Sunday , 20 August 2017

Menya uburyo wakwirinda umubyibuho ukabije

Umubyibuho ukabije ni ikibazo gikomeje kwibasira ikiremwa mu ntu ku migabane yose , benshi bakakirangarana kugeza ubwo kibahitanye . Muri iyi nkuru turareberahamwa uko umuntu yamenya ko afite umubyibuho ukabije , nuko yawirinda.

Umubyibuho ukabije ni iki ?

Umuntu agira umubyihuho ukabije byatewe ni ibinure byinshi biba biri mu mubiri we , bigatuma ashobora kubyibuha ku urwego ruri hejuru , cyangwa bigaterwa ni igihe umuntu yagize ibiro byinshi biruta uburebure bwe.

Umubyibuho ukabije ubamwinshi kungeri zose , haba ku bana bakivuka , ku bagore , abagabo ndetse n’urubyiruko.

Ese wamenya gute kufite ibiro byinshi ?

Urugero n’aguha ahangaha , usanga wenda umuntu afite metero 1 na cm 50 . Hanyuma akagira ibiro 70 , icyo gihe rero  igipimo cy’umubyibuho kiba kirenga . Yakagombye kugira ibiro bingana na cm afite akaba afite cm 50 . Usanga umuntu afite ibiro mbyinshi rero biruta uko areshya bikaba byatsikamira urutirigongo rwiwe , bikamutera kurwara indwara ziterwa n’umubyibuho. Aha twavuga umugongo udakira , guhumekera hejuru umwuka mukeya , umutima, canceri […]

Ni gute wakwirinda umubyibuho ukabije ?

Wakagombye kubanza ukamenya BMI yawe ( Body mass index ) n’igihe uzi uko uburebure bwawe bungana , hanyuma ukajya upima ibiro byawe nuko ureshya . Ugomba kwirinda amavuta menshi , kuko atera ibiro byinshi . Kunywa ibinyobwa bidafite isukari nyinshi , aha twavuga nka Yahurute kuko nayo ikungahaye ku bintu by’amasukari.

Ku birebana n’amavuta cyane wakwirinda amavuta akomoka ku nyamaswa , aha twavu ay’ingurube ( Akabenzi ).

Wakagombye  kunywa amazi menshi , ariko amazi nayo kuyanywa bijyana n’ibiro byawe. Urugero wenda navuga ahangaha niba ufite ibiro 40 ugomba kunywa litiro imwe ku masaha 24 , ibiro mirongo 80 wanywa litiro 2 kuko birafasha.

Ni iyihe ndyo warya ?

Ku masaha ya kumanywa ni ukurya imbuto , ukarya salade, ibirayi bitogosheje , imboga rwatsi (dodo) , hanyuma ukarya ugahaga rwose.

Hanyuma ku masaha y’umugoroba ubugomba kwitonda , ushobora guteka  isosi y’intoryi  , amashu, inyanya , mu isaha ya mu gitondo ukanywa icyayi n’umugati , ariko isaha ya saa sita ugomba kujya urya ugahaga. Ibiro bigenda bigabanyuka  bucye bucye.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Kayiranga Jean Pierre

6,776 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress