Niba ukunda izi mbuto ntukwiye kuzirya mu gihe zishwe n’izuba – MENYA UMUMARO WAZO

0
1857

N’ubwo imbuto ari nziza, abahanga mu bumenyi bw’imirire mu gitano Guide des Aliments bavuga ko zizirana n’izuba cyane bityo kuzirya zakayutse nta mumaro ziba zigifite.

Imbuto zitunze amazi, ni yo mpamvu zirinda icyaka. Zirimo isukari, abazirya bahorana intege. Zifite ibinyamafu, abazirya bagira imbaraga. Zigira fibres, abazirya bituma neza kandi ku gihe. Zituma vitamini C ikwirakwira neza mu mubiri, zica imyanda no gukura indurwe nyinshi mu maraso.

Abazirya ntibarwara indwara ya gute, imitsi cyangwa kurwara ibisebe byo mu nzira y’igogora. Zigira vitamini A na C, zigakingira kanseri. Zigira imyunyu ngugu ya potasiyumu, manyeziyumu, kalisiyumu, ubutare (fer). Imyunyu ya mbere mu gukoresha neza umubiri w’umuntu.

Mu gitabo Guide des Aliments, Pamlona Roger  avuga ko  imbuto ari isoko itangaje ya vitamini, imyunyungugu, n’ibintu bikoresha amara neza. Mu mbuto harimo vitamini C kurusha inyama, amata, amagi, ibinyampeke n’ibinyamisogwe byumye.

Akomeza avuga ko uwatungwa n’ibi ntarye imbuto, yarwara indwara z’injyanamuntu. N’ubwo ubwiza bw’imbuto ari ntagereranywa, ngo zizirana n’izuba aho imirasire y’izuba yangiza vitamini zizibonekamo. Kurya rero imbuto zanambye ni nko gusekurira mu rucaca.

Ikinyomoro

Ikinyomoro gitunze vitamini C, gitera kwihagarika neza, gikoresha impyiko neza, kirakenewe igihe impyiko zirimo imisenyi, igihe cy’igomera ry’inkari cyangwa zikaza ari nke. Ni urubuto kandi rwongera amaraso. Kinafasha abarwayi ba goutte ndetse n’ab’umubyibuho w’ikirenga.

Ipapayi

Ipapayi ryo  rigabanya indurwe mu gifu, rifasha kurwanya indwara zo mu mara, ritera kwituma neza, ryongera amaraso, ni ryiza ku batwite n’abagore bakunze kugira ibibazo byo gukuramo inda. Amazi yaryo atera uruhinja kwituma.

Wotameloni

Wotameloni ( Pastèque  cyangwa Watermelon ), urwo rubuto ni nk’igihaza kiribwa ari kibisi gusa kiba kiryohereye. Gitera kwihagarika neza, ni inshuti y’impyiko kandi ni urubuto rufasha mu  koza amaraso.

Umuneke

Umuneke  ukize  kuri potasiyumu, urakenewe ku barwaye umutima. Ni ibyo kurya byiza mu gukingira umwijima. Ufasha kandi uwuriye kutagira ikibazo cy’impatwe .

Inkeri

Inkeri zo zikize kuri vitamini A, C na E. Ziri mu bikingira kanseri no kurinda imitsi kumagana. Mu gihe inkeri zirabura zo mu ishyamba ( framboises ) zifite fibres, folates, vitamini C, potasiyumu, fer ( ubutare ), flavonoïde bityo izo nkeri zikaba zikenewe  ku barwaye indwara z’ibyuririzi, impatwe, impyiko zikorana intege nke, umwijima. Ni imbuto  zirukana imyanda mu mubiri.

Pome

Urubuto rwa pome (apple)  rwo rukingira amara ndetse rugafasha gukura urugimbu mu maraso. Ibyo bikiyongeraho kubuza imitsi kumagara.

Indimu

Izindi mbuto nk’indimu  zoza amaraso, zikingira ibyuririzi, zikanarwanya kanseri. Icunga ryo rituma amaraso agira ireme kandi rigafasha gukingira umubiri.

Amapera

Amapera yo afasha gukura mu mubiri umusenyi, avura umutwe kandi agafasha impyiko gukora neza.

Imizabibu

Imizabibu ikomeza umutima, igafasha  amaraso kugira ireme, ibyo bikiyongeraho  kubuza urugimbu kuba rwinshi. Imizabibu kandi ibuza imitsi kumagara, imitsi ikamera neza ndetse  igakingira umwijima, ituma amaraso agenda neza mu mwijima.

Ni imbuto zikwiriye   igihe umuntu afite amazi mu nda ( ascite ), arwaye hémorroïdes cyangwa  impatwe. Kuziba amara, impyiko zikora nabi, indurwe nyinshi, umunaniro w’ikirenga wo mu bwenge, igihe ubwenge ari bugufi cyangwa  mu gihe umuntu arwaye kanseri.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::