Ni gute wamenya uko isi izaba imeze nyuma y’urupfu rwawe?

0
148

Kuva kera ku bwa Adamu na Eva urupfu rwagiye rutwara abantu mu buryo butunguranye,  kandi butandukanye kuko mu busanzwe ntawe ruteguza,  rubabaza umwana mutoya, rukababaza umukuru kandi igihe cyose usanga umuntu upfa yarakenewe , bityo rero usanga bibaje abasigaye.

Nkuko Bibiliya ivuga ko urupfu rwazanywe n’icyaha kandi uwateye icyaha ni Satani, ibyo rero byakururiye umuntu gupfa kuko satani yifuza kubuza umwana w’umuntu umudendezo yari yahawe  n’Imana ubwo yari mu ngobyi ya Edeni.

Wamenya ute uko Isi izaba imeze nyuma yo gupfa kwawe?

Ushaka kubimenya ubanze urebe uko Isi iba imeze nyuma y’urupfu rw’inshuti yawe. Iminsi irahita indi igataha abantu bakakwibagirwa pe! Nabo yakundaga cyane baramwibagirwa,ntibongere  kumuganiraho .

Ubuzima bugakomeza nkuko bisanzwe.Nicyo gituma umuntu yagakwiye kumenya ko na we apfuye, uko bafata uwo wapfuye ari ko nawe bamufata.Icy’ingenzi ni ugushaka uburyo ukorera iherezo ryiza  ryo kurangiza urugendo rwawe hano kuri iyi si kuko umuririmbyi niwe waririrmbye ngo ese Imana n’abantu bazakwibukira kuki?

Niyo mpamvu ukwiye kudaharira umwanya wawe wose abantu ahubwo Imana nayo ikwiye umwanya mu buzima  bwawe, kuko yo no mu rupfu muzaba muri kumwe.
Tegura ubuzima bwa nyuma y’urupfu, utazarira abandi baseka  uyu munsi niwo wawe.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Kayiranga Jean Pierre

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::