Mu gihe ivugabutumwa riri mu nzira zigoye , Pasiteri Desire aravuga ibintu 3 bisabwa kugirango wemererwe kurikora .

0
31

Uyu munsi ndashaka ko tuganira ku ivugabutumwa rijyanye no kugabura iby’Imana , kuko akenshi usanga abantu benshi mu matorero bafite umugambi wo kubwiriza nkuko ijambo ry’Imana rivuga ngo mujye mu mahanga yose abazizera muzababatize mu izina ry’umwami wacu Yesu Kristu.

Mu kiganiro Inkinyamakuru Ibyishimo.com cyagiranye na Pasiteri Habyarimana Desire yavuze ko ubundi umuvugabutumwa ari umuntu byibura wujuje ibintu bigera kuri bitatu kugirango akore ivugabutumwa.

Yagize ati “Hari ukuba ufitanye ubusabane n’uwagutumye ,kuba ufitanye isano n’uwagutumye, kuba ufite ubutumwa wahawe n’uwagutumye”.

Yakomeje avuga ko iyo umaze kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza, ubusabane ugirana n’Imana ari bwo butuma ikugirira icyizere.

Yagize ati: “….Aho niho Pawulo yavuze ngo bamwe yabagize kuba intumwa abandi abashumba ,abandi abahanuzi n’abigisha”.

Ibyica ivugabutumwa :

Pasiteri Desire mu gusobanura ibintu byica ivugabutumwa yavuze ko muri icyi gihe hari abiyita abavugabutumwa ariko bataratumwe n’Imana.

Yagize ati: “ Muri icyi gihe hari abiyita abavugabutumwa ariko bataratumwe n’Imana, ugasanga ibyo bigisha ari ibyabo atari ibya kristu. Ibyo rero bituma abantu batamenya ibyo Imana ishaka ku bantu kuko ntabwo bigisha bafite aho babikuye.”

Pasiteri Desire ahamya ko ubusabane ugirana n’Imana ari bwo butuma ikugirira icyizere

Yifashishije urugero rwo muri Bibiliya, Pasiteri Desire yagaragaje ko umwigishwa nyakuri wa Kristu, akora ibyo Kristu yamutumye.

Yagize at: “ Igihe abigishwa bari muri Antiyokiya bari kwigisha, abantu bababonye babise abakristu kuko bakoraga ibyo batumwe na kristu.”

Mu bindi pasiteri Desire avuga ko byica ivugabutumwa ngo ni ukuntu umuntu abatizwa mu gitondo agashaka kuba umuririmbyi cyangwa umushumba, kuko yumvise yavuze mu ndimi cyangwa yabaye umuhanuzi uhanurira abantu.

Ese imbogamizi abavugabutumwa bahura na zo ni izihe ?

Mu ivugabutumwa harimo imbogamizi mu babikora bujuje ibyo Kristu ashaka. Gusa Pasiteri Desire avuga ko imbogamizi ikomeye ari uko usanga Abashumba b’amatorero badashaka ko ivugabutumwa rirenga insengero zabo.

Pasiteri Desire avuga ko dukwiye no kujya ku mpera y’isi (Aha yari mu ivugabutumwa mu Buhinde)

Yagize ati: “Hanyuma n’iyo ugize iyerekwa ry’isumbuye ku ryo umushumba wawe afite, uhita uba umwanzi w’itorero.Ibyo rero ugasanga biradindiza umuhamgaro w’abavugabutumwa.Ntabwo amatorero ashaka kohereza aba Misiyoneri ngo bagure ivugabutumwa ahubwo bagumya kudindirira mu madini yabo. Icyo si cyo twahamagariwe dukwiye no kujya ku mpera y’isi.”

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Kayiranga Jean Pierre

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::