Sunday , 20 August 2017

Mu babarirwa muri 300 bitabiriye umuhango wo kwita izina uruhinja rwakuwe mu musarani ari ruzima, bamwe bashima Imana yamurokoye.

Nyuma y’uko mu ijoro ryo ku itariki ya 03 Nyakanga 2017, mu Karere ka Kirehe humvikanye amakuru y’uruhinja rwatawe mu musarani  na nyina, abaturage bagahita bamukuramo, bagashakisha nyina, agafatwa agashyikirizwa inzego z’umutekano, ubu uwo mwana yiswe izina mu muhango witabiriwe n’ababarirwa muri 300 nk’uko Kigali today ibitangaza.

Uru ruhinja rwakuwe mu musarani wa metero umunani ari ruzima, nyuma yo gutabwamo na nyina wari umaze kurubyara, rwiswe “Akariza Blessing Anaëlle”.

Akariza Blessing Anaëlle wari watawe mu musarani akavanwamo n’abaturage.

Umuryango “Ndayisaba Fabrice Foundation” wiyemeje kwita kuri uwo mwana, niwo wakoze ibirori byo kumwita izina, ku wa gatatu tariki ya 09 Kanama 2017.

Ndayisaba Fabrice watangije uwo muryango avuga ko hari impamvu yise uyu mwana izina rya “Akariza Blessing Anaëlle”.

Aganira na Kigali Today yagize ati: “Anaëlle ni (bivuga) umumarayika muto witonda uzi ubwenge kandi uharanira icyiza akakigeraho. Blessing murabizi ni umugisha. Nirinze kumwita amwe mu mazina y’amagenurano amutesha agaciro.”

Ndayisaba asanga uyu mwana yazavamo umuntu ukomeye.

Yagize ati: “Dufatanye tumwiteho tumufate neza ejo azatugirira akamaro ashobora kuba nyampinga cyangwa umuyobozi ukomeye.”

Fabrice Ndayisaba wateguye umuhango wo kwita izina uyu mwana no kumufasha.

Akomeza avuga ko yagize igitekerezo cyo gufasha uwo mwana amaze gusoma inkuru yamuvugagaho yanditswe n’Ikinyamakuru Kigali Today.

Nyuma yo gukurwa mu musarani yahise ajyanwa kwa muganga yitabwaho ariko nyina umubyara aza kumureba ariko arinzwe n’inzego z’umutekano.

Abaturage batabaye bagakura uwo mwana mu musarani, kuva bamukuramo bari batarongera kumubona. Ibyo byatumye ubwo yitwaga izina baza ari benshi bashaka kongera kumubona.

Ababarirwa muri 300 bitabiriye ibyo birori bose batangariye kumubona. Uwo mwana yiswe izina nyuma y’ibyumweru bibiri avuye kwa muganga ariko abaturanyi be bari bataramubona kuko umuryango we wamuhishaga mu nzu.

Benshi bari baje kureba yu mwana nyuma y’ibyumweru 2 avanywe kwa muganga batamubona.

Abaturage bashimira Ndayisaba kuba yakoresheje ibyo birori bakongera kubona uwo mwana, banashima Imana yamutabaye nk’uko uwitwa Ndakiriye Donatille abisobanura.

Agira ati “Tumaze iminsi mu gahinda k’uyu mumarayika wavuye mu nda mu minota ibiri barekurira mu cyobo, uwiteka arokora ubugingo bwe.

Uyu mwana azabaho kandi azadusindagiza atugirire akamaro. Fabrice mwana wanjye Imana izaguhe umugisha abo wareze bose uzabakuza kandi bazagira akamaro”.

Marie Claire Iyizire, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’akagari ka Muganza uwo mwana atuyemo, yashimye ibikorwa bya Ndayisaba byo guha umwana agaciro.

Batangariye Imana ndetse barayishima kuko yarokoye uru ruhinja.

Akomeza avuga ko ubuyobozi buzamufasha kwita kuri uwo mwana bamurinda gukurana igikomere cyo kuba yarajugunywe mu musarani.

Mu gukomeza gufasha uwo mwana, Ndayisaba Fabrice yatanze ubufasha bw’ibikoresho by’isuku birimo Pampers, amasabune y’ubwoko bunyuranye, amavuta yo kwisiga y’umwana, ifu y’igikoma, isukari n’ibindi.

Abaturage bavuga ko bari bafite amatsiko yo kubona urwo ruhinja rwakuwe mu musarani.

Hari n’inkunga y’ibihumbi 50Rwf yatanze yo kwishyura ibitaro. Yiyemeje kandi kujya atanga ibihumbi 10Rwf buri kwezi yo kwita k’umwana. Yamwishyiriye kandi ubwisungane mu kwivuza kandi ngo azanamufasha mu gihe azaba ageze igihe cyo kwiga.

Ndayisaba Fabrice wavutse mu mwaka wa 1995, umuryango yashinze umaze kwita ku bana basaga100. Yawushinze yiga mu mashuri abanza, ubu ari gusoza amashuri yisumbuye.

Ni umuhango witabiriwe n’ababarirwa muri 300.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

3,098 total views, 3 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

One comment

  1. Uwo wataye uruhinja bamuchyire urumukwiyriye, na njye uwo mwana mwise UWIMANA IRAGIYE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress