runaka cyane iyo uyifata buri gihe.

Muri make, hari ibyiza by’ikawa. Iyo ari nziza, ubushakashatsi bwagaragaje ko yakongera ubushishozi, ikaba yanagabanya amahirwe yo kwandura indwara z’impyiko, iz’umwijima, izafata uruhago rw’inkari n’izindi. Ariko nanone ifashwe igihe kirekire yakongera ibyago byo kurwara umutima, umwijima n’izindi.

7-negative-effects-of-coffee

Ikawa ifashwe igihe kirekire yakongera ibyago byo kurwara umutima, umwijima n’izindi.

Mu by’ukuri, uretse izo nyungu zo kunywa ikawa, kuyinywa cyane na byo bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwacu, cyane mu rwungano rw’igogora.

1.Ikawa yongera ikorwa rya Aside yitwa ‘Hydrochloric’ 

Kunywa ikawa nta kindi kintu wariye, nko mugitondo, byongera ikorwa rya ‘hydrochloric acid’. Iki ni ikibazo cyane kuko iyi aside yagakwiye gukorwa gusa mu gihe cy’igogora. Umubiri wawe uramutse umenyerejwe gukora iyi aside  buri uko unyoye ikawa mu gitondo, byawugora kuyikora ku mafunguro asanzwe, bityo igogora ntirigende neza.

Igogora ry’ibitunga umubiri rihura n’ingaruka zo kubura iyo aside mu nda bityo ibyubaka umubiri bikanyura mu rura ruto bitarasebwa neza ngo binoge. Iyo bitanoze neza bishobora gutera ibindi bibazo byinshi ku buzima bwacu.

Gusa ibibazo by’igogora ntibituruka ku kubura kw’iyi aside gusa. Abashakashatsi bavuga ko hafi y’indwara zose zitangirira mu muyoboro w’ibitunga umubiri. Ni yo mpamvu dukwiye kwirinda ikintu yose cyabuza igogora gukora neza.

2.Udusebe n’izindi ndwara zo mu nda

img2

Ikawa nyinshi yatera indwara zo mu nda

Byinshi mu bigize ikawa nka caffeine na aside nyinshi ziboneka mu mbuto z’ikawa bishobora kwangiza mu nda hawe no gusobekeranya urura ruto. Ni cyo kibazo abarwaye indwara zo mu nda baba bafite. Abaganga babagira inama yo kureka ikawa burundu.

Umuntu yakibaza niba ibyo bibazo umuntu yahura na byo agitangira kunywa ikawa nyinshi bwa mbere.

Udusebe mu gifu duterwa n’agakoko kitwa Helicobacter pylori bacteria. Ikawa nyinshi yorohereza ako gakoko mu gukura no gutera iyo ndwara.

Kunywa ikawa byasobekeranya urura ruto nk’uko twabivuze. Ibi byatera kugagara kw’inda, kubabara kw’imikaya y’inda, n’ibibazo byo kwituma. Izi ndwara zakunze kwibasira benshi mu myaka yashize bakazivuza.

3.Kuribwa mu gituza cyane

Kunywa ikawa nyinshi bishobora gutuma umuntu ababara mu gituza bitewe n’uko ituma umutsi uzengurutse umuhogo wika. Uyu mutsi uguma ufunze iyo uriye ukabuza bimwe mu bice byo mu nda kugaruka mu muhogo bikayobya hydrochloric acid bityo bigatera kubabara mu gituza

4.Ikawa ishobora gutuma amara yizinga

img4

Kunywa ikawa byongera “peristalsis”, ubu ni uburyo bukoreshwa mu igogora bugatuma tujya kwituma. Benshi babukoresha ku bushake bagira ngo igogora ryabo rigende neza banirinde kobyagorana, ariko na bwo butera ibibazo.

Mu gukora  “peristalsis”, ikawa yoza mu nda kuko yirukana ibyarimo byose inda igasigaramo ubusa. Aha ngaha, ibyari mu nda binyuzwa mu rura ruto byihuse, ibisebwa n’igifu bitari byakanoze neza.

Muri ubu buryo, ikawa ituma bigorana ku kuba intungamubiri zavanwa neza mu byo tuba twariye. Inongera uburibwe mu nda no kwisobekeranya kw’amara n’ibindi bibazo bijyanye n’urwungano rw’igogora. Ibi ntibiterwa na caffeine gusa ahubwo n’ikawa itarimo caffeine yabitera.

5.Gutakaza imyunyu ngugu kw’impyiko

Abanywa ikawa cyane bashobora kudakura imyunyu ngugu mu mafunguro yabo, kabone n’iyo barya ibiryo biyikungahayeho. Ibi biterwa n’uburyo ikawa yangiza ivangurwa ry’iyo myunyu ngugu mu nda yawe bityo impyiko ntizishobore kugumana iyo myunyu ngugu, irimo calcium, zinc, magnesium n’iyindi.

Iyi myungu ngugu ni ingenzi ku buzima bwacu. Mu igogora, byaba bihangayikishije magnesium itabonetse kuko ari ingenzi mu mubiri w’umuntu.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abatabona magnesium ihagije muri Amerika bagera kuri 70%, baba babizi cyangwa batabizi. Utabona iyo magnesium ihagije, ngo wafata amavuta yitwa transdermal magnesium oil.

Ikawa nyinshi igira ingaruka ku mpyiko

Ikawa nyinshi igira ingaruka ku mpyiko

6.Aside yitwa “acrylamide” itera kanceri iboneka mu ikawa

“Acrylamide” ni aside itera kanceri, iterwa n’igihe ibitumbwe by’ikawa byakaranzwe ku gipimo cyo hejuru. Uko bibaye umukara cyane, ni ko acrylamide yiyongera.

7.Ikawa itera umunaniro n’umuvuduko w’amaraso

Ikawa nyinshi ituma habaho gukorwa kw’imisemburo myinshi y’umunaniro yitwa “epinephrine” na “norepinephrine.” Iyo misemburo yongera gutera k’umutima n’umuvuduko w’amaraso.

Akenshi tuvuga ko tunywa ikawa ngo tubone imbaraga. Ariko kuri benshi, byaba byararenze kuri izo mbaraga ahubwo bikatubuza kuruhuka? Ahari bidufasha mu kazi kacu ariko iyo bimaze igihe ibibazo by’ubuzima n’umunaniro birigaragaza.

img5

Ikawa yatera umunaniro n’indwara zishamikira ku mutima

Iyo habayeho iyo misemburo y’umunaniro urimo kurya,nabwo bibangamira igogogra.

Ibihe urimo(mood) n’igogora bifite aho bihuriye. Iyo unyoye ikawa nyinshi,  caffeine irimo ishobora kubangamira iyo mood n’igogora icya rimwe.

Abantu benshi ntibakunda kumva inama nk’izi kuko bakunda ikawa. Niba wasomye ibi byose neza ariko, ushobora gufata icyemezo, ukagabanya ingano y’ikawa wanywaga cyangwa ukayisimbuza ikindi kinyobwa.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

Valentin Twiringiyimana

10,140 total views, 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress