Ni iki cyateye ababyeyi ba Pasiteri Desire kumutangaho icyacumi (1/10) ku Mana mu myaka 29 ishize?

0
1014

Pasiteri Desire Habyarimana ni umwe mu bapasiteri bake bakora umurimo w’ubumisiyoneri mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, uyu murimo yawaturiweho n’ababyeyi be ubwo bamutangagaho Icyacumi (1/10)  afite imyaka cumi n’itatu gusa bamushyira mu nzu y’Imana akajya abana n’abamisiyoneri.

Kuwa 15 Kanama 1975 nibwo ababyeyi ba Pasiteri Desire Habyarimana bari mu byishimo bikomeye ubwo bari babonye umwana nyuma y’imyaka itanu barabuze urubyaro. Kuwa 15 Kanama 2017 imyaka 42 yari ishize uyu mukozi w’Imana avutse.

Pasiteri Desire Habyarimana n’umwana we bafashe umutsima abagize umuryango ushyigikira ivugabutumwa rye bamuteguriye bishimira isabukuru ye

Mu kiganiro yahaye Ibyishimo.com, Pasiteri Desire yavuze ko akenshi umunsi w’amavuko we utajya umusanga mu rugo ngo hategurwe ibirori kuko aba yagiye kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ahantu hatandukanye rimwe na rimwe uyu  munsi ugasanga yaragiye kubwiriza hanze y’u Rwanda.

Avuga ko umunezero we kuri uyu munsi ari igihe cyo gushima Imana kuko yamurinze, udashingiye ku kuba yakorerwa ibirori bikomeye ahubwo ko icyamubera cyiza ari uko abantu benshi baba baje kuri Kristo.

Yagize ati “Icya mbere turashima Imana, haba harabayeho kurindwa gukomeye, ikindi ni uko yampaye agakiza kuko utaramenye Yesu adashobora gukora ibijyanye n’ubushake bw’Imana. Nakijijwe mfite imyaka icumi, ku myaka cumi n’itatu bantangaho icyacumi (1/10) nuko mpita  njya kubana n’abamisiyoneri . Ubwo rero kuba ndi icyacumi nkaba nkorera Imana numva ari ibintu nishimira”.

Yakomeje agira ati “Isabukuru iba ari umunsi w’ibyishimo ariko njyewe ibyishimo byajye biruta ibindi ni ukubona abantu baza kuri Yesu, ni uwo munsi nawizihije ndi mu ivugabutumwa”.

Impamvu nyamukuru yatumye ababyeyi ba Pasiteri Desire bamutangaho icyacumi (1/10)

Pasiteri Desire avuga ko ari imfura mu bana icumi, abana babonye nyuma y’imyaka itanu barabuze urubyaro. Yasobanuye ko ari nayo mpamvu bamwise Habyarimana kuko bamubonye bamukesha Imana. Nyuma y’imyaka 10 avutse ni bwo yakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe atangira gusenga agize imyaka 13 ababyeyi be mamutangaho icyacumi mu rusengero ngo ajye ayikorera abana n’abamisiyoneri.

Yagize ati “Iwacu twari abana icumi nyuma babiri barapfa hasigara umunani, njye rero bantanzeho icyacumi ngo njye gukorera Imana. Njya kubana n’abamisiyoneri, icyo gihe twabaga i Burundi, kuva icyo gihe ntangira gukorera Imana kugeza n’ubu ndacyakunda umurimo w’ubumisiyoneri ni cyo kinezeza kurusha ibindi.”

Yongeyeho ko ubusanzwe abantu batabatangaho amaturo ariko ko Umwuka agira uko ayobora abantu ko icyo gihe ababyeyi be na bo yabayoboye kumutura Imana ho icyacumi.

Ati “ubusanzwe ntabwo abantu babatangaho amaturo ariko ndabizi ko Umwuka na we afite uko akora, ni ko yabayoboye icyo gihe hanyuma kandi byangiriye umumaro byamfashije gukura nkorera Imana bifasha n’abo bakozi b’Imana twakoranaga kubona umwana batoza gukura akorera Imana”.

Kuri iyi tariki ye y’amavuko aho yari ari mu ivugabutumwa ryarimo n’amahugurwa yari yiganjemo abanyamurango b’ivugabutumwa akora bitwa ‘Agakiza Family’ baramutunguye bamukorera ibirori byo kumwifuriza isabukuru nziza mu buryo atari yeteguye.

Desire 2
Hano Pasiteri Desire yari yagiye mu Buhinde

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube  ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Donat Niyitanga

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::