MISIRI: Abakirisitu bakomeje gukorerwa ihohoterwa n’iyicarubozo rihambaye

0
525

Mu gihe mu Misiri harimo 10% by’abakristo bagize miliyoni 95 z’abaturage batuye icyo gihugu, haravugwamo ihohoterwa n’iyicwa ry’abakristo bazira ukwemera kwabo.

Ubusanzwe igihugu cya Korea ya Ruguru ndeste na Nepal ni byo bihugu bikunze kivugwamo ihohoterwa rikomeye rikorerwa abakristo, ariko kuri ubu igihugu cya Misiri kiravugwaho gushyira ku nkeke abakristo bagituye kubera kubahootera no kubakorera iyicarubozo.

Igihugu cya Misiri kandi kiravugwamo kugaba ibitero ku nsengero n’ishimutwa ry’abana b’abakobwo bagashyingirwa abagabo bo mu idini ya Isiramu ku gahato. Iki gihugu kirimo umutekano muke ku bakristo ndetse no mu masengesho yo kwizihiza Noheri bari barinzwe bihambaye.

Gusa nubwo umutekano wari wakajijwe, nubundi abantu 11 biciwe mu bitero byagabwe ahatandukanye.

Raporo y’umuryango witwa Open Doors yagaragaje ko abakirisito bagera ku 128 bishwe ndetse abandi 200 bakirukanwa mu ngo zabo mu mwaka wa 2017. Ndetse bagaragaje ko umubare w’abishwe ushobora kuba uruta uwo dore ko mu ituritswa ry’ibisasu riherutse kubera ku nsengero z’abakristo bo muri icyo gihugu kuri Pasika y’umwaka washize ryahitanye abagera kuri 49, ndetse nyuma abandi 29 bishwe muri Gicurasi.

Ibi bitero bivugwa ko byihishwe inyuma n’abahezanguni bo mu idini ya Islam n’abaterabwoba baturutse mu bihugu bigendera ku mahame ya kisiramu nka Iraq na Syria.

Umubwirizabutumwa akaba n’umucuruzi mu mujyi wa Cairo, Micheal Jones yatangarije ikinyamakuru the Guardian dukesha iyi nkuru ko nubwo ubuyobozi bukuru bw’igihugu buhora butangaza ko bwiteguye kurinda abakirisitu, ngo ntabwo bijya bishyirwa mu bikorwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Yagize ati: “Mujya mwumva perezida avuga ibyo kurengera abakirisitu, agaragaza ko abafitiye impuhwe, mu minsi ishize yatangaje amagambo yuzuye impuhwe ubwo yatahaga ku mugaragaro Cathedral nshya, byasaga n’aho byerekana ko igihugu cyitaye ku bakirisitu kandi ko akora ibishoboka byose ngo abakirisitu bitabweho, ariko abayobozi b’inzego z’ibanze, abapolisi, abacamanza bavangura abakirisitu.”

Avuga ko abakirisitu bagorwa no kubona akazi, amashuri ndetse abiga muri kaminuza ngo bahabwa amanita mazi bagatsindwa bakava mu ishuri, abiga mu mashuri mato ngo bicazwa inyuma y’abandi bose, ndetse ngo n’iyo bagiye kwivuza ntabwo bitabwaho.

Muri iki gihugu, idini usengeramo riba ryanditswe ku irangamuntu yawe, ari na byo bituma bakorerwa ivangura bagahohoterwa.

Perezida wa Misiri , Abdel Fatah al-Sisi (Iburyo) na Tawadros II uyobora itorero rya Orthodox ubwo bari muri Misa ya Noheli

Ntihemuka Benjamin

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::