Monday , 23 January 2017

Mu gitaramo yakoze , Dominic Nic yakorewe ibirori by’isabukuru y’amavuko abandi bakira agakiza [ Amafoto ].

Dominic Nic Ashimwe yakoze igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana yise ‘ The Victory of worship ‘ . Mu rusengero rwa New Life Bible Church ruherereye ku Kicukiro mu kagarama ku mugoroba wo kuri iki cyumweru dusoje tariki ya 11 Ukuboza 2016 uyu muririmbyi yifatanyije n’inshuti n’abavandimwe abaririmbira zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe mu myaka yashize .

Abitabiriye igitaramo baryohewe kurushaho ubwo Dominic Nic yaririmbanaga na bagenzi be bo muri korali Maranatha Men ; yanaririmbanye na Alex Dusaba afata nk’inshuti ye magara kandi ngo yamwigiyeho byinshi mu murimo wo guhimbaza Imana.

Zimwe mu mpano zikizamuka zagaragaye muri iki gitaramo harimo umuhanzi Bosco Nshuti waririmbye abari muri iki gitaramo bagwa mu kantu kubera ijwi ryuje ubuhanga afite  , ndetse n’ubushobozi muri muzika bwagaragajwe n’umuhanzi Claver Pappy wari no mu bahanzi bashya bahataniraga Groove Awards 2016 .

Mu bandi bahanzi bagaragaye muri iki gitaramo harimo Mani Martin wakunze kugira uruhare mu myandikire y’indirimbo za Dominic Nic , Alexis Dusabe usanzwe ari ikitegererezo kuri Dominic Nic , Eddie Mico , Sojue Shimwa , King James , Ictus Gloria ya ADEPR Nyarugenge n’abandi batandukanye .

Dominic Nic Ashimwe yasobanuye ko koko hashize igihe kinini ataboneka cyane nk’uko byari bisanzwe ariko ngo byatewe n’inshingano zo mu muryango avukamo zimureba zamubanye nyinshi bituma kubifatanya n’umuziki bitamworohera .

Zimwe mu ndirimbo D N A yaririmbye harimo izakunzwe mu myaka yashize nka Nemerewe kwinjira , Ndishimye ari nayo yaherukaga gushyira hanze , Ashimwe, Ari kumwe natwe, Azanyibuka n’izindi .

Muri rusange ubwitabire bw’iki gitaramo bwari ntamacyemwa , cyatangiye ahagana saa kumi z’umugoroba kirangira saa mbili z’ijoro abantu bakiri urujya n’uruza .

Igitaramo kigana ku musozo, itsinda ry’abafashije Dominic Nic gutegura igitaramo bamutunguye bazana umutsima wanditseho amazina ye no kumwifuriza isabukuru y’amavuko. Ni ibirori byaje byiyongera ku bindi bikomeye uyu muhanzi yizihije kuwa 10 Ukuboza ari nayo tariki yaboneyeho izuba.

Muri Werurwe 2017 Dominic Nic azakora ikindi gitaramo cyagutse cyo kumurika umuzingo w’indirimbo ( album nshya ) yise ‘ The Victory ’.

Yagize ati “Igitaramo nakoze i Kigali cyari ugusogongeza abantu kuri iyo album nshya «The Victory» isa n’igana ku musozo wayo, kuko nubwo indirimbo zitararangira neza ariko imirimo isigaye ni yo micye ugereranije n’iyakozwe. Ibindi birambuye kuri iki gitaramo nkazagenda mbibabwira buhoro buhoro.

Dominic Nic yaririmbye anicurangira gitari

Korali Ictus Gloria ya ADEPR Nyarugenge

Urusengero rwa New Life Bible Church rwari rwuzuye

Mu ndirimbo ze ‘Ashimwe’ na ‘Ndishimye’ Dominic yashimishije benshi

Korali Ictus Gloria yafashije Dominic muri iki gitaramo

Nshuti Bosco kuri stage yaririmbye abantu bagwa mu kantu kubera ubuhabwa afite.

Umuririmbyi w’umuhanga Clever Pappy utajya usiga gitari ye yaririmbye muri iki gitaramo

King James yaje muri iki gitaramo

Higiro Bruce umucuranzi ukomeye wa piano akaba ari nawe wakoze indirimbo za Israel Mbonyi yacurangiye Dominic Nic

Young Grace usigaye ari umuyoboke wa Sultan Eric ( mu itorero ry’abanyabuntu ) na we yaje muri iki gitaramo

Pastor Rudasingwa Jean Claude wo muri ADEPR Matyazo

Abemeye kwakira Yesu nk’Umwami n’umukiza mu buzima bwabo

Dominic na mugenzi we wo muri korali Maranatha Men

Abaririmbyi ba Maranatha Men

Alexis Dusabe umaze igihe ataririmba yaje gushyigikira Dominic Nic

Ku musozo yatunguwe no gukorerwa ibirori by’isabukuru

Dominic Nic akibona umutsima bamuzaniye ngo akate yahise agwa mu kantu

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Photo : Mahoro Luqman

Ishimwe Ange Mimi

12,010 total views, 1 views today

5 comments

  1. Nubwo uza utinze dominic ariko iyuje uzana ibintu bizima bikeye byiyubashye. Njye ndagufana nibashaka bazabimpore. Uri umuhanzi umwe gusa wa gospel mu Rwanda ndeba byonyine ngafashwa

  2. Wakoze igitaramo cyiza ariko kandi iyo ugikorera mu Itorero ryacu byari kuba byiza , njyewe sinari kuza muri bariya bapagani niyo mpamvu ntariye iminwa

  3. Dominic wari usobanutse, ariko kwivanga bizatuma umera nka Efurayimu, kandi wibuke inama Balamu yagiriye Balaki kuvuma abisirayeli byamunaniye kugira ngo atandukanye abisirayeli n’Imana, akabegereza abamowabukazi. N.B. ntimuyobe kwifatanya n’ababi byonona ingeso nziza, Niko ijambo ry’Imana rivuga. insengero muri ADEPR ntizibuze.

    • Dear Ruth nawe Prince, amahoro, rwose mugire amahoro, ningize Imana kubwanyu kuko mukeneye kugendererwa nayo….ariko ntacyo reka mbasobanurire nk’ubizi ko Dominique yahawe uburenganzira n’abashumba b’Itorero rye kandi umudugudu abarizwamo (Chapelle Internationale ADEPR Nyarugenge) nibo bashimye ko hakodeshwa salle. Wibuke niba atari ukwirengagiza ko abayobozi be bose bari bahari….rwose nsobanuye byinshi bitari ngombwa kuko Yesu abasha kubasobanurira ko uko mutekeraza ataribyo. Mbibasobanuriye nk’umwe mu bayobozi kandi muri ADEPR.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress