Nakunze umusore none iwacu ntibamwemera ngo kuko tudakwiranye / Mbigenze Nte ?

8
3992

Ndi umukobwa w’imyaka 25, maze imyaka itatu nkundana n’umusore ndetse twemeranyije ko tuzabana, gusa iwacu ntibemera uyu musore ngo kuko tudakwiranye.

Aya ni amwe mu magambo agaragara mu buhamya bw’umukobwa witwa Kamikazi Mireille watwandikiye agisha inama ngo amenye icyo yakora ku kibazo gikomeye afite.

Kamikazi avuga ko bimwe mu byo umuryango we ushingiraho uvuga ko adakwiranye n’uyu musore birimo: kuba batanganya ubushobozi; amashuri n’ibindi.

Yagize ati: “Nyuma y’uko mberetse umusore nihebeye, bambajije ibintu byinshi kuri we maze nanjye ndamubashimira, gusa nababajwe kandi ntangazwa n’uko bavuze ko batamukunze kuko murusha umutungo, amashuri, ndetse ngo akomoka mu muryango udakize nk’uwacu.”

Kamikazi warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza avuga ko uyu musore bakundana yize amashuri yisumbuye gusa. Ikindi ni uko uyu musore afite akazi iwabo w’umukobwa bavuga ko kagayitse kuko ari umucuruzi w’imyenda.

Kamikazi avuga ko afite akazi kamuhemba neza ndetse ngo n’umuryango we wifashije muri buri kimwe cyose, ibyo akaba ari byo bashingiraho bavuga ko umusore udaturuka mu muryango umeze nk’uwabo atapfa kwegukana umukobwa wabo.

Mu magambo ye ati: “nagerageje kubumvisha ukuntu nkunda uyu musore cyane, ariko banze kunyumva. Nasenze Imana gusa nabwo nta gisubizo ndabona.”

Kamikazi wakundanye n’umusore basengana, avuga ko yabuze icyemezo yafata kuko yumva ko icyo yahitamo cyose cyamugiraho ingaruka mbi.

Ati: “Ndasenga kandi n’uyu musore dukundana twamenyaniye mu rusengero, ariko nibaza icyo twakora nkakibura. Kumvira umuryango wanjye birangoye, ndetse no kureka uyu musore byarananiye. Ikindi kandi ntekereza ko icyemezo cyose nafata cyazana ingaruka.”

Nyuma yo gusoma iyi nkuru wagira inama Kamikazi kuko bijya bibaho ko umuntu yakumva aremerewe adashobora kwigira inama ubwe agasaba abandi kumufasha.

Bikunze kuvugwa ko imiryango ijya ishaka kugira uruhare mu mahitamo y’abana babo ku bijyanye n’urushako, ariko nanone hari igihe ibyo bashingiraho banga cyangwa bemerera abana kubana n’abo bakunda nabyo bitavugwaho rumwe.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

8 Ibitekerezo byanyu

  1. Iwanyu uzabacire uyu mugani”usiga iwanyu zikamwa ukajya aho unywa amazi”,”icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi”. Ibintu nibishakwa uwo musore nawe azabigira. Niba umukunda byukuri ntuzamureke ngo urashimisha iwanyu kuko sibo bazakubakira nubundi nujya kuwo udakunda ngo munganya ubushobizi mukananiranwa niwowe uzahangayika si iwanyu.

  2. Ahubwo niba koko urumukristo, numusore akaba ariwe, ndumva ntampamvu nimwe yakubuza gushakana nawe. Nufata icyemezo ntabwo iwanyu bazaguhagarika kuko nubundi sibo bazakubakira.Inama yindi nakubwira, bwira Iwanyu ko abakize benshi batakijijwe namashuri, ashobora gucuruza iyo myenda, nawe ukamwongerera igishoro, mukazagira amaduka ya mbere kandi arimo imyenda yigiciro kuburyo nawe wazisanga akazi ukavuyemo ukajya muri business yanyo. Kandi niba ushaka ko ajya Kaminuza tangira ubu, umwishyurire ajye yiga ikigoroba, nyuma yimyaka 3 azaba afite iyo Licence Iwanyu bashaka.

  3. Ubundi ikigaragaza umuntu ukuze yifatira icyenmezo, nonese nibaguhitiramo ukazabana numugabo udakunze uzabigenza ute ko na bible itubwira ko urugo rwiza rumeze nkijuru.umupira uri mubiganza byawe niwowe uzi aho uzawutera.utazabura ijuru ryo mwisi ukabura niryo mwijuru kwa MANA data watwese.

  4. Iyi nkuru iratangaje pe! Numwana wigitambambuga yasanga ababyeyi bawe baratayumutwe, mukobwa wanjye, baza so cyangwa nyoko uti, ibintu cyangwa ubutunzi mufite mwarabuvukanye? Ese bari bazi ko bazaba abakire? Ntibazi ko ibintu aribishyakwa? Niba umusore atarumukire se babwirwa niki ko azasazira mubukene? Bazaze neza niba ubukire arumuragye, ahimanishyakiye niho ihera umuntu, harigihe ubwo bukire baratiruwo musore mwakundanye bwarangira mukanya nkako guhumbya, inama nakugira, isangire uwo mukunzi wawe ureke amateshwa yababyeyi bawe, maze uzarebe imigishya yimana ukuntu izasesekara murugo rwanyu abo bakire bagatangara.

  5. Wa Mukobwawe, Umuryango Ntukwubakira, So Waw Cank Mama Waw Ntibakwubakira Kand Gukundana Biruta Ubwo Butunzi Bakubwira Kuk Ubwo Burahera Muga Urukundo N’umukene Wanyuma Ntirumuheramwo

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::