Misago wari ufite imbaraga za madamu samake zimubashisha gukora ku muntu agapfa yiyegurira Yesu [VIDEWO]

0
2558

Misago Ildephonse w’imyaka 23 avuga ko yakuze yifuza kuba umuntu w’umuhanga mu gukina Kungufu (Kung-Fu) ahitamo kubyiga ababyeyi be batabizi kuko batabishakaga biza gutuma ajya kubyiga rwihishwa aninjira mu bikorwa byo gukorana na Satani kugirango ajye amuha imbaraga zidasanzwe.

Ngo ubwo yatangiraga kujya gukorana n’imyuka mibi yabaga muri Congo Brazzaville, maze aza kujya yifashisha imiti itanga imbaraga zidasanzwe kugirango azabashe kuvamo umukinnyi wa Kungufu w’igitangaza.

Ibi yabisobanuye agira ati: “Naje kujya mu bintu byo gukoresha imiti itandukanye y’imyuka mibi, mba mu bintu bidasobanutse bidahesha Imana icyubahiro, iyo miti nayikuraga mu mashyamba, nkakoresha amagufwa y’inyamaswa zitandukanye, nk’amagufwa y’ingagi, ay’imvubu n’intare, ayo magufwa narayatwikaga nkakoramo iyo miti nkavangamo n’imizi y’ibiti byo mu ishyamba rya Congo kuko ni ho nabaga, iyo miti rero ni yo yampaga imbaraga zidasanzwe kuburyo nabaga nakora ku muntu agapfa iyo nabaga nabishatse.”

Ibi byose ngo yabikoraga iwabo batabizi, nyuma yo gutsinda ikizamini cya Leta mu cyiciro rusange ngo yagiye kwiga mu mujyi aba mu kigo maze aba abonye umwanya mwiza wo kwiga Kungufu nta muntu umubangamira ndetse ngo byaje no gutuma asubira inyuma mu masomo.

Uyu Misago avuga ko muri Kungufu hari urwego umuntu ageramo bikamusaba gukoresha imbaraga za satani. Uru rwego na we ngo yarugezemo maze ngo akajya ajya ku mazi kuvugana na satani. Aha ku mazi ngo yageragayo agasaba satani akamuha kimwe mu biremwa by’umwijima cyitwa Sirene kugirango kimuhe imbaraga (abareba za filimi bakunze kucyita madamu samake kubera imiterere yacyo, ubona gifite isura y’umugore ariko kikagira igihimba n’umurizo nk’uw’ifi yo mu mazi).

Misago asobanura uko yavuganaga na satani yagize ati: “Najyaga kubikorera ku mazi, hari na bagenzi banjye twakoranaga, nageragayo ngahamagara icyo bita Sirene sinzi niba muza kumenya ibyo ari byo gusa ni ibiremwa bifite imbaraga zo kwa satani. Iyo Sirene rero nyine bitewe n’iyo wasabye bakayikoherereza mukaba umwe, ni ibintu bifite imbaraga za satani kuko iyo biri ku butaka byihindura mu ishusho y’umuntu, mu ishyamba bikihindura  nk’inzoka.

“….Bishobora kwihindura ishusho y’umuntu uwo ari we wese ukaba wagirango ni umuntu runaka kandi atari we ari iyo Sirene. Nanone iyo Sirene ikoreshwa n’imbaraga nyinshi zitandukanye, iyo wayiyeguriye nawe iraziguha kuko nashoboraga gutambuka nkajya mu nzu ntiriwe nkingura, n’ibiro ibyo ari byo byose nkaba nabyinjiramo ntihagire ubimenya.”

Misago yasobanuye uburyo iyo sirene yaje kumuha imbaraga zituma isasu ritamwinjira. Ati:“Bitewe nuko aho hantu nigaga habaga amasarigoma (ibirara) atandukanye, abana bamwe b’abayobozi biganaga imbunda, nabwiye sirene nti hano hari ibibazo by’amasarigoma n’ibirara bitandukanye bifite n’imbunda, ni bwo iyo Sirene yaje kumpa imbaraga zimbashisha kuba isasu iryo ari ryo ryose ridashobora kunkora ku mubiri.”

Nyuma ngo Misago yaje gusubiza agatima impembero maze ashaka kuva muri ibyo bintu kuko ngo yari asigaje kugirana na byo amasezerano. Gusa ngo yatinyaga kubibwira iwabo. Igihe kimwe ngo ubwo yari iwabo mu biruhuko yaje kwibagirwa gusiga afunze igikapu yabaga yashyizemo iyo miti maze mukuru we arayibona ayereka ababyeyi.

Nyuma yo kumenya ko uyu mwana wabo akoresha imiti yo kwa satani ngo bagiye kumuvuza ariko nubundi bamujyana mu bavuzi bakoresha izo mbaraga baza guhitamo kumuzana mu Rwanda kugirango bashake ubundi buryo bamuvuza ariko babikora bamaze gutwika ya miti.

Yavuze ko yageze mu Rwanda kuwa 31 Ukwakira 2016, nyuma iwabo baje kumenya ko Prophet (Umuhanuzi) Bosco ajya asengera abantu bakorana n’imyuka mibi ni ko gufata umwanzuro wo kuza i Kigali kumureba bamusanga ku rusengero rw’itorero abereye umuyobozi rya Patmos of Faith Church riherereye ku Muhima mu karere ka Nyarugenge.

Misago avuga ko ubusanzwe asengera mu idini ry’abanyagatolika ariko ngo izo mbaraga yakoranaga na zo zari zaramuciye intege zo kujya gusenga. Avuga ko bamuzanye gusenga batamubwiye aho bamujyanye ariko ngo we yari yamaze kubimenya kare kuko za mbaraga zimubashisha gukora ibidasanzwe zari zikimurimo.

Prophet Bosco nyuma yo kumva ibyo uyu musore yanyuzemo, yaramubwiye ati: “Imbaraga zose wakoresheje ujya muri kungufu cyangwa ushaka ibigirwamana ushaka kuba icyamamare, ushaka kuba umuntu udasanzwe mu byo ukora ntacyo bimaze, ubu uri mu biganza by’Imana kuko ababyeyi bawe bagutandukanyije n’umwijima. Ababyeyi bawe baragukunda, baragukeneye, Imana iragukeneye n’igihugu kiragukeneye.”

Prophet Bosco yahise asaba abakirisitu bose guhaguruka kugirango basenge isengesho birukane Sirene yakoreshaga Misago mu izina rya Yesu Kirisitu.

Misago na we nyuma yo kumusengera yishyize mu biganza by’Imana asezerera imbaraga sa Satani agira ati: “Mana isumba byose, mpagaze ahera hawe, nanze imihango yose ya satani imyuka yose bantongereyemo iva ikuzimu kuri satani ndayanze mu izina rya Yesu, njyewe Misago Ildephonse mbaye icyaremwe gishya sinzongera gukorana n’imbaraga za sirene, sinzongera kugendera mu myuka mibi, nakiriye Kirisitu Yesu nk’Umwami w’ubuzima bwanjye, ibya kera byose ndabyanze ndabihakanye mu izina rya Yesu.”

Misago Ildephonse yiyeguriye Yesu yamagana imyuka y’abadayimoni
Misago yaturiye imbere y’iteraniro ko aciye ukubiri n’imbaraga za Satani
Serene (abanyarwanda bakunze kuyita madamu samake kubera imiterere yayo)

Prophet Bosco ni we wasengeye Misago amuragiza Imana

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::