Mu ijuru, ahantu hatemba umuriro, hahora umucyo hakabayo ibiremwa by’umwuka gusa (icyegeranyo)

0
841

Ijuru abantu benshi bizera ko ari ahantu haba Imana kandi ko ari ho abakiranutsi bazaba ubwo bazaba bamaze kwimurwa muri iyi si, gusa biragoye gusobanura imiterere y’ijuru kuko n’abahanuzi b’Imana bagiye baryerekwa bagiye babonayo imiterere itandukanye.

Ijambo “ijuru” rikoreshwa mu buryo butandukanye muri Bibiliya, hari aho rikoreshwa risobanura ikirere; ahandi rigasobanurwa nk’aho ibiremwa by’umwuka biba nanone kandi rigasobanurwa nk’umwanya wo hejuru cyane.

Uko Bibiliya isobanura imiterere y’ijuru

Ikirere: Ijuru hari aho Bibiliya irigaragaza nk’ikirre cyangwa isanzure ritwikiriye isi, rihuhwamo umuyaga, aho inyoni zigurukira, aho ibicu bizana imvura n’urubura biba n’aho imirabyo irabiriza (Zaburi 78:26: “ihuhisha mu ijuru umuyaga uturutse iburasirazuba…”), Yesaya 55:10 “Nk’uko imvura na shelegi bimanuka bivuye mu ijuru ntibisubireyo….”); Luka 17:24: “Nkuko umurabyo urabiriza mu ruhande rumwe rw’ijuru ukarabagiranira mu rundi,…).

Nanone hari aho Bibiliya igaragaza ijuru nk’ahantu hejuru cyane aho “izuba n’ukwezi n’inyenyeri biba nkuko biboneka mu Gutegeka kwa Kabiri 4:19: “Kandi rinda umutima wawe kugirango nurarama ukareba izuba n’ukwezi n’inyenyeri, ibiri mu ijuru byinshi byose we kureshywa ngo wikubite imbere yabyo ubisenge kandi ari byo uwiteka Imana yawe yagabanyije amahanga yose yo munsi y’ijuru”

Ijuru hari aho Bibiliya igaragaza ko ari ahantu ibiremwa by’umwuka biba rikaba riri hejuru cyane y’ikirere tubonesha amaso, ndetse muri Yohana 6:38 yesu yavuze ko ari ho yavuye aje mu isi gukora ibyo uwamutumye ashaka.

Muri iryo juru ni ho Imana n’abamarayika yaremye baba (Matayo 24:36). Hari n’igihe ijuru rivugwa nk’aho ari umuntu, nko mu gihe riba rigereranya abamarayika b’indahemuka, ni ukuvuga “iteraniro ry’abera.”—Zaburi 89:6 “Uwiteka, Ijuru rizashima ibitangaza byawe, umurava wawe uzashimirwa mu iteraniro ry’abera.”

Rigereranya umwanya wo hejuru cyane. Hari igihe Ibyanditswe bikoresha ijambo “ijuru” bishaka kuvuga umwanya wo hejuru cyane, kandi akenshi riba ryerekeza ku butegetsi. Uwo mwanya wo hejuru ushobora kubamo: “Uwiteka Imana kuko ari we Mutegetsi w’ikirenga.”—2 Ngoma 32:20; Luka 15:21.

Ubwami bw’Imana kuko ari bwo butegetsi buzasimbura ubw’abantu. Bibiliya ivuga ko ubwo Bwami ari “ijuru rishya.”—Yesaya 65:17; 66:22; 2 Petero 3:13.

Aho ibiremwa by’umwuka biba hakorerwa ibintu byinshi. Ni ho haba ibiremwa by’umwuka bisohoza ijambo’ ry’Imana.—Zaburi 103:20, Daniyeli 7:10.

Bibiliya ivuga ko ijuru ari nk’umucyo urabagirana cyane ku buryo nta muntu wabasha kuhegera, aho ni ho hari Imana (1 Timoteyo 6:15, 16). Umuhanuzi Ezekiyeli yeretswe ijuru rimeze nk’ “umucyo,” mu gihe Daniyeli we yabonye rimeze nk’ “umugezi w’umuriro” (Ezekiyeli 1:26-28; Daniyeli 7:9, 10). Mu ijuru ni ahera kandi ni heza cyane.—Zaburi 96:6; Yesaya 63:15;

Mu ijuru kandi hari aho Bibiliya igaragza ko ku Ntebe y’ubwami y’Imana haturukayo imirabyo n’amajwi no guhinda kw’inkuba hakaba n’amatabaza arindwi ahora amurika imbere y’iyo ntebe, ariko ngo hari n’igisa n’inyanja y’ibirahuri. Ibyahishuwe 4:5-6.

Abapasitoro ku iki gihe se bo babona bate ijuru bahora bakumbuza abakirisito kuzabamo?

Gusa usanga bamwe mu bakozi b’Imana na bo babona ijuru nk’ahantu ndetse nk’ukuntu abakiranutsi bazabaho neza mu buzima bushya, bidatandukanye n’uko Bibiliya ibivuga.

Bishop Nzeyimana Innocent uhagarariye amadini n’amatorero mu karere ka Nyarugenge yatangarije Ibyishimo.com ko ijuru ritangira umuntu akira ku isi, nyuma yo kwihana no kwitunganya.

Bishop Nzeyimana yakomeje atubwira ko Bibiliya ivuga ijuru nk’aho Imana izajyana abantu bayo, ahantu hatazaba agahinda n’umubabaro, gupfusha no kurira.

Bishop Dr.MASENGO Fidele, umuyobozi wa Four Square Church na we asobanura ijuru avuga ko ijuru ari ukuntu abakiranutsi bazabaho mu buzima bushya butandukanye n’ubwo ku isi, ariko nanone akongeraho ko ijuru ari ahantu kuko Yesu ajya kuva mu isi yatanze isezerano avuga ko agiye gutegurira abantu aho bazaba.

“Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere. Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi, iyaba adahari mba mbabwiye kuko ngiye kubategurira ahanyu. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.” Yohana 14: 1-3

Muri rusange, iyo Bibiliya isobanura ijuru twumva ari ibintu bitangaje (Ezekiyeli 43:2, 3). N’ubundi kandi, abantu ntibashobora gusobanukirwa ibirebana n’ijuru mu buryo bwuzuye, kuko birenze ubushobozi bwabo dore ko n’abahanuzi batandukanye bagiye baherekwa batabonye ibintu bimwe.

Ibyahishuwe 4: 3 havuga ko mu ijuru hari umukororombya ugose intebe, iyo ntebe na yo ikaba igoswe n’izindi ntebe

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::