Mu gihe kitageze ku mwaka BK yungutse miliyari 16

0
52

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK) bwatangaje ko mu gihe kitageze ku mwaka iyo banki yabashije kunguka miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Dr James Gatera, umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, yavuze ko iyi banki yateye intambwe ikaba yarungutse miliyari 16 mu mezi icyenda.

JPEG - 130.3 kb
Gatera James Umuyobozi wa Banki ya Kigali

Yavuze ko BK yarushijeho kunguka kuko mu mwaka ushize bwo yungutse miliyari 14 mu gihe cy’amezi icyenda.

Dr Gatera yagize ati «Urebye inyungu irazamuka n’ibyo dukora byose birarushaho kujya imbere, mu mezi icyenda gusa muri uyu mwaka wa 2015 tumaze gukorera miliyari 16, ibyo biradushimisha, ni nyungu ku bashoramari kuko nabo baba bazazibonaho.”

Akomeza avuga ko 50% by’inyungu Banki ya Kigali yungutse azagaruka muri banki kugira ngo ahe ubushobozi banki mu gihe byaba byemejwe n’inama y’ubutegetsi iteganijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Dr Gatera, avuga ko muri uyu mwaka hatanzwe inguzanyo ku buryo bushimishije.
Yagize ati “Twarushijeho gutanga inguzanyo, urebye ayo tumaze gutanga mu mezi icyenda araruta ayo twanze umwaka ushize. Ni ukuvuga ngo ibyo dukora byose, ni ukureba ukuntu twafasha abakiliya bacu kugira ngo imishinga yabo yose ibashe gutera imbere n’ushatse kugira icyo yikorera nko kubaka inzu, gucuruza n’ibindi bikorwa by’iterambere. »

Dr Gatera abuga ko abatabona inguzanyo ari bo bake ariko na bo ari uko baba batize neza umushinga.

Ati “Ntushobora kubyuka ngo ujye muri banki uvuge uti ndashaka inguzanyo nta mushinga ufite, nta mafaranga yo gushoramo ufite. Abo rero ni bo bake ariko abenshi ni bo babona inguzanyo, ni na byiza ko Abanyarwanda bamaze kubyumva bitewe nuko u Rwanda ubwarwo rurimo gutera imbere ugereranije n’ibihugu duturanye.”

Yagaragaje ko hari abahomba bakananira kwishyura inguza nyo kuko amfaranga bahawe bayashora mu bindi.

Ati “Uha umuntu amafaranga yo kubaka ukabona ahise agura imodoka kandi yakabanje gukora kimwe akagaruka tukamuha andi mafaranga akayigura, ibintu birahari nta kibuze mu Rwanda.”

Gatera asaba abakeneye amafaranga kubwiza abantu ukuri icyo bagiye kuyakoresha cyarangira bakajya kwaka andi.

Avuga kandi ko iyo umukiliya atishyuye nta yindi banki yamuha inguzanyo kuko aba yiyiciye amayira yose ari yo mpamvu BK yahagurukiye gukomeza kuganiriza Abanyarwanda.

Ubuyobozi bw’iyi Banki ya Kigali bushimangira ko igituma yunguka cyane ari ukubera serivisi nziza baha abakiliya bayigana no kuba iyi Banki ifite ishami rimwe nibura muri buri karere.

Buvuga ko nta shami batageraho buri mwaka kugira ngo bagende baganira n’abakiliya babo babigisha uko inguzanyo zikora banakurikirana imishinga yabo uko igenda.

Kanda hano Ukomeze udukurikirane kuri Facebook yacu maze uhite ukora Like bizajya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse

 

 

Ntakirutimana Janvier

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::