Ni kangahe  umuntu asabwa gukoramo siporo mu cyumweru kugirango azagire amasaziro meza?

0
1017

Inshuro nyinshi muganga azakugira inama ko mu byo ukeneye harimo no gukora siporo igihe cyose asanze ufite ikibazo ushobora kwirinda kongera kugwamo nk’umuvuduko muke w’amaraso, umubyibuho ukabije, agahinda gakabije, indwara z’imitsi n’ibindi bituma imikorere y’umubiri itari kugenda neza mu buryo karemano.

Siporo ni kimwe mu bintu by’ibanze ubuzima bwa muntu bukenera kugira ngo imikorere y’umubiri igende neza, umubiri ugire ubudahangarwa bukomeye, ikaba n’urukingo rudashidikanywaho rw’indwara zitandura, zizwi nk’izidakira iyo ikozwe neza.

Gusa, kumenya niba usabwa gukora siporo buri munsi cyangwa mu minsi ingahe mu cyumweru, abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko biterwa n’ubwoko bwa siporo umuntu akeneye, umuvuduko azikoramo n’umwanya ashaka kuzimaramo.

Ikinyamakuru “amelioretasante.com” kigaragaza ko ari iby’ingenzi kumenya ubwinshi bwa za siporo usabwa gukora ariko utibagiwe ko kwihata siporo nyinshi kandi buri gihe nabyo bifite izindi ngaruka byakugiraho ku mikorere y’umubiri.

Nk’uko byavuzwe hejuru, inshuro usabwa gukoramo siporo zizaterwa n’ikibazo umubiri wawe ufite ushaka guhangana nacyo, ikigero ugezemo, igihe uzimaramo ndetse n’ubwoko bwa siporo umubiri wawe wakwihanganira umwanya runaka.

Urugero nko ku bantu bakuru bari ku myaka 50 kuzamura, akenshi basabwa gukora siporo kuko bari mu bantu bibasirwa n’indwara zitandura nk’umutima, imitsi, za rubagimpande n’izindi.

Niba ushaka kugabanya ibyago by’indwara zo mu za bukuru, ikinyamakuru amelioretasante.com gitanga inama ko amasaha abiri (2h) aba ahagije umuntu ari gukora siporo zo kugabanya ingaruka zo gufatwa n’ibyo bibazo; ni ukuvuga mu cyumweru ukazikora amasaha agera ku 10.

Niba ushaka gutwika ibinure byo mu mubiri, inama nziza ni uko wakongera igihe ukora siporo ukazikora nibura gatatu mu cyumweru ariko ukoresha imbaraga nyinshi mu minota 20 uri kuzikora kugira ngo utwike ibinure umubiri ubitse.

Ushaka kongerera imikaya yawe ingufu zo gukomera, irinde gukora siporo nyinshi zo guterura ibituma imikaya yizinga, nko guterura ibyuma, kuko umubiri uba ukeneye akaruhuko nyuma y’imyitozo ngororamubiri ukoze kugira ngo ugabanye ingaruka z’umuvuduko w’amaraso na diyabete yo mu bwoko bwa kabiri. Kora siporo zo kongera imikaya gatatu mu cyumweru mu gihe kingana n’iminota 40 uko ugiye kuzikora, ni ukuvuga iminota 120 mu cyumweru.

Ku muntu ushaka kongera ubudahangarwa bw’umubiri, isaha imwe ku munsi irahagije ariko ukaruhuka umunsi umwe ukurikiyeho, ni ukuvuga iminsi ine ya siporo zo kwiruka mu muhanda ku muvuduko utakugoye.

Zimwe mu ngaruka zo gukora siporo nyinshi ziruhije umubiri zirimo kwihinahina kw’imikaya ku kigero itabasha kongera gusubirana uko isanzwe, kubabara cyane imikaya, gucika intege umubiri wose, kuribwa, kwiyongera k’umuvuduko w’umutima no gutakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

 

 

 

 

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::