Friday , 22 September 2017

Mu bwoko 6 bw’ibiryo udakwiye kurya nijoro harimo Ifiriti, inyama zitukura na Pizza–Urutonde

Mu kwirinda kunaniza igifu hari ibiryo udakwiye kurya mu mafunguro ya nijoro kugira ngo ubashe husinzira neza. Abahanga mu by’imirire batanga inama ko amafunguro yorohereje ari yo akwiye kuribwa nijoro.

Uru ni urutonde bw’ibiribwa ugirwa inama zo kutarya mu gihe ugiye kuryama nijoro kugira ngo uze kurara neza, nta kibazo ufite mu nda.

1. Pizza

Abahanga mu bijyanye n’imirire bavuga ko atari byiza kurya Piza ku ifunguro rya nimugoroba, ahubwo burya ngo biba byiza mu gitondo.Yiganjemo amavuta n’ibinure biremereye ku buryo bigora mu gihe cy’igogora (Digestion).Banagaragaza ko Fromage iba iri kuri Piza isigara ku gifu, Bikagora uyayiriye mu gusinzira neza mu ijoro.

2. Salade y’icyatsi

Imboga rwatsi ushobora gukoramo Salade.

Burya ngo kurya salade y’ibara ry’icyatsi, ni ibyo kwirinda ku ifunguro rya nimugoroba kuko bituma uwayiriye abyimba inda, ndetse agashobora no gutura ubwangati, gusa abahanga mu by’imirire bemeza ko wafata salade y’inyanya.

3. Amafiriti

Ibiryo bikaranze mu mavuta (Amafiriti)

Burya ngo si byiza kurya ibiryo bitetse mu mavuta (ifiriti) mu mafunguro ufata nijoro.Aha abahanga bakugira inama yo kuba wakoresha amavuta make mu biryo urya ugiye kuryama nijoro.

4. Tungurusumu n’ibitunguru bibisi

Tungurusumu n’ibitunguru bibisi

Inzobere mu by’imirire zigira abantu inama yo kutarya ibitunguru na tungurusumu bibisi mu mafunguro ya nijoro.Abahanga mu by’imirire bavuga ko ibi biribwa bitoma igogora bidakorwa, bityo uwabiriye ntashobore gusinzira neza.

5. Inyama zitukura

Inyama zitukura.

Ubu bwoko bw’inyama bubamo ibinure bituma uburyo bw’igogora (Digestion) bugorana.Ibi bituma umubiri ukora na nijoro ku buryo uwaziriye nijoro adasinzira neza.

6. Shokola

Burya ngo umuntu wariye shokola bituma adasinzira neza.Intungamubiri ziba muri Shokola zitera guhora uri maso ntusinzira.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na YouTube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

2,627 total views, 13 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress