Mujye mukirigita abagore banyu turimo kuramya,…bizatuma abaseribateri bumiranye bagira ubushake bwo kurongora -Masasu

11
3086

Apôtre Joshua Ndagijimana Masasu uyobora itorero Evangelical Restoration Church yasabye abagabo kujya bicarana n’abagore babo mu rusengero kandi amateraniro yo kuramya yagera hagati bakajya babakirigita kugirango bitume ingaragu zigira ubushake bwo kurongora.

Ibi Masasu aherutse kubitangaza ubwo yatanganga inyigisho zerekeye gukundana no kubahana hagati y’abashakanye nk’uko biri mu isomo riboneka muri Bibiliya mu Befeso 5:22:31.

Masasu yavuze ko hari igihe abagabo bakora amakosa yo kutagaragariza urukundo abagore babo ahubwo bakirirwa mu kazi bakibwira ko ari byo byubaka urugo kandi nyamara bidahagije.

REBA IBYO MASASU YATANGAJE HANO:


Ibyo nawe ngo byamubagaho nk’uko abisobanura agira ati: “Nirirwaga mu kazi umunsi wose, nkirirwa nirukana amadayimoni nta no guterefona, nta na ka pome mushyira, ahubwa nkazana ibikuru birebire by’amadayimoni nirukanye. Ubwo se birakwiriye?”

Mu kurushaho gushimangira iri somo, Masasu yasabye abagabo kujya bicarana n’abagore babo mu rusengero kandi amateraniro yagera hagati bakabakirigita. Ibyo ngo bizanatuma ingaragu ziri mu itorero rye zigira ubushake bwo kurongora.

Masasu ati: “Muri iri torero si nshaka kongera kubona abagore baticaranye n’abagabo babo. Abagabo bataza gusenga bo mubandekere ngewe n’Uwiteka tuzabakurura ariko abagabo baza ahangaha be gutatana n’abagore babo, ibyo kubona umugore yicaye hariya, umugabo yicaye hariya simbishaka, mushake intebe nimushaka muze mufate iyange ariko mwicarane. Ukabona ikigabo kiraje cyicaye imbere gitaye umugore ruguru iriya…”

Yakomeje agira ati: “…..Kandi hagati mu mwanya wo kuramya mujye mubakirigira mu mugongo, ndabibemereye,…bizatuma abaseribateri bari ahangaha bumiranye, aba bari ahangaha batanabona bibatere nibura ikintu cy’ubushake bwo kuzarongora neza.”

Apôtre Joshua Ndagijimana Masasu uyobora itorero Evangelical Restoration Church arasaba abagabo gukunda abagore babo kugirango babone uko babubaha

Masasu yavuze ko umugabo ari we usabwa kubanza gukunda umugore we kugirango umugore na we abone uko yubaha/agandukira umugabo we.

Ati: “Umugore nubwo yagukuba na zero usabwa kuba ari wowe ubanza kumukunda. Umugabo kuvuga ngo sinzamukunda ataraganduka, ayo ni amakosa! mukunde atanagandutse, nagutuka umusome.”

Masasu yavuze ko muri iyi minsi abagore basigana n’abagabo ugasanga umugabo aravuga ko atazakunda umugore we ataramugandukira, undi na we ati sinzamugandukira atarankunda, nyamara ngo Bibiliya isaba abagabo gukunda abagore babo kugirango abagore babone uko babubaha.

Related image
Apôtre Joshua Ndagijimana Masasu uyobora itorero Evangelical Restoration Church n’umufasha we Pasiteri Lydia Masasu
Image result for Apotre Masasu Joshua Ndagijimana
Apôtre Joshua Ndagijimana Masasu na Lydia Masasu baba bicaranye mu materaniro

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Tanga igitekerezo ukoresheje Facebook .

comments

11 Ibitekerezo byanyu

  1. None se namukirigita agahita ashaka ibintu yibeshya ko bari mu cyumba ubwo bizagenda bite ?

    Ikindi ubwo abasore bahise zifata umurego mu rusengero bagasohoka bahuka mu nkumi za Masasu amaherezo yaba ayahe !

    Gusa nanone Masasu afire nukuri ku rundi ruhande. Abubatse nta feeling za love bagendana mu nzira zatuma utarashaka abigirira inyota.

    Nacyo ni ikibazo kabisa kuko kera wajyaga gusura urugo rwubatse ukahavana ishyaka ariko ubu ni zwahama gusa.

  2. Ibijyanye no kwicarana mu rusengero byo Ni kuri rwose ariko gukirigita umugore mu rusengero biragayitse cyane ntibikwiriye abihannye.Byashora abantu muntekerezo mbi ziganisha ku busambanyi

  3. Gusa abibutse kujya basiga abana kuko umwanya wogukirigitana nugera bebe ashobora kubigenderamo akibona hasi, ikindi age abanza aturishe kuko indirimbo ishobora kurangira bose abona banyonyomba bigira murugo, mbiswa mamawe

  4. Bibaye gutya urusengero twaba rubayei kindi kintu ntabwo abantu basenga uko bikwiye.Icyakora nshyigikiye yuko umugabo numugore bagomba kwicarana noneho mwaza gutaha ukabona kumukirigita

  5. Nkurikije inyigisho yarimo atanga ntacyo mbona yavuze kibi ! Uwo MASASU sinamuzi, iyi nkuru nyisomye kubera comments zaberaga kuri WhatsApp, ariko abantu dufite gusoma title gusa ubundi tugaca imanza!

    Mbona ko sens yabizemo bitewe n’abantu yariho aganiriza Wenda Atari no kuvuga ngo mu rusengero, ahubwo yashatse kubwira abantu ko igihe cyose bakwiye kunezeranwa n’abo bashakanye bityo n’ababizinutswe cg abumva ari umuruho byibuze bakabigiraho bakagira intego nziza,

    Mugire amahoro.

  6. Noneho isi irikuganisha kumusozo umugabo azakirigitana numugore we hanyuma ivugabutumwa ritambuke kweli ?nonese inkumi nabosore nibatangira kubikora bigateza gutwara inda zita teguwe urumva ko atazaba ayobeje itirero
    Tugiye murusengero ndumva ntampamvu uokwicyarana ntibikwiye pee

  7. Ariko ntimugashyigikire amafuti.kwicarana ubwabyo nta kosa ririmo rwose ni nabyiza,ariko kongeraho gukirigitana mu mwanya wo kuramya byo ni ukurengera pe.buri kintu n’igihe cyacyo.

  8. Kubakirigita mukuramya ubwo umuntu abibangikanya gute nogutumbira kugukiranuka kw’Imana ngo ayibone?
    Ikindi ntago babuze feelings zogushaka ahubwo haribyinshi batinya,inkwano nyinshi,ubukwe buhenze nkubwa runaka nabakobwa kubabenga kubera kutagira amafaranga nibindi nkibyo.

    Nimutumire ingaragu mumago yanyu mubaganirize,mubasengere,barebe uburyo mubanye neza hamwe nabana banyu,mubagire inama.
    Naho urusengero niruhinduka bedroom ntago bazibuka gushaka ahubwo bazagwa mubusambanyi.Abashakanye bazakora ibikwiye mumwanya utariwo Kandi Imana izabagaya.

  9. Hahaha aba ba Bishop b’iki gihe ko numva bikaze, ingoro y’Imana bayihinduye night club? Abakristo babe maso basengeshe umwuka iteka kuko Imana irimo irerekana abo twiba ba Bishop abo ari no!!!!

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::