MUHIMA : Abagore batewe ubwoba no gusenyuka kw’ingo kubera amavangingo bishinganishije kwa Pasiteri Nsabimana

5
5054

Pasitoro Nsabinama Bosco bakunze kwita Pastor Fire uyobora Itorero Patmos of Faith Church yasengeye umugore wari ugiye gusenyerwa urugo no kutagira amavangingo  atangaza ko akize burundu , anashinganisha abagore bose  bari mu iteraniro mu maraso ya Yesu ngo batazahura n’ikibazo cyo gusenyerwa ingo no kubura amavangingo.

Ibi byabaye ku cyumweru tariki 14 Mutarama 2018 mu masengesho ya nimugoroba yo mu itorero Patmos of Faith Church riherereye mu Murenge wa Muhima, mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Muri aya materaniro abagore bose bari bayajemo bafite ubwoba bwo gusenyuka kw’ingo zabo kubera ikibazo cyo kubura amavangingo mu gihe cyo gutera akabariro bahagaze imbere ya Pasiteri Nsabimana Bosco uzwi cyane nka Pastor Fire ngo abasengere abashinganishe kuri Yesu kugirango icyo kibazo gishyirweho iherezo.

Igikorwa cyo gusengera aba bagore cyabanjirijwe n’igikorwa cyo gusengera umuryango wari ugiye gutandukana bitewe nuko umugore atagira amavangingo.

Nkuko amakuru ari ku mbuga z’itorero Patmos of Faith Church abigaragaza, Pasitoro Nsabimana, ubwo yari ayoboye aya masengesho, yahagurukije umwe mu bagabo bari mu materaniro aramurondora amenya ko agiye gutandukana n’umugore we.

Pasiteri Nsabimana yatoranyije uwo mugabo washakanye n’umugore ukomoka i Rusizi ati: “wowe ko nkubona werekeza Rusizi bite?” uwo mugabo na we asubiza Pasiteri ati: “ni ho nashatse umugore

Pasiteri Nsabimana yahise amurondora amenya ko afite imigambi yo kwanga umugore we  kuko nta mavangingo afite, ni ko kumubaza ati: “Nonese ko mbona ushaka kumwanga uramuziza iki kandi wowe agukunda?”

Pasiteri Nsabimana yakomeje abwira uwo mugabo amateka ye ya mbere yo gushakana n’uwo mugore avuga ko yabanje kuryamana n’abagore benshi none akaba ashaka kumuziza imiterere y’umubiri we kuko ntamavangingo afite mu mubiri we.

Yamubwiye ati: “nyamara wowe bitewe n’ubuzima wabayemo wagenze mu bagore benshi none urashaka guta umugore wawe kubera imiterere y’umubiri we.”

Nyuma yo kuvuga atyo Pasiteri Nsabimana yavuze ko uwo mugore atari we wabyizaniye ndetse ko atari n’imiterere ye ya kamere ahubwo ko ari amarozi bamuroze akamwangiza bigatuma ayo mavangingo ataza bikaba ari byo bituma amavangingo ataza.

Ati: “nyamara si we wabyiteye kuko baramuroze baramwangije, ni yo mpamvu ubu rwose mu mubiri bimeze nabi bitagenda neza bikabatera amakimbirane mu rugo rwanyu.”

Umugabo na we ntiyazuyaje yahise avuga ko icyo ari cyo kibazo gituma agirana amakimbirane n’umugore we. Ati ” rwose ni byo.” Pasiteri na we ati: “ngaho zana umugore wawe musengere,… ngaho zamura amaboko nkusengere kandi hari icyo Imana ikora kuri wowe uyu munsi.”

Nyuma y’igikorwa cyo gusengera uwo mugore, umushumba w’iri torero rikunze kuberamo ibitangaza byibazwaho na benshi yatangaje ko uwo mugore akize neza kandi azagaruka ashima Imana.

Pasiteri amaze gusengera uwo mugore yahise asaba abagore bose ngo bahaguruke abasengere kugirango abashinganishe mu maraso ya Yesu Kirisitu ngo batazahura n’ikibazo cyo kubura amavangingo bigatuma ingo zabo zisenyuka.

Muri aya materaniro, abantu batandukanye batanze ubuhamya ko bakize indwara nyuma yo gusengerwa na Pasiteri Nsabimana Bosco ari we Pastor Fire.

Amavangingo ni amatembabuzi agize avuburwa n’imyanya myibarukiro y’umugore benshi bemeza ko ari ingirakamaro mu gihe abantu bari mu gikorwa cyo gutera akabariro (guhuza ibitsina) ndetse bamwe banavuga ko kutagira ayo mavangingo bishobora kuba intandaro y’amakimbirane hagati y’abashakanye bikanabaviramo gutandukana.

Umuryango Pasiteri Nsabimana yasengeye nyuma yo kubona ko bagiye gutandukanywa nuko umugore nta mavangingo agira
Bahagaze imbere ye arabasengera yizeza umugore ko akize kandi ko azanagaruka gushima Imana
Nyuma yo gusengera uriya mugore wari ugiye gutandukana n’umugabo, abagore bose bari mu iteraniro yabasengeye ababwira ko abashinganishije muri Yesu
Abagore bari bafite ubwoba bwo gusenyuka kw’ingo kubera kubura amavangingo bose bahagurutse ngo Pasiteri Nsabimana abasengere abashinganishe muri Yesu

 

AMAFOTO: Patmosfc.org

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

5 Ibitekerezo byanyu

  1. hari abo aba yagiye kuzana iwabo se sibo bamwizanira ngo abazogoroze uko yishakiye ,nashaka azanabarisha ibyatsi cg abahe holy milk nka ziriya zo muri afrika yepfo.

  2. ariko ubu Bosco yarekeyaho rwose agatinya Imana koko! ubu yumva iherezo rye rizamera rite mubyukuri? icyo nizeye nuko umunsi umwe byose bizajya ahabona

  3. Shame!! Amabanga nkayo kukarubanda koko! Niba yabonye ibyuwomuryango yakabegereye.. nukuri ndakijijwe ariko abahanuzi bamwe mukwiriye kurerwa. Ibyo wavuze kuruwo mugore koko ubona utaramuteye ipfunwe mwitorero.

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::