NGOMA: Bishop Nkusi ukekwaho gusambanya umukirisitu akanamutera inda yatawe muri yombi

0
1636

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yatangaje ko yataye muri yombi Bishop Nkusi Félicien uyobora Itorero rya AEBR mu Murenge wa Zaza, w’Akarere ka Ngoma imukekaho gusambanya umukobwa akanamutera inda amufatiye iwe mu cyumba cy’amasengesho.

 

Uyu Bishop Nkusi Félicien uyobora Itorero rya AEBR (Association des Eglises Baptiste au Rwanda) mu Murenge wa Zaza, Akarere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba yatawe muri yombi kuri uyu wa wa 22 Mutarama 2017 ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Zaza mu Karere ka Ngoma.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Kanamugire Théobald, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko Bishop Nkusi Félicien ubwe yiyemerera ko icyo cyaha yagikoze.

CIP Kanamugire yagize ati “Nibyo koko uwo mu pasiteri yatawe muri yombi arakekwaho gusambanya umukobwa wari ufite imyaka 19. Icyaha aracyemera gusa ku bijyanye no kuba yaramusambanyirije mu cyumba cy’amasengesho aho yari yamusanze ngo amusengere akire amadayimoni turacyabikoraho iperereza.”

Nubwo Polisi itarahamya niba koko uyu mukobwa yarasambanyirijwe mu cyumba cy’amasengesho, umuyobozi w’Umurenge wa Zaza Singirankabo Jean Claude we avuga ko “Nkusi yemera ko uwo mukobwa yamuteye inda mu mwaka wa 2014 ubwo yazaga iwe mu rugo ngo amusengere.”

Singirankabo avuga ko Umugore w’uyu mu Bishop ngo yabonaga yihereranye n’uwo mukobwa ntabyiteho kuko yabaga azi ko barimo gusenga.

Bishop Nkusi afite imyaka 44 mu gihe uwo akekwaho gusambanya akanamutera inda afite imyaka 19.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo ya 197 ivuga ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::