Menya uko waca ukubiri n’impumuro mbi mu kanwa mu buryo burambye

0
191

Impumuro mbi mu kanwa ni indwara yitwa halitosis mu ndimi za kiganga, iyi ndwara ifata benshi birenze uko abantu babitekereza.Ni indwara ifite ibiyitera kandi iravurwa igakira.Ni indwara ibangamira abayifite ndetse n’abo babana, ku buryo itakihanganirwa n’uwo ari we wese.

Iterwa n’iki?

Kenshi impumuro mbi mu kanwa, iterwa no kuba mu kanwa hatameze neza, Amenya arwaye (yaraboze) no kwuma mu kanwa.Impumuro mbi mu kanwa (Halitosis) ishobora kuba ikimenyetso cy’indwara zikomeye nk’igituntu, umwijima, Diyabete, impyiko n’izindi.

Wayirwanya ute?

Iyi ndwara ishobora guterwa n’ibintu byinshi harimo ibiryo turya n’isuku nke mu kanwa.Abaganga bazakubwira neza icyateye iyi ndwra maze banakwereke uburyo bukwiye bwo kuyirwanya.

1.Itondere ibiryo urya

Hari ubwoko bw’ibiribwa nka tungurusumu, ibitunguru n’ibindi bihumura cyane.Ibi biribwa bigira impumuro isigara mu kanwa ishobora gutera impumuro itari nziza nyuma y’amasaha runaka cyangwa iminsi ubiriye. Iyo mpumuro ishobora ndetse kudakurwaho no gusukura mu kanwa ukoresheje uburoso n’umuti w’amenyo.

2.Gira umuco w’isuku mu kanwa

Ni byiza gukora isuku mu kanwa nibura kabiri ku munsi.Ibi bitabaye, usanga mu kanwa hafatwa n’indwara zitandukanye zitewe n’isuku nke.Ibiryo bifata mu kanwa bigasohora umwuka utari mwiza.

Kunywa cyangwa kurya itabi na byo bishobora gutera impumuro mbi mu kanwa.Ibi rero bikurwaho no kwita ku isuku yo mu kanwa cyane.

3.Koresha imiti yabugenewe wandikiwe na muganga

Niba impumuro mbi mu kanwa kawe iterwa no kuma mu kanwa, koresha imiti ikurinda kuma mu kanwa bitume ugira impumuro nziza mu kanwa.Koresha imiti yoza mu kanwa yabugenewe wandikiwe n’abaganga, izagufasha gukuraho inyanda hagati y’amenyo ishobora gutera ibyo bibazo.

Nta mpamvu yo guterwa ipfunwe n’indwara yo kugira impumuro mbi mu kanwa.Gana muganga w’amenyo akurebere umenye mu by’ukuri igitera iyo mpumuro mbi, anakugire inama z’ukuntu wakemura icyo kibazo.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na YouTube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::