NEW SONG : Nimuze Dushime by  New Melody Choir /  YUMVE HANO ( Lyrics )

1
335

Chorus:

Nimuze dushime Uwiteka Imana

Tumuhimbarize ineza ye,

Kuko yuzuye Ubuntu n’ibambe,

Akiranukira guca imanza zitabera ( X2 )

Verse One : Neema Marie Jeanne

Imiraba y’urupfu yarangose,

Ingoyi z’ikuzimu zantaye hagati,

Natakiye Imana yanjye

Yumvira ijwi ry’umunyamibabaro

Ni nyir’ibihe ehhh

Niwe mwami .Ohhhhh

Chorus:

Nimuze dushime Uwiteka Imana

Tumuhimbarize ineza ye,

Kuko yuzuye Ubuntu n’ibambe,

Akiranukira guca imanza zitabera ( X2 )

Verse Two : Sam Rwibasira

Ntawambuza gushima Uwiteka Imana yanjye

Kubw’ineza n’imbabazi agira,

Nahera mu gitondo mvuga imbabazi n’urukundo rwe

Izuba rikarenga ntarayirangiza. ( X2 )

 

Chorus:

Nimuze dushime Uwiteka Imana

Tumuhimbarize ineza ye,

Kuko yuzuye Ubuntu n’ibambe,

Akiranukira guca imanza zitabera ( X2 )

UMVA IYI NDIRIMBO UNASOME AMAGAMBO AYIGIZE  / Wibuke kuyitwara k’ubuntu ( Free Download )

Tubamenyeshe ko iyi ndirimbo ibaye iya mbere ikozwe na New Melody Choir . Iri tsinda kandi riratangaza ko rigiye gukomeza gukora ibindi bikorwa by’ivugabutumwa nko kwitabira ibitaramo hirya no hino mu gihugu ndetse no gusohora ibindi bihangano bihimbaza Imana.

n
Bamwe mu bagize New Melody Choir

Mu magambo umuyobozi wa New Melody Choir Gedeon Nkurunziza yatangarije ibyishimo.com , yagize ati ” Iyi n’indirimbo yacu ya mbere dushyize hanze nka New Melody Choir , turateganya gukora n’izindi muri studiyo kuko turazifite zanditse . Muri rusange turumva Imana iduhagurukije ngo twongere ibikorwa by’ivugabutumwa nka Korali muri uyu mwaka dutangiye wa 2015.
Kanda hano Ukomeze udukurikirane kuri Facebook yacu maze uhite ukora Like bizajya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse

 

 

RENE — HUBERT

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::