Sunday , 20 August 2017

Ni inshingano zacu kumenyesha urubyiruko ko kunezeza umubiri  rugendera mu bigare birugusha mu byaha ari bibi  — ‘ The Chrap ‘

Abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Hip Hop bavuga ko bafite inshingano zo kumenyesha urubyiruko ko kunezeza imibiri bagendera mu bigare bibagusha mu byaha ari bibi kandi Imana ibihanira .

Aya ni amwe mu magambo yatangajwe na Uwineza Clarisse uzwi kw’izina ry’ubuhanzi Neza The Pink , akaba n’umwe mu bagize itsinda ry’Abaraperi ‘ The Chrap ‘ rigizwe na Bright Patrick , Blaise Pascal , Encle Sam , na Regis Hat.

The Chrap

Menya byinshi kuri iki gitaramo .

Ati :” Umurongo twagendeyeho dutegura iki gitaramo ni uriya wo muri Matayo 28:19 aho Yesu yabwiye abigishwa be ngo bagende amahanga babwirize ubutumwa bwiza […]. Natwe rero dufite intego ‘ mission ‘ yo kubwiriza abantu  batuba kure bakunda Imana , tubahe impamba bajyana ku ishuri nabo bazabwire iby’uwo Mwami abo bazasanga ku mashuri yabo .”

Uwineza Clarisse uzwi kw’izina ry’ubuhanzi Neza The Pink

Abajijwe uko igitekerezo cyo kwita k’urubyiruko cyaje , uyu muhanzikazi yasubije muri aya magambo ati :” Twishyize hamwe na Spin na The Chrap  dutumira Street lights ( itsinda ry’aba raperi ) n’abandi  babyina bavuga imivugo (  poems ) , n’abaririmba tugamije kubwiriza abanyeshuri cyane cyane. Mbere y’uko basubira ku mashuri muri uyu mwaka mushya  dukoresheje injyana na style y’umuziki urubyiruko rukunda . Tuzabereka ko kuba urubyiruko ( aba jeunes ) bitababuza no gukorera Imana. Nta soni biteye gukorera Imana , si ubuturage , si ibintu biri byataye agaciro . Ni inshingano zacu ko bamenya ko kunezeza umubiri , kugendera mu bigare bitugusha mu byaha ari bibi […].”

Umurapeli Blaise Pascal uzwi ku ndirimbo ‘ Kubera Imana ‘ nawe azaririmba muri iki gitaramo.

Yongeyeho ati :” Twifuza kubabwira ko gusenga no gusoma Bibiliya ariyo ntwaro y’umukristu , kandi ko iyo uhamije k’umugaragaro ko uri Umukristo bikurinda izo ngeso mbi , kuko amaso yose aba aguhanzeho . Ni kenshi urubyiruko ruta inzira nziza  rukajya mu nzira mbi babitewe n’ibigare rurimo kugirango bagaragare nkaho bari  bashoboye cyane . Bakisanga mu biyobyabwenge n’ubusambanyi , ariko tuzababwiriza uko bigendekera umuntu wemeye  kumvira Imana  akayihamya .

Iki gitaramo cyiswe W.O.W (  Win Over the World )  kizaba ku cyumweru tariki  15 Mutarama kuri Women Foundation . Kizatangira kuva ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba gisozwe saa mbiri z’ijoro .

Serge Iyamuremye nawe azaririmba muri W.O.W

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rurangwa  Aimable

3,136 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress