Niba uvuga ko ukunda Imana ntubigaragarize muri ubu buryo bubiri, urayiryarya

1
1045

Akenshi usanga abantu benshi bavuga ko bakunda Imana nyamara muby’ ukuri batayikunda kuko batubahiriza ibyo ibasaba mu kugaragaza urukundo bayikunda, ukanasanga akenshi abantu bamwe bakora ibihabanye n’amahame ndetse n’amategeko yayo kandi bavuga ko bayikunda.

Bibiliya yerekana icyo gukunda Imana ari cyo. Ubwa mbere igaragaza ko gukunda Imana ari ugukunda mugenzi wawe nkuko biboneka mu isomo rivuga riti:

“Umuntu navuga ati: “Nkunda Imana” akanga mwene Se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwene Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye. Kandi dufite iri tegeko ryavuye kuri yo, ngo ukunda Imana akunde na mwene Se.”  1 Yohana 4:20-21.

Aha Bibiliya isaba abantu kugaragariza urukundo bayikunda mu gukunda bene Se cyangwa bagenzi babo, abo babana, bakorana, bigana, …kuko utabasha gukunda abo bantu bagenzi be Bibiliya yagaragaje ko adashobora gukunda Imana atarabona.

Mu buryo bwa kabiri, Imana isaba abantu kugaragaza urukundo bayikunda babinyujije mu kwitondera (kumvira) amategeko yayo. Gusa ibi bagomba kubikora nyuma yo gukunda bagenzi babo.

Nk’ uko umuntu wese yifuza kugira inshuti babona kandi bakumva  ibintu kimwe, ni na ko n’umuntu wifuza kuba inshuti y’Imana aba agomba kugendera ku mahame yayo agakunda ibyo ikunda, kandi akanirinda ibyo yanga.

Isomo riri mu 1 Yohana 5:2-3: rishimangira ko gukunda Imana no gukunda abantu ari ibintu bigendana, rigira riti: “Iki ni cyo kitumenyesha ko dukunda abana b’Imana, ni uko dukunda Imana tugakurikiza amategeko yayo. Kuko gukunda Imana ari uku: ari uko twitondera amategeko yayo kandi amategeko yayo ntarushya. ”

“Kwitondera amategeko yayo” kandi si umutwaro ahubwo agamije kurinda abantu no gutuma bagira imibereho myiza, irangwa n’ ibyishimo.

Imana igaragaza ko ari yo yabanje gukunda umwana w’umuntu, kuyikunda rero ni igikorwa cyo gusubiza ibyo yaguhaye. (1 yohana 4:19: “Turayikunda kuko ari yo yabanje kudukunda”).

Urukundo rwayo rushimangirwa no kuba yarohereje Umwana wayo w’ikinege (Yesu Kirisitu) ngo abe umucunguzi w’abatuye isi, kugira ngo bavanwe mu bubata bw’ icyaha n’ urupfu (Yohana 3:16; Abaroma 5:8).

Ijambo  ry’Imana rigira inama abantu rigira riti “ mugume mu rukundo rw’ Imana … mwiringiye kuzabona ubuzima bw’ iteka”. (Yuda 21)

Bibiliya igaragaza ko gukunda Uwiteka no gukunda abantu ari yo mategeko akomeye. Yesu yasubije abantu bari bamubajije itegeko riru andi yose gukomera arasubiza ati: “Iry’imbere ni iri ngo ‘umva Isiraheli, Uwiteka Imana yacu ni we mwami wenyine. Nuko rero ukundishe Uwiteka umutima wawe wose,n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose. Irya kabiri ngiri: ‘ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Nta rindi tegeko rirusha ayo gukomera.”Mariko 12:29-31.

Gukunda bene So kandi ukitondera amategeko y’Imana ni byo bintu bibiri umuntu ashobora kugaragarizamo ko ayikunda. Umuntu nakora ibi byombi, bizatuma akunda Imana mu buryo yemera kandi binamufashe kuguma mu rukundo rwayo, yera imbuto z’urukundo ari zo bazamumenyeraho ko akunda Imana kandi ko akora ibyo ishaka (Matayo 7:16-20).

Cedrick   Mbaraga

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::