Mwiva mu gakiza ngo mujye gushakira amafaranga muri Primus Guma Guma- Apotre Poda

10
774

Mu gitaramo cy’Umuhanzikazi Dusabe Juliet cyiswe ‘Uri uwagaciro’ Apotre John Poda Bihashya, umushumba w’Itorero Christian Worship Center Church yasabye abahanzi nyarwanda baririmba indirimbo zahimbiwe guhimbaza Imana kutava mu gakiza ngo bajye gushakira amafaranga muri Primus Guma Guma Super Star.

Ibi Apotre Poda yabitangaje kuri iki cyumweru tariki 07 Mutarama, mu giterane cyo gushyigikira Umuhanzikazi Dusabe Juliet cyabereye i Kanombe muri Christian Worship Center Church .

Ni igitaramo cyari cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye bamaze kubaka izina mu ruhando rw’abahanzi b’indirimbozahimbiwe guhimbaza Imana nka Uwimana Aimé, JADO Sinza, Bigizi Gentil n’abandi, kikaba cyari kigamije gutera inkunga uyu muhanzikazi ukizamuka.

Abahanzi baririmba indirimbo zahimbiwe Imana hari ubwo babivamo bakajya guhanga indirimbo zisanzwe akenshi bakurikiranye amafaranga.

Bimwe mu bituma abahanzi nyarwanda baririmba indirimo zitari izo guhimbaza Imana babona amafaranga harimo no kwitabira amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ategurwa na Bralirwa ari na yo mpamvu Apotre Poda yasabye abahanzi baririmba izo guhimbaza Imana kutazashigukira amafaranga yo muri ayo marushanwa ngo bave mu gakiza.

Yagize ati:”Mwiva mu gakiza ngo mujye gushakira amafaranga muri Primus Guma Guma kuko na hano mu nzu y’Imana Yesu yabashyigikira.”

Apotre Poda yavuze ibi abwira abahanzi batandukanye baririmba indirimbo zahimbiwe Imana abizeza ko Imana izabana na bo ikabaha iterambere batagombye kuva mu gakiza.

Uyu mukozi w’Imana mu ijambo ry’Imana yasomeye abari bitabiriye iki gitaramo yasobanuye ko impano y’Imana y’ubuhanzi bw’indirimbo ishyigikirwa n’Imana n’abantu, anasaba abakirisitu gushyigikira abahanzi nyarwanda bahimbaza Imana.

Yagize ati:”Impano iza kuri twe iturutse ku Mana ikaza ifite intego yo kugaragaza icyubahiro cyayo, izi mpano abahanzi bazihabwa ku bwacu kugira ngo abazumvise bakizwe.Uyu munsi twaje gushyigikira impano ya Juliet kubera ko Imana ari yo yabanje kuyishyigikira.”

Iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire butubutse abantu batandukanye bakaba bateye inkunga uno muhanzi bagura indirimbo ze no mu bundi buryo butandukanye.

Apotre Poda yasabye abahanzi gushikama mu gakiza ntibashigukire amafaranga yo muri Guma Guma
Umuhanzikazi Dusabe Juliet yaririmbye indirimbo zashimishije benshi
Severson Daniel ni umwe mubaririmbye muri iki gitaramo
Benshi bishimiye ubutumwa bwatambutse mu ndirimbo zaririmbiwe muri iki gitaramo
Mushiki wa Jado Sinza na we afite impano ihambaye mu kuririmba
Umuhanzikazi Juliet yafatanyije na bagenzi be mu ndirimbo ze
Imitima ya benshi yahembuwe n’ubutumwa bwatambukiye muri iki gitaramo
Gentil Bigizi na we yashimishije abitabiriye iki gitaramo
Uwimana Aime uririmba anicurangira na we yashimishije abakunzi b’ibihangano bye

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

10 Ibitekerezo byanyu

  1. Hari ikintu ntarumva kugeza ubu kuki aba pastor badafasha abaririmbyi baririmba muri eglise ugasanga bari kubabwira bekujya gushaka amafranga ngo Imana yarabahahariye gukora umurimo wayo munzu yayo ariko icyo nibaza ko dutanga amaturo kugirango abakozi b’Imana munzu y’Imana babone uko babaho ugasanga aba pastors barahembwa ariko ntibahembe abaririmbyi why? Noneho yajya gushaka ubuzima hanze ya eglise ngo yaguye yagiye mubyisi, ese mubyukuri mwe mwunva yabaho gute nka bantu?

  2. Unshimiye ahandya ariko nawe nkwibutse ko abapasiteri muri bantu batuma tuva mu nsengero tukajya muri Guma Guma .Inzara ko itwica hari numwe muri mwe wari waza ngo aduhe n’amazi yo kunywa ?Ahubwo muduciraho iteka iyo twagiye gushaka amahaho kandi namwe muba mwabigizemo uruhare

  3. Uyu mukozi w’Imana avuze ukuri rwose ntago wabwiriza abantu Agakiza ngo ejo ujye kwamamaza ibisindisha mwambaye nk’imbeshu nurangiza ugaruke uvuga ko ukijijwe. Nabonye wa muhanzi utazi ibyo akora ariwe ubivangavanga bikamugira igishoshwe muri rubanda . mwemere mukizwe muve mu bidatunganye.

  4. Ntaguhemba abariribyi no. Guhemba abariribyi ibyo mumatorero Yimana ntibibamo. Ikindi abo baja kuririmbira mububari ntago baba arabariribyi bahamagawe nimana no. Nibabandi bisi bichora ichabo baba bashaka nifaranga gusa niryo riba ribarikumutima mumitima yabo ntakindi. Abo baratandukanye nabahamagawe nimana.

  5. Ishimwe Johngates bafise uko bazabaho. Bazegere abakozibimana bababwire uko bazabaho. Nunva satani yarateye igihugu churwanda. Mubindibihugu koabariribyi baririmbira ubuntu kobatabahemba ntibabayeho mubarushase iki? Nunva murwanda ifaranga ryaragakoze ariryo mushira imbere ariryo ribarimumitima gusa. Ubujura nubusambanyi nogukunda ifaranga birabarembeje. Mana tabara urwanda rukizwe rukugarukire rukumenye.

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::