Friday , 24 February 2017

Mu kiganiro kirambuye n’Umuhanzikazi Diana Kamugisha uri muri USA yahakanye guherayo , ahishura icyo umubyeyi we yamuraze .

Umwe mu bahanzikazi bakomeye mu   ndirimbo   zihimbaza   Imana   mu   Rwanda ari kubarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika , aho yagiye mu mpera z’umwaka ushize mu gihe isi yose yiteguraga kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli  n’Ubunani .

Daina   Kamugisha   ari   kubarizwa muri   USA ,  aho   yahagurutse   ku   kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali  i Kanombe  ku tariki 27  Ukuboza 2016 . Ni   umuhanzikazi   umaze   kumvikana   mu matwi y’Abanyarwanda ndetse n’abatuye mu bihugu duturanye , abikesha  kuba  yarabaye umuhanzikazi  w’umwaka   wa  2015 mu Rwanda , mu bihembo   bitangwa   na Groove Awards Rwanda .

Umuhanzi Diana Kamugisha ari muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Ibyishimo.com yagize byinshi atangaza , avuga ko mu byamujyanye harimo gusura abavandimwe be n’inshuti , kandi ateganya no kuzahakorera indirimbo y’amajwi ( audio ) ndetse n’amashusho ( video ) .

Mu gihe hari benshi mu bahanzi   bo mu Rwanda bagize amahirwe yo kugera muri iki gihugu bagaherayo , uyu muhanzikazi yatangarije Ibyishimo.com ko we azagaruka mu Rwanda , kandi ngo atari yo nshuro ya mbere ahageze .

Ati :” Nagiye US gusura abavandimwe no gukora umurimo wa Data wo mu Ijuru , ndi muri Houston TX , ariko nzajya n’ahandi henshi . ”

- Uteganya kuzagumayo ? cyangwa uzagaruka mu Rwanda . Ufite yo gahunda zo gukorerayo indirimbo nka video na audio ?

Ntabwo nzagumayo nzataha iwacu mu Rwanda . Nzakora indirimbo z’amajwi ( audio ) birashoboka ( maybe ) n’amashusho ( video ).

- Ukigera muri Amerika bwari bwo bwa mbere uhageze cyangwa usanzwe ujyayo ? duhe isura muri macye itwereka uko warumeze uhagera bwa mbere ?

Ni ubwa gatatu mpageze , urumva nk’umuntu uba umaze igihe atagera ahantu hari igihe asanga harahindutse utuntu dutandukanye . Gusa nk’umuntu mpagera bwa mbere ntago nabuze  akancanga .

- Hari abandi bakozi b’Imana baho mu maze guhura ? Mwaba mwaratangiye kuganira ku mishinga yo gukorana ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa ?

Yego , hari abakozi b’Imana tumaze kubonana  kandi benshi tumaze kumenyana , dufitanye ibikorwa turi gutegura . Vuba aha muratangira kubona umusaruro wabyo .

- Nk’umuhanzikazi  watwaye Groove awards mu Rwanda , aho haba hari abandi bahanzi cyangwa abantu wasanze bakuzi nk’umuntu umaze gutera imbere mu Rwanda ?

Yego  nasanze  abantu  banzi cyane byarantunguye.  Groove awards yangejeje ku  rwego rwiza , yampaye platform yo kumenyekana mw’ivugabutumwa mpuzamahanga ( Internationally )

Diana Kamugisha yabaye umuhanzikazi w’umwaka muri Groove Awards Rwanda  2015

- Ninde muntu wa mbere ukumbuye mu Rwanda rwose ?

Yewe nkumbuye abantu benshi ariko rwose umuntu nkumbuye cyane ni umuryango wanjye , ubwo ni umutware n’abana .

- Uteganya kuzakora iki nyuma yuko uzaba ugarutse mu Rwanda ?

Muri gahunda mfite nyuma y’uko ngarutse mu Rwanda harimo kongera ibikorwa nakoraga haba mu ivugabutumwa ndetse n’ahandi . Ni byinshi nteganya gukora nzabikubwira mu minsi iri mbere.

- Uyu mwaka wa 2017 usobanuye iki kuri wowe nk’umuhanzikazi ?

Kuri njyewe nk’umuhanzikazi 2017 isobanuye kwegera Imana kurushaho , tukamenya umutima wayo tuyiramya mu kuri no mu mwuka . Ni umwaka udasanzwe ku bantu babonye Imana n’abayishakana umwete .

- N’ikihe cyiribwa n’ikinyobwa ukunda utarigera ubona muri USA ?

Nkunda icyayi cy’Afrika ( African tea ) cyane , hahahaha kandi hano ntayobona . Icyo nicyo nashatse ngaheba k’uburyo numva ngikumbuye .

- Bibiliya yawe warayitwaye ? N’irihe jambo ririmo utajya wibagirwa ?

Yego , Bibiliya  yanjye narayitwaye kabisa sinayisiga kuko nta musirikare usiga Intwaro ye . Ijambo ntajya nibagirwa riri muri Zaburi 128 , ndayikunda cyane kuko niyo mama yasize andaze njye n’umuryango wanjye.

Diane Kamugisha ni umuhanzikazi w’Igihe kirekire mu Rwanda . Nyuma y’imyaka irindwi yahagaritse umuziki , uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo yise ” Ishimwe n’iryawe Mama ” n’izindi yagarukanye imbaraga zikomeye mu mwaka wa 2015 akora indirimbo  yakunzwe yise ” Haguruka “.

Iyi ndirimbo yanakoreye amashusho yagaragaye kuri Album yamuritse mu mwaka wa 2015 , mu gitaramo gikomeye yakoreye ku Itorero asengeramo ‘ New life Bible Church ‘ yise ‘ Restore Worship ‘.

Umuhanzi Diana Kamugisha yizihirije iminsi mikuru muri Amerika .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rene  Hubert

10,535 total views, 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress