Mugore, kurikiza izi nama ubashe kubaka urugo rutajegajega

0
571

Kubaka urugo si ibintu byo gupfa guhubukira kandi no kumenya uburyo uzarinda isezerano ry’uwo mwashakanye si buri wese ubishobora, gusa izi nama zishobora urugo rwawe ruzakomera.

Izi nama zirareba cyane abagore kuko abagore ari bo ba mutima w’urugo kandi ari na bo bakunze kuba ba nyirabayazana wo gusenguka kw’ingo nyinshi.

  1. Ntugashake gukoresha umugabo wawe ibyo ushaka

Muri kamere y’abagabo bakunda kubahwa no kwigenga, si byiza rero gutegeka umugabo wawe kugendera ku mabwiriza wamuhaye, umugabo ni umutware w’urugo bityo rero gerageza kugendera mu murongo umwe na we utamushyizeho igitutu.

  1. Gira isuku kandi ugaragare neza mu myambarire

Abagore iyo bamaze kubyara bahita bumva ko byarangiye, agatangira kubaho yumva ibintu byose nta kintu bimubwiye, akumva ko yashaje mbese kwiyitaho ari iby’abana bato ,ariko ntabwo ariko bigomba kugenda, ugomba gukoresha uko ushoboye ugahora uri mushya ku buryo umugabo wawe azajya abona uhora uri mushya mu maso ye, ibi bizatuma adahaga ku kureba kuko igihe cyose azajya abona uri mwiza.

  1. Vuga ibyiyumviro byawe n’ibiguhangayikishije mu buryo bwiyubashye

Abagore akenshi iyo bafite umujinya bavuga nabi, bakavuga amagambo adakwiriye, ndetse akenshi bakagarura n’ibyarangiye.

Ibi ntabwo abagabo babikunda ntibakunda umuntu ubacyurira ibyarangiye, abagore akenshi iyo bafite umujinya usanga barangwa n’amaganya, kwicuza impamvu abana n’umugabo we n’ibindi, ibi bishobora gutera umutima mubi umugabo bikaba byanatuma yigira gushakira ahandi umunezero.

  1. Shyigikira kandi utere akanyabugabo umugabo wawe.

Niba umugabo wawe ahuye n’ikibazo wimusonga ahubwo mutere imbaraga umwereke ko bitarangiye, mubwire ko hari ubundi buryo mushobora gukoresha bikagenda neza, mwereke ko muri kumwe kandi ashoboye ko ntacyamunanira muri kumwe, ibi bizatuma abona ko nta mugore wakuruta.

  1. Vuga amagambo meza y’urukundo ajyanye n’ibihe murimo

Abashakanye akenshi amagambo y’urukundo arangirira mu irambagiza bagera mu rugo bakumva ko birangiye ibyo bitakiri ku rwego rwabo, nyamara buriya urukundo rurabagarirwa kandi iyo rutitaweho rurangirika. Nta kigero, nta myaka bigira kuba wakwita umukunzi wawe sheri n’utundi tuzina mwitananga cyera mutarabana.

  1. Kora ku buryo iwawe haba amahoro

Gerageza kuba isoko y’amahoro mu rugo rwawe, niba umugabo atangiye kuvuga nabi wowe wizamuka ahubwo ca bugufi wemere amakosa kabone nubwo ari we waba ari mu makossa, ibi bizatuma acururuka noneho umuganirize neza utuje kandi ikibazo kizarangira neza nta ntonganya.

  1. Hora ureba kandi utinde ku byiza by’umugabo wawe

Ni byiza ko ubona ibyiza by’umugabo wawe kuruta ibibi akora, yego ntabwo yakora ibyiza gusa ariko nawe ntukabone amakosa gusa kuruta uko wakabaye ubona ibyiza akora.

Kandi niba ari mu makosa murengere igihe muri mu ruhame nugera mu rugo abe ari bwo umubwira amakosa yakoze kandi ntukamubaze umubwira nabi jya umubaza witonze nta burakari ufite.

  1. Gira ubwenge mu buryo ukoresha amafaranga

Abagore bakunda gutsindwa kuri iki kintu aho usanga bananirwa gucunga amafaranga y’urugo bakayamarira mu bintu bitateguwe aho usanga ahura n’akantu mu nzira akaba arakaguze kandi bitari muri gahunda, ibi byangiza umutungo w’urugo rero ibi iyo ubikoze kenshi umugabo abona ko uri biri hanze nta cyo ushoboye ubutaha akajya ahitamo kwicungira umutungo wanyu nta ruhare ubigizemo.

  1. Gira umutuzo igihe cyose kandi wita ku bakugana

Jya urangwa n’umutuzo mu bintu byose kandi uhore wicisha bugufi muri byose, rangwa n’ingeso nziza haba mu rugo iwawe ndetse no mu baturanyi, mu nshuti zawe ndetse niz’umugabo wawe bityo abandi nibagushima nawe azumva agize ishema ryo kuba uri umufasha mwiza uzi kubana na buri wese.

  1. Ibyo ukorera umugabo n’umuryango ubikore mu rukundo rwa Yesu

Gusenga ni yo nkingi ya byose, ibyawe byose n’ubanza Imana na yo ntizagutererana kandi ujye usenga haba mu bihe byiza ndetse n’ibibi kandi ujye ubitoza n’umufasha wawe mujye murangwa n’imyitwarire ya gikirisitu, ibi bizabafasha kubaka urugo rukomeye kuko ruzaba rwubatse kuri Yesu.

Kwita ku mugabo wawe bizagufasha kubaka urugo rutajegajega

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::