Nakunze umukobwa undusha ubushobozi none natinye kubimubwira.Ese ntiyakeka ko nkurikiye ubutunzi bwe?Mbigenze nte?

3
346

Si kenshi abasore bakunda abakobwa babarusha ubushobozi kuko muri kamere y’abasore baba bumva ari bo bakwiye kugira umutungo bakita ku bo bakunda, bitabaye ibyo bumva byaba ari nk’agasuzuguro kuko batekereza ko umukobwa yakeka ko akurikiye ubutunzi.

Uyu musore utashatse ko amazina ye atangazwa twamwise ‘Blaise irakarama’ yisanze yakunze umukobwa umurusha ubushobozi, none yaramutinye ku buryo bitamworoheye no kumubwira ko amukunda.

Blaise yumva ko uramutse ubwiye umukobwa ukurusha ubutunzi ko wamukunze, yakeka ko umukurikiyeho ubutunzi bwe.

Mu butumwa yatwandikiye agira ati: “Muraho! nitwa ‘Blaise Irakarama’, mfite imyaka 27.Nakunze umukobwa twahuriye ahantu mu bukwe turamenyana. Nkimumenya nabonye akunda kunyitaho cyane, akampamagara, agashaka ko dusohokana ndetse agahora yifuza ko duhura kenshi.”

Blaise akomeza ubutumwa bwe avuga ko agisha inama kuko yisanze yakunze uyu mukobwa wamukuruye ariko akagira ubwoba bwo kubimubwira kuko abona amurusha ubushobozi.

Yakomeje ubutumwa bwe agira ati: “Ndabagisha inama kuko nisanze namaze kumukunda.Nawe anyereka ko akunda bitewe n’ibikorwa ankorera ariko birangora kubimubwira kuko iyo ndebye nsanga andusha ubushobozi.Aho ntiyazagira ngo ni ubutunzi bwe nkurikiye? mungire inama bantu b’Imana.”

Blaise avuga ko bimwe mu bituma atinya kuvuga ikimuri ku mutima harimo kuba atashingira ku byo umukobwa akora ngo yizere ko amukunda bityo abihereho nawe abimubwira, ikindi ni uko kuba umukobwa amurusha ubushobozi bijya bimutera ubwoba ko atamwakira neza bitewe no kuba yakumva ko akurikiye ubutunzi, ikindi ngo ni uko yumva binaramutse bikunze agakundana n’uyu mukobwa ashobora kuzajya amusuzugura yitwaje ubushobozi amurusha.

Ushoboye kugira inama Blaise wayimugira nyuma yo gusoma iyi nkuru kuko bijya bibaho ko umuntu yakumva aremerewe adashobora kwigira inama ubwe agasaba abandi kumufasha.

Gukunda umukobwa ukurusha ubushobozi bishobora kuba intandaro yo gutinya kubimubwira.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

3 Ibitekerezo byanyu

  1. ko mbona wiciriye urubanza se ubundi ubwo niba aricyo kikurangaje imbere banza ubushake cg niba ari urukundo ubimubwire kdi wirinde kumusaba imfashanyo kuko si UN ukunze.

  2. Mukunde nta cyaha kirimo. Iga gusenga ugishe Imana se w’umwami wacu Yesu inama. Ntaho bihuriye barahari benshi bashatse abakobwa bakize ariko ubu bakaba bubatse neza, wasanga uwo mukobwa yaragukunze none ukaba ushaka kwiyangisha umugisha wawe.

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::