Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yibukije abanyamadini ko ‘Ukwemera kutagira ibikorwa ntacyo kuba kumaze’

0
298

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edourd Ngirente yasabye abanyamadini kuba abemeramana barangwa n’ibikorwa biteza imbere igihugu kandi bigakemura bimwe mu bibazo byugarije igihugu abibutsa ko ukwemera kutagira imirimo kuba ari ipfabusa.

Ibi Minisitiri w’Intebe Dr Edourd Ngirente yabigarutseho kuri uyu wa 14 Mutarama, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu yahuje abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu Rwanda bahujwe no kukiragiza Imana mu mwaka wa 2018.

Minisitiri w’Intebe yatangiye ashimira umuryango wa Rwanda Leaders Fellowship utegura aya masengesho kuva mu 1995 anabizeza ko Perezida Kagame ndetse n’abagize guverinoma bose bazakomeza kuwushyigikira.

Yashimiye Imana kubyo yakoreye igihugu mu mwaka ushize no mu myaka yose yatambutse agira ati: “Dushimiye Imana kubera ibyiza yakoreye igihugu cyacu ndetse n’ibyo ikomeje gukorera u Rwanda ndetse no gushyira mu biganza byayo ibikorwa duteganya kugeraho muri uyu mwaka. Turashimira Imana ko izakomeza kudutiza imbaraga zo gukora ibindi bikorwa muri uyu mwaka dutangiye.”

Yakomeje agira ati:“Ndashimira Imana ko yakomeje gufasha amadini n’amatorero gukomeza gukorera hamwe no kuzuzanya, ibi binashimangirwa n’aya masengesho mutegurira hamwe kandi wenda n’imyemerere yanyu idahuza 100%, ubumwe nk’ubu muzarusheho kubushimangira kandi muzakomeze no kubutoza abayoboke banyu.”

Minisitiri w’intebe yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda iha agaciro gakomeye urubyiruko kuko rugize hafi 70% y’abaturage bose batuye igihugu, bityo yasabye abayobozi n’abanyamadini guhora bakora icyo ari cyo cyose cyatuma urubyiruko rukurana indangagaciro nziza kuko ari bo Rwanda rw’ejo bakaba n’imbaraga z’igihugu kandi zubaka bakaba ari na bo bazavamo abayobozi b’igihugu mu gihe kiri imbere.

Ati: “Kugirango ibi bizagerweho birasaba ko urubyiruko rwacu rugomba gutozwa hakiri kare guhora rurangwa n’indangangaciro zibafasha kuba urubyiruko rufite icyerekezo, ababyeyi, Sosiyete sivile, amadini n’amatorero, n’abandi bafatanyabikorwa ba guverinoma barasabwa kurushaho guha uburere bukwiye urubyiruko no kubabera urugero rwiza muri byose.”

Yagarutse ku mwihariko w’amadini mu guhindura urubyiruko ababwira ko bagomba kurutoza kujyanisha imyemerere yabo n’ibikorwa byo kubaka igihugu kuko ukwemra iyo kudaherekejwe n’imirimo ntacyo kuba kumaze.

Ati: “By’umwihariko, amadini n’amatorero barasabwa kurushaho gushishikariza urubyiruko n’abandi bayoboke babo kujyanisha ukwemera kwabo n’ibikorwa byubaka igihugu, tuzirikane ko ntakwemera kutaba gushingiye ku bikorwa byubaka igihugu, twibuke twese ko ukwemera kutagira ibikorwa ntacyo kuba kumaze!”

Yavuze ko uruhare rw’abanyamadini ruzagabanya umubare w’urubyiruko rwishora mu kunywa ibiyobyabwenge birwangiriza ubuzima bikanarubuza kwiteza imbere. Yagarutse ku mibare yatangajwe na Polisi igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2013 na 2017 abantu 16, 273 bari hagati y’imyaka 16 na 35 bari barabaye imbata y’ibiyobyabwenge avuga ko ibi bikwiye kurwanywa ati: “Kandi n’Imana izatuba hafi kuko na yo ikunda ko abana bayo babaho neza.”

Yashimangiye ko gusengera igihugu bifite akamaro mu iterambere ry’igihugu ndetse ashimangira ko Imana ari yo nyambere mu miyoborere y’u Rwanda agira ati: “Twese twemera ko Imana izakomeza kuturindira igihugu cyacu muri uyu mwaka wa 2018, …abanyarwanda twunze ubumwe kandi ni cyo Imana ikunda, nta kintu na kimwe kizatubuza kugera kubyo igihugu cyifuza, Afurika n’isi muri rusange,…U Rwanda ruri kumwe n’Imana twese turabizi!”

Kuri iyi nshuro aya masengesho yari afite insanganyamatsiko igira iti: “Ubuyobozi bugamije kwihutisha iterambere.’ Yari yanitabiriwe n’abahanzi ndetse n’amakorari azwi cyane mu ndirimbo zahimbiwe guhimbaza Imana nka Ambassadors of Christ Choir yo mu itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi, na Chorale de Kigali yo muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Abayobozi batandukanye barimo na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame na Minisitiri w’Intebe Dr Edourd Ngirente bari bitabiriye aya masengesho.
Minisitiri w’Intebe Dr Edourd Ngirente yasabye abanyamadini kurangwa n’ukwemera guherekejwe n’ibikorwa.
Abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu n’abahagarariye amadini n’amatorero baragije Imana igihugu muri 2018
Abayobozi b’amadini n’amatorero basengeye igihugu bakiragiza Imana

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::