NI AGAHINDA: Nyuma y’umunsi umwe bakoze ubukwe, bakoze impanuka bombi barapfa.

0
76

Nyuma y’uko Austin na Rebekah bahuriye mu ivugabutumwa bagakundana bakaza kubana, baguye mu mpanuka y’imodoka hashize umunsi umwe gusa bakoze ubukwe.

Austin na Rebekah basezeranye kuwa gatanu ahitwa Kansas.Ni nyuma y’uko bahuriye mu ivugabutumwa mu ntangiriro y’uyu mwaka bakaza gukundana.Kuwa gatandatu bukeye bw’ubukwe bwabo nibwo bakoze impanuka; imodoka barimo igonga igiti bahita bapfa.

Austin Wesson byatangajwe ko yapfuye ako kanya bagikora impanuka naho umukunzi we, Rebekah w’imyaka 19, apfa mu ijoro ryo kuwa mbere aguye mu bitaro.

Aba bombi bahuriye mu gihugu cya Afurika y’epfo, ari naho Austin akomoka, bemeranywa kubana muri Mata, basezeranira ahitwa Sedgwick County Courthouse kuwa gatanu ushize.

Amakuru y’ubukwe bwa Austin na Rebekah yahamijwe na nyina umubyara witwa Rachel Bouma, ari nawe watangaje inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umukobwa we n’umukwe we kuwa mbere abinyujije kuri Facebook.

Mu magambo yuje agahinda kenshi, Rachel Bouma yagize ati:”Rebekah, uruhukire mu mahoro mu biganza ry’umukiza wawe. Uri kumwe n’umwami Yesu wakundaga cyane, uri kumwe kandi n’umugabo wawe w’umunsi umwe, Austin Wesson, wakundaga n’umutima wawe wose.”

Uyu mubyeyi ubyara nyakwigendera Rebekah yakomeje ubutumwa bwe ashima Imana ko bagendeye icyarimwe akanasaba abantu gusengera iyi miryango yombi.

Yagize ati: “Mutuzirikane mu masengesho yanyu muri iki gihe turi kunyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu”

Austin Wesson yavukiye mu mujyi wa Cape Town, mu gihugu cya Afurika y’epfo, aho yigishaga akanakora ivugabutumwa. Daily Mail yanditse ko aba bombi bateganyaga gukorana ingendo nyinshi z’ivugabutumwa bamaze kwimukira Michigan aho Rebekah yagombaga kuzajya kwiga.

Austin na Rebekah bapfuye nyuma y’umunsi umwe bambikanye impeta yo kuzabana akaramata.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::