Nanze kuryamana nawe kuko ari icyaha , agenda anyanga kandi ndamukunda / mbigenze nte?

9
51

Nitwa Umutoni Marie Claire nsengera mu itorero ry’abavutse ubwa kabiri kandi ndakijijwe . Mbandikiye ngirango mumfashe kubaho ngatsinda ikigeragezo ndimo , bitewe n’umuhungu dukundana ariko we akansaba ibintu bingoye kandi nanjye nabona ko ar’icyaha nkabyanga.

Ikibazo cyanjye cyatangiye gutya ” Ndi mu mwaka wa mbere wa Kaminuza nibwo twakundanye , ansaba gukundana nawe nanjye ndabyemera bitewe nuko ntawundi narimfite kandi nzi neza ko igihe kigeze. Nakomeje kujya muba hafi nawe akamba hafi ariko aza kunsaba ko musura maze ansaba ko turyamana ndabyanga . Ambaza niba ndi isugi ndabyemera kandi sinamubeshyaga , nyuma yaje kugenda ambwira ko bizangiraho ingaruka tukaba twanatandukana nkagirango arakina .”

Hashize ukwezi atampamagara , nanamuhamagara ntanyitabe.

Ubusanzwe iyo namuhamagaraga yahitaga anyitaba , nanamubura akaza akampamagara akanambwira ikibazo yahuye nacyo cyatumye atitaba telefone . Kugeza ubu ukwezi kose kurashize yaranze kunyitaba , ntampamagara kandi twavuganaga gatanu cyangwa karindwi k’umunsi . Nibaza niba yaranyanze nabaza inshuti ze zikambwira ko atagikunda kuganira n’abantu , ndetse nta bakobwa akigendana nabo .

Ntinya icyaha cy’ubusambanyi n’ikindi cyaha cyose cyatuma Imana imbonaho umugayo.

Mu nkundire mbabwize ukuri , birababaza kuba waririnze ugakura neza utiyandaritse nyuma ukumva ngo wakoze amahano . Ariko na none ndibaza ukuntu umuntu tumaranye imyaka itatu atinyutse kundeka kandi atanambwiye ikibimuteye nkumva ngize intimba .

Mu cyumweru gishize nibwo nibutse amasezerano yose twagiye duhana numva najya kumureba nkemera ko dusambana , ariko numva umutima urandiye nkomeza kwihagararaho kugeza nubu .

None mwebwe ko mukunze kugira inama abantu kandi zikabubaka , mumbwire ” Nemere muhebe agende nzashake undi ? Ese nemere nge kumureba musabe imbabazi maze nemere ibyo yansabye ariko ntabura umukunzi ? Ese icyaha cyo ko kintandukanya na Yesu Kristu mbigenze nte ?

Mbigenze nte ? Nkeneye inama zanyu
Mbigenze nte ? Nkeneye inama zanyu

Kanda hano Ukomeze udukurikirane kuri Facebook yacu maze uhite ukora Like bizajya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse

 

 

Umuraza Angelique

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

9 Ibitekerezo byanyu

  1. hello, ufite ikibazo koko ariko kandi zirikana ko umuntu ahinduka buri segonda, ubwo se ubyemeye nabwo akakwanga wabigenza gute? wowe hitamo gukiranuka Uwiteka niwe Mana azaguha ukubereye cyangwa ahindure umutima uwo musore akugarukire. Nubyemera uraba Uhisemo umusore aho guhitamo Yesu.

    Murakoze

  2. Uramenye ntiwemere ko mu ryama na.
    Niba ari uwa we azabyumva. Ntapamvu yo kwigurisha ngo akunde agukunde!!
    Komera ku busugi bwawe.Kuko bene uwo mu maze no kuryamana yagukwepa.
    Senga cyane. Imana igufashe

  3. umva mwene da,agaciro k,umukobwa kari mu kwifata ndetse ni byiza ko uri isugi kuko uyu muhungu niba atari kukugerageza ni umusambanyi ruharwa bitewe nuyu mwanzuro yafashe ihangane wiyibagize igihe wataye kuk ni ubuzima n’ubugingo biri guhigwa kuko ntiyabuze abo asambana nabo ubaha iyi Mana ntuzamwara ariko nuteshuka nurugo rwiza nturutegereze tuza ntacyo uhombye ahubwo wize byinshi byumumaro bizagufasha ejo

    • ihangane muvandimwe. nabyo ntibyoroshye guhomba ishuti mumaranye imyaka3 gusa nimba uri isugi koko azagukunda kandi azagaruka upfa kuba utaramubeshye gusa. kandi senga cyane

  4. Nshuti reka nkubwize ukuri ubusanzwe nkabakristo umukobwa ukunda kd utaganya kuzagira umugore uramwubaha ukanamutinya. rero ntakubeshye uramutse wibeshye ukemera k muryamana uzaburabyose.gusa ndabyumva urababaye kubera urukundo ark nawe nicyo yesu azaguhembera!

  5. umva nshuti yanjye mureke agende hazaza abandi ,urwo ni urugamba kandi ugomba kurutsinda.ibi uvuga byambayeho gusa burya abantu batazi Imana rurema bafite ibibazo.gusa nubwo ntabashije kwirinda ngashimisha umwana w’umuntu aho gushimisha Nyagasani ntacyo byamariye.yararenze aragenda kdi byansigiye igikomere no kwicuza biruta uko nari kumureka mbere,mbabazwa no kuba ntaramwereye imbuto Wenda twari gutandukana ariko Wenda nawe kera akazakizwa.Burya mwene data urukundo ntirugurwa ,ita kubugingo bwawe.Mwerere imbuto niba aruwo kugukunda azagaruka kuko ugufiteho gahunda nzima arakubaha kdi irinde guhita umfatiraho ngo winjire m urukundo utabanje gutuza.fata umwana usenge Uwiteka azaguha uwo umutima wawe wifuza kdi uyuvaha

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::