Mu Rwanda hagaragaye abandi bahanzikazi bato kurusha ababayeho mu myaka 21 ishize.

0
46

Mu Rwanda hagaragaye abahanzikazi bato kurusha abandi babayeho mu myaka makumyabiri n’umwe ishize . Duhereye nyuma ya 1994 , abahanzi bakiri bato bagiye baba bacye cyane k’uburyo uwari uherutse kugaragaza impano ye , yarafite imyaka icyenda mu mwaka wa 2014.

Abana babiri b’abakobwa bakomoka mu ntara y’Amajyaruguru kandi bavindimwe batangaza ko impano  bafite yo kuririmba bayicyesha Imana ariko bagashima cyane ababyeyi babo bakora ibishoboka ngo iyo mpano ibashe kwaguka.

Gisubizo Oportune na Honorine ndetse
Gisubizo Oportune na Honorine ndetse

Abayo Honorine ndetse na Gisubizo Oportune baririmbira mu itsinda ry’abantu umunani baturuka mu miryango itandukanye yo mu karere ka Gicumbi . Aba bana bombi baririmbisha ijwi ryabo kandi riranga umwana wese uri mu myaka y’ubwana .

Aba bana bab’abakobwa bose biga mu mashuri abanza kandi bose bari mu munsi y’imyaka 9 y’amavuko . Gisubizo Oportune aganira n’ibyishimo.com yatangaje ko afite imyaka umunani naho murumuna we akagira imyaka irindwi y’amavuko.

Nubwo bavuga ko batibuka neza igihe batangiriye kuririmba , aba bana babakobwa bavuga ko bamaze umwaka umwe batangiye kuririmba .

Yaba Abayo Honorine ndetse na Gisubizo Oportune , buri wese avuga ko nta gahunda yo kuzahindura ubutumwa batanga mu ndirimbo zabo ngo baririmbe za ndirimbo zitwa iz’isi.

Yaba aba bana ndetse na Groupe Abatambyi , bose bashima cyane Studio ya BNJ ndetse na Producer Camarade
Yaba aba bana ndetse na Groupe Abatambyi , bose bashima cyane Studio ya BNJ ndetse na Producer Camarade

Mu nzozi zabo ngo bifuza kuzaba nk’umuhanzi Alexis Dusabe usanzwe afatwa nk’inkingi ya mwamba mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda.

Aime Amahoro ni umwe mu baririmbyi ba Groupe Abatambyi akaba ari nawe wanditse indirimbo aba bana bumvikana baririmba. Aganira n’ibyishimo.com yatangaje ko iri tsinda rikorera umurimo w’Imana muri itorero ry’ Adepr mu karere ka Gicumbi , Paruwasi ya Rutare ,umudugugudu wa Kabira mu ntara y’amajyaruguru .

Aime Amahoro asobanura imva n’imvano y’iyi ndirimbo Groupe Abatambyi bitiriye Album yagize ati “ Groupe Abatambyi turi abantu cumi na batatu kandi harimo abana ndetse n’abantu bakuru . Ngarutse ku ishimwe ryanteye guhimba iriya ndirimbo , byatewe n’ibyo Imana yagiye inkorera kuva mu bwana ndetse n’iterambere Imana yagiye igeza kuri Groupe Abatambyi , nsanga ari ngombwa ko nandika indirimbo nyishima.”

Aime Amahoro wanditse indirimbo yitiriwe Album
Aime Amahoro wanditse indirimbo yitiriwe Album

Abajijwe niba ntacyo apfana n’abana babiri bumvikana mu ndirimbo bise “ Akira ishimwe “ , Aime yasubije ko bafitanye isano ry’Imiryango , ariko kandi ngo itsinda ryabo ribanye nk’umuryango bitewe n’urukundo rubaranga.

Mu gushaka kumenya izindi gahunda iri tsinda ryimirije imbere , Aime Amahoro yamenyesheje abantu bose bakunda indirimbo zihimbaza Imana ko ku cyumweru tariki 5 Mata 2015 ( kuri Pasika ) , kuva saa munani z’amamywa kugeza sa kumi n’ebyiri z’umugoroba .

Umva indirimbo ya Groupe Abatambyi / Free Download

Kibere kuri Paruwasi ya Rutare k’urusengero rwa Adepr ari naho iyi korali ibarizwa bazashyira ahagaragara umuzingo w’indirimbo zabo z’amajwi bise “ Akira ishimwe “.

Iki gikorwa cy kumurika iyi album kizanitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo umuhanzi ukomeye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda Serge Iyamuremye uzwi ku ndirimbo Yesu agarutse ,Arampagije ,…

REBA VIDEO Y’UKO ABA BANA BATO BARIRIMBA INDIRIMBO YABO.

Niba nawe ushaka kuduha inkuru cyangwa igitekerezo cyawe , haba ku nkuru twabagejejeho , inkuru ziri mu matorero ,abahanzi ,abakozi b’Imana batandukanye ,… twandikire kuri : info@ibyishimo.com.Komeza kuba ijisho rya rubanda ukoresheje ibyishimo.com . Imana iguhe umugisha .

Kanda hano Ukomeze udukurikirane kuri Facebook yacu maze uhite ukora Like bizajya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse

 

 

 

Ntakirutimana Janvier

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::