Thursday , 29 June 2017

Mumfashe Duhimbaze : igitaramo cyo kumurika Album Penuel Worship Team yemeza ko kizahindura benshi

Penuel Worship Team  imaze imyaka 17 ikora umurimo w’Imana, igarukanye  igitaramo gishyushye cyo kumurika Album yabo  kizaba kuri iki cyumweru.

Ubundi Penuel Worship Team ni itsinda ry’abaramyi bamaze imyaka 17 bakora umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo. Bakorera uwo murimo w’Imana mu itorero CELPAR Kimihurura .

Nk’uko twabitangarijwe n’umuririmbyi akaba anashinzwe kugorora amajwi ndetse akaba n’umwanditsi mukuru muri Penuel Woship Team, Bwana Mugabe Saruhembe Aimable, yatangaje ko igitaramo cyabo cyo kumurika Album (album launch) kizabera kuri “Assemblee de Dieu” ku Kimihurura kizaba ku cyumweru tariki 15 Mutarama.

Yagize ati : “ Kuri uwo munsi tuzaba turi kumwe n’abakozi b’imana bakomeye barimo : True Promises, Gisubizo Ministries na Rehoboth Ministries. Umuvugabutumwa azaba ari Bishop Dr Masengo Fidèle . Igitaramo kizatangira saa munani n’igice ( 2h30’)  kirangire saa moya n’igice (7h30’) z’umugoroba.”

Penuel Worship Team kandi irakangurira abakristo bose n’abanyarwanda muri rusange kuzitabira iki gitaramo cyane ko kwinjira ari ubuntu kandi abakeneye ama CD ( umuzingo w’indirimbo zabo ) bakaba bazabwirwa uburyo bayabona.

Iki gitaramo cya Penuel Worship Team nk’uko twababwiye kizaba kigamije kumurika album yabo igizwe n’indirimbo 9 z’amajwi. Amashusho  yazo aracyatunganywa. Ni igitaramo Mugabe Saruhembe yemeza ko gifite indirimbo nziza, zifite ubutumwa bwiza n’amagambo akora ku mitima y’abanyarwanda.

Mugabe Saruhembe Aimable ati : “ Ndakeka ko buri wese uzaza azataha hari ikintu gihindutse ku buzima bwe.”

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Twiringiyimana Valentin

803 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress