Thursday , 29 June 2017

Muri Canada hagaragaye umuhanzikazi w’Umunyarwanda uririmba indirimbo zihimbaza Imana .

Anderson  Nid ni umuhanzikazi w’Umunyarwanda utuye mu gihugu cya Canada , aho yagiye gukomereza  amashuri yisumbuye .

Nubwo yarafite impano zitandukanye z’ubuhanzi , uyu mukobwa ukiri muto asobanura ko yisanze impano yo kuririmba yarimurimo yaseshe kurusha izindi , bigatuma ariyo akoresha kugirango abwirize abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu.

Anderson  asengera mu Itorero ry’Abaporotestanti  (Protestant ), amashuri  abanza yayize mu Karere ka Nyarugenge  mu Mujyi wa Kigali , mu kigo cya A.P.E Rugunga , ahava yerekeza muri Canada.

Aganira na Ibyishimo.com yasobanuye ku ndirimbo ye aherutse gushyira hanze yise ‘ I wanna know you ‘ , ashimangira ko yayisohoye agamije kubwira Imana ko akeneye kuyimenya byisumbuyeho.

Ati :” Nk’umuhanzi , ndirimba bitewe n’ubuzima ndimo bwaba ubw’ako kanya cyangwa ubwashize. Kenshi ndirimba indirimbo zihumuriza abantu , nkababwiriza kurushaho kumenya Imana no kuyikunda . Niyo mpamvu indirimbo yanjye ya mbere nayise ‘ I wanna know you ‘ , bivuze ko nashakaga kumenya Imana byisumbuye kuko nari nyizi .”

UMVA INDIRIMBO YA ANDERSON NID :

Anderson  Nid yemeza ko icyo ashyize imbere ari ugukora ibindi bihangano byururutsa imitima , kandi agasenga kugirango Imana imuhe umwanya uhagije wo kwakira ibihimbano by’Umwuka wera.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com

 

 

Ishimwe Ange Mimi

2,081 total views, 5 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

One comment

  1. mugenzi philbert

    IMANA imushigikire akomeze atere imbere mumurimo w’IMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress