Monday , 23 January 2017

Ni yo mpamvu Petero yari Simoni Yezu akamwita Petero bisobanuye urutare rukomeye rw’ukwemera – Musenyeri Smaragide Mbonyintege

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Smaragde Mbonyintege aratangaza ko Imana yatanze Umwana wayo Yezu  na Kriziya (itorero) kugira ngo idufashe kumva uwo Yezu kuko ngo umuntu  ushaka kumwiyumvisha ku giti cye acikamo amacakwinshi.

Aya ni amagambo yatangaje ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Ibyishimo.com baganira ku buzima abakristo bakwiye kubamo buri munsi. Aha bifashishaga ijambo ry’Imana rivuga ko uzi Ijambo ry’Imana yubakira inzu ye ku rutare.

Mgr Smaragde Mbonyintege

Musenyeri Smaragde Mbonyintege arasobanura ubuzima nyabwo bukwiye kuranga abakristu

Muri iki kiganiro, Musenyeri Smaragide Mbonyintege  yatangiye asobanura ubuzima bukwiye abakristu yifashishije nyine iryo jambo twavuze haruguru n’uburyo rigomba kumvikana.

Yagize ati : “ Ubundi iryo jambo riri mu gitabo cy’Ubuhanga. Ubuhanga bw’ibanze ni ukumenya Imana. Imana yaturemye idushyiramo ubuhanga bwo kuyimenya no kuyubaha no kuyikunda. Ariko harimo n’icyaha gitandukanya umuntu n’Imana. Kubakira inzu yawe ku rutare rero si inzu y’amatafari cyangwa y’ibiki, ahubwo ni ubuzima bwawe uba wubaka. Ubuzima bwubakiye ku kwemera buba bukomeye. Naho ubuzima bwubakiye ku musenyi buranyerera nk’amazi agiye ku musenyi aratemba akagucika.”

Muri uko kuvuga ubuzima bwubakiye ku rutare,  Musenyeri Smaragde avuga ko mu mvugo yumvikana y’iki gihe ari ubuzima bwubakiye ku kwemera. Ngo ubundi urutare muri Bibiliya bishaka kuvuga ukwemera. Ngo ni na yo mpamvu Petero  yari Simoni Yezu akamwita Petero bivuga “Urutare rw’ukwemera.”

Akomeza anasobanura uko umuntu yagera kuri uko kwemera kugira ngo akubakireho inzu ye ikomere.

Yakomeje agira ati : “ Bene wacu bo mu yandi matorero bakunda kuririmba bati : ‘ Ni wowe rutare.’ Burya ni Zaburi baba baririmba. Ni wowe rutare ni ukuvuga ni wowe nemera, ni wowe negamiye, ni wowe nakubakiraho ikintu gikomeye cyose nshaka gushinga. Naho ibindi byose ni ugushyira ku musenyi. Uburyo bwa mbere umuntu yabigeraho, ni ukumva umutima we akamenya aho umwerekeza. Ariko n’Imana yaradufashije kugira ngo tubashe kwemera iduha Yezu iduha na Kriziya. Kriziya ni yo idufasha kumva Yezu. Iyo umuntu ashatse kumwiyumvira buri wese ku giti cye, birumvikana ko acikamo amacakwinshi. Iyo mvuga Kriziya ubwo mba mvuga n’andi matorero ariko ashingiye ku rutare nyarwo, adashingiye ku musenyi.”

Abajijwe impamvu abayobozi b’amatorero n’amadini na bo bagera igihe bakagwa bakava mu byanditswe ugasanga na bo batangiye kugaragaraho imyitwarire itari myiza kandi bazwiho kumenya Ijambo ry’Imana, Musenyeri Smaragide yasubije mu magambo akurikira:

Ati : “ N’abashumba burya ntukibwire ko bafite urukingo rw’icyaha. Hari n’ushobora gutakaza ukwemera ari umuyobozi cyangwa akarangarira mu zindi nyungu ndetse byanajya gupfa agakoresha ukwemera kwe kugira ngo abone inyungu ze bwite. Ntitwabicira urubanza ngo tuvuge ngo kanaka ni ko ameze ariko biterwa n’ibyo akora.”

Umwepisikopi wa Kriziya Gatolika muri Diyoseze ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege yasoje asaba abantu kwitabira amateraniro na za misa kugira ngo babashe gusobanukirwa ijambo ry’Imana mu buryo bumwe kandi barusheho kubaka ukwemera kwabo.

Yasoje agira ati: “ Abantu baravuga ngo ‘ Mfata Bibiliya Imana ikambwira.’ Nibyo nkubwira. Bibiliya irakubwira ariko ugomba kugira uyigusobanurira. Nk’icyo kibazo cyerekeye kubaka inzu ku rutare, urumva nk’umuntu agiye kuyisoma; abo twita “les fondamentalistes”, akumva ko ari urugo rwe arimo kubaka akibagirwa ko ari ubugingo bwe arimo kubaka … aho Kriziya cyangwa itorero ni byo bigomba kumusobanurira icyo urwo rutare rushaka kuvuga.”

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Twiringiyimana Valentin

2,770 total views, 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress