Friday , 22 September 2017

Mu gitaramo ‘ Fragrance Worship ‘ cyatumiwemo Exo na Olivier Cheuwa hibutswe Monique Tambo — AMAFOTO

Mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyatumiwemo abahanzi mpuzamahanga baturutse mu Bufaransa , Cameroun , Burundi no mu Rwanda hibutswe Nyakwigendera Monique Tambo witabye Imana kuwa 12 Kamena 2017.

Monique Tambo [ Momo ] yabaye umwe mu nkingi zikomeye zatumye ibitaramo byategurwaga na Moriah Entertainment by’umwihariko iby’umuhanzi Patient Bizimana na  Fortrand Bigirimana bigenda neza .

Mu gitaramo cyabaye ku cyumweru dusoje kikabera kuri CLA i Nyarutarama , abahanzi barimo Fortrand Bigirimana wateguye iki gitaramo , Gaby Kamanzi , Olivier Cheuwa , Exo n’abari bitabiriye iki gitaramo bafashe umwanya bibuka ibikorwa byaranze Nyakwigendera , ndetse banerekana ishusho ye bifashishije insakaza mashusho nini .

Nyakwigendera Monique Tambo ari kumwe n’umugabo we Eric Mashukano uyobora Moriah Entertainment.

Nyuma y’uwo mwanya , abaririmbyi bagize itsinda Exo [ Chris Christensen na Laura Christensen ] baririmbanye n’abitabiriye iki gitaramo ‘ Fragrance Worship ‘ zimwe mu ndirimbo zabo cyane cyane izizwi nka ‘ Je veux n’être qu’à Toi  ,Si tu veux le louer ‘ n’izindi .

Olivier Cheuwa wari wafashwe nk’insina ngufi n’Itangazamakuru yerekanye ko ariwe muhanzi ntagereranywa mu bitabiriye iki gitaramo , bitewe n’indirimbo ze nka ‘ Persévère ‘ na ‘Dieu tout puissant ‘ yaririmbye bigera naho amanuka mu bantu ajya kuririmbana nabo abegereye.

Gaby Kamanzi wari umunyarwanda umwe rukumbi wabonye amahirwe yo kuririmba muri iki gitaramo yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zizwi , cyo kimwe na Fortrand Bigirimana wavuye i Burundi .

Ubuzima bw’igitaramo muri rusange bwaranzwe no kuramya no guhimbaza Imana hakoreshejwe umutima , ku buryo abantu benshi bari bahagaze ari nako baririmbana n’abaririmbyi bose batambutse kuri ruhangwa mboni ( stage ).

Fortrand Bigirimana asa naho ari we wiyoboreye iki gitaramo cyanagaragayemo abasore b’Abarundi bari bambaye imyambaro iranga umuco w’icyo gihugu.

Igitaramo kiri hafi gusozwa nibwo Patient Bizimana yahamagawe , asanga bagenzi be kuri ruhangwa mboni baririmbana imwe mu ndirimbo za Exo yitwa ‘ Reçois  l’Adoration ‘.

Patient Bizimana yaririmbye  mu ndirimbo reçois l’adoration afatanyije n’abandi bahanzi bagenzi be .

Fortrand Bigirimana

Gaby Kamanzi

Olivier Cheuwa

Abaririmbyi bagize itsinda Exo Chris Christensen na Laura Christensen

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Ishimwe Ange Mimi

1,441 total views, 2 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress