Minisitiri Busingye yabwiye abanyamadini ati: “Amaherezo ibirura bizaza byambaye uruhu rw’intama byatwaye dutangire kuragira ibirura”

0
1088

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye yasabye abanyamadini n’amatorero kuba maso bakarinda neza intama bashinzwe kuragira kugirango amaherezo ibirura bitazaza bigatwara izo ntama , bikagaruka byambaye impu zazo , bagasigara baragiye ibirura byambaye impu z’intama.

Ibi yabivuze kuwa kane tariki 11 Mutarama 2018, Mu kiganiro cyahuje RGB n’inzego zitandukanye z’ubutabera harebwa uko abanyarwanda babona imiyoborere n’imitangire ya serivise mu nzego zitandukanye harimo n’urw’butabera.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yagarutse ku ruhare rw’amatorero n’amadini mu kurwanya ibyaha , avuga ko bafite uruhare rukomeye kuko bahura n’abayoboke kenshi gashoboka.

Kuba abayobozi b’amatorero n’amadini bahura n’abayoboke babo kenshi , biri mu bishobora guhindura imico n’imyifatire yabo maze ibyaha bikorwa ndetse n’imanza zicibwa bikagabanyuka ndetse bikanatuma ubutabera bunogera abanyarwanda.

Gusa nanone mu gihe abashuma b’amatorero baba barangaye cyangwa ntibite ku mikumbi baragiye , ibirura bishobora kubaca mu myanya y’intoki bigatwara intama imwe cyangwa nyinshi. Ibi nibyo byatumye Minisitiri Busingye akomoza ku nshingano y’abashumba yo kuragira neza intama bashinzwe kuragira , hatagira intama n’imwe iva mu rwuri ikajya ku gasozi ikaribwa n’ibirura.

Minisitiri Busingye akomoza ku by’intama n’ibirura yavuze ati: “Reka mbabwire iby’intama 99, ya ntama imwe murayibuka? Burya ya ntama imwe ni yo tuba dukurikiye! ntabwo dushaka ko ya ntama igenda ikabura, ibirura bikayitwara kuko nibiyitwara biragaruka bitware indi, bizongere bigaruke bitware indi, amaherezo ibirura bizaza byambaye rwa ruhu rwa ya ntama byatwaye noneho dutangire kuragira ibirura.”

Yakomeje agira ati: “Amatorero n’amadini bafite uruhare runini cyane mu kurwanya ibyaha, mu gutuma haba ubutabera, mu gutuma haba umudendezo n’umutekano mu buryo bwinshi butandukanye.”

Sosiyete nyarwanda hari ubwo ivangirwa n’abanyamahanga bagashaka kwinjiza amatwara cyangwa imigirire mibi mu banyarwanda, mu minsi ishize mu Rwanda havuzwe ibijyanye n’abantu bashakaga kwinjiza abanyarwanda mu mitwe y’iterabwoba babinyujije mu madini akorera mu Rwanda.

Mu minsi yashize,Muhammad Mugemangango wari wungirije Imam ku musigiti wa Kimironko, yishwe arashwe ashaka gutoroka ubwo yari akurikiranweho kugira uruhare mu bikorwa byo gufasha urubyiruko rw’Abanyarwanda kwinjira mu mutwe w’aba ‘Jihad’ no kubajyana mu barwanyi ba ‘Islamic State’(ISIS) muri Siriya.

Abo rero baba bashaka kunyura mu rihumye abanyamadini bakinjiza amatwara nk’ayo y’ubutagondwa ntawabura kuvuga ko ari ibirura biba byihishe mu ntama.

Hari abashumba na bo usanga bagira imico n’imyifatire bidatanga isura nziza kubo bayoboye,abo na bo bari mu batuma abayoboke bayoba cyangwa bafata umwanzuro wo kwikura mu mukumbi kuko babona kuwugumamo ntaho bitaniye no kuba hanze y’urwuri.

Bishop John Rucyahana ukuriye Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda yavuze ko Abanyamadini barimo gukora umurimo ukomeye mu nzego zitandukanye nk’uburezi n’ubuzima ndetse no kuvugurura imyumvire y’abanyarwanda.

Gusa yavuze ko hari aho abanyamadini na bo baba ba nyirabayazana w’ibibazo bimwe na bimwe bigaragara muri Sosiyete nyarwanda. Yagaragaje ko hari abateshuka inshingano z’ubushumba bakitwara nabi cyangwa ntibite ku ntama baragiye bigatuma na zo ubwazo zivana mu rwuri kuko nta rugero rwiza zibona ku bashumba bazo.

Ati: “Icyavuzwe ko abanyamadini bateje ibibazo ni ukuri koko kuko ahari umwotsi burya haba hari umuriro.”

Rucyahana yagarutse ku buryo abantu bashobora gukemura ibibazo birimo n’ubutagondwa bwavuzwe muri Islam mu minsi yashize.

Ati: “Kuba habaye ikibazo si cyo kigomba gutuma bidutesha umurongo no kudakora icyo duhamagarirwa gukora, ahubwo tugomba kwiga uko dukemura icyo kibazo ari ikibaye mu muryango mugari w’abanyarwanda ari n’ikibaye mu idini runaka cyangwa ubutagondwa ahantu mu idini runaka cyangwa se ibikorwa by’ubutagondwa bikomotse ahantu bikaba byaza kwanduza u Rwanda nkuko bagiye batwanduza mu mateka ubwo butagondwa buba buje mu idini runaka mu Rwanda aho dufite ingamba z’ubumwe tugomba gufatanyiriza hamwe muri bwa bumwe tugasuzuma cya kibazo

……Hahandi habaye ikibazo tugomba kuhegera cyane kugirango umurava n’ubumwe bitumen hahandi hagaruka ubuzima kuko ni yo gahunda y’u Rwanda,…nta munyarwanda numwe ugomba gushyirwa muri pubeli, abanyamadini rero bafite uruhare runini cyane.”

Yakomeje agira ati: “Abanyamadini bafite imbaraga, bafite abantu kandi abo bantu atabakoreye neza, ntubibutse kureba bwa butagondwa buturuka hirya no hino bumwe bw’ubunyamahanga buza kwanduza abanyarwanda ushobora gutuma babikora nabi, inshingano rero dufite, ni ukutemerera ikirura gutwara intama kuko iyo itwaye intama ntabwo iba itwaye intama gusa iba inatwaye ibyiringiro by’umushumba w’izo ntama kandi n’intama ubwazo zicikamo igikuba.”

“….Si ukuvuga ko hatazabaho ibibazo, ibibazo bizaza, kandi twaratewe turarinda, nubu turacyarinze ariko ibitero ntuvuge ngo bizareka kuza.”

Mu Rwanda habarurwa amatorero n’amadini asaga 1500, ndetse hafi 100% by’abanyarwanda bafite idini cyangwa itorero babarizwamo ndetse n’abatagira idini cyangwa itorero usanga bemera ko Imana ibaho kandi ifite ubushobozi, kubw’ibyo amatorero n’amadini biramutse byitwaye neza mu kuyobora abayoboke bayo, u Rwanda rwarangwa n’amahoro n’umutekano ibyaha bikagabanyuka.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::