Mu ibanga rikomeye umuhanzikazi Goreth Uwamukunda yasabwe anakobwa n’uwari Producer wamenyekanye muri Bridge Record — AMAFOTO

0
2117

Ahagana saa cyenda z’amanywa ( 15:00 Pm )   mu Murenge wa Kinyinya ahitwa i Kagugu habereye umuhango wo gusaba no gukwa umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana Goreth Uzamukunda . Bamwe mu bahungu bari bambariye Kabano harimo Producer Prince  Ombeni bahoze bakorana muri Solace .

Kabano Georges uzwi ku izina rya Producer Kabano warusanzwe ari umujyanama mu by’umuziki akaba na Producer w’umuhanzikazi Goreth Uzamukunda , niwe ugiye k’umubera umugabo nyuma y’igihe kirekire hanugwanugwa ko aba bombi baba bafitanye urukundo rukomeye ariko hakabura gihamya .

Umuhango rukumbi wo gusaba no gukwa niwo wasabwaga kugirango umusore wese wifuza kwegukana uyu muhanzikazi abyemererwe , kandi babane akaramata nk’umugore n’umugabo .

Gusezerana imbere y’Imana n’ibindi birori bimenyerewe nko kwiyakira ku batumirwa  ( Reception ) nta byateguwe nkuko umwe mu batashye ubu bukwe yabitangarije ikinyamakuru Ibyishimo.com.

Umwe mu nshuti za hafi  z’uyu muryango yatangarije Ibyishimo.com ko gusezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Imana bizakorwa mu minsi iri imbere , kuko amatariki nyiri zina ataramenyekana .

Kabano Georges uzwi ku izina rya Producer Kabano yahoze akorera muri Bridge Record aho yari azwi mugutunganya neza indirimbo zihimbaza Imana , ahava yerekeza muri  Solace Ministries Studio .

Muri 2014 nibwo yatangiye kuba umujyanama wihariye mu by’umuziki wa Goreth Uzamukunda , akomereza akazi ke muri Tanzaniya ari naho yakoreye album  ya gatatu y’uyu muhanzikazi .

Abahanzi baririmbye muri uyu muhango wo gusaba no gukwa Goreth Uzamukunda ni Maman Pacy , Maman Zoulu na Claude Bigiriherezo .

Amakuru Ibyishimo.com twahawe n’umwe mu bo mu muryango wa Uzamukunda Goreth […] avuga ko gusezerana imbere y’Amategeko n’imbere y’Imana byose bizakorerwa mu gihugu cya Tanzaniya , aho umugabo we akorera akazi.

Gorethe Uzamukunda yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise ‘ Si ngitinya ‘ abantu benshi bise ‘ Ni Yesu ufite urufunguzo ‘ ubwo yari Umukristu mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR , aho yavuye yerekeza muri Bethesda Holy Church riyobowe na Bishop Rugamba Albert .

Umuhanzikazi Maman Pacy ari kuririmbira abageni .

Claude Bigiriherezo nawe yaririmbiye abageni .
Umwe mu bavandimwe b’umuhanzikazi Goreth Uzamukunda .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Ishimwe Ange Mimi

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::