Niba warasabye Imana ikintu mu isengesho ntikiguhe, dore icyabiteye

0
1156

Abantu bo ma madini hafi ya yose barasenga ariko kandi hakaba abavuga ko Imana idasubiza amasengesho yabo ndetse rimwe na rimwe bakabyinubira bakanavuga ko Imana itakibitayeho, aha tugiye kukubwira ibyo wakora kugirango Imana yumve kandi isubize isengesho ryawe.

Mbere yuko Yesu ava ku isi, yabwiye abazamwizera bose ko bakwiye gusenga biherereye batagamije ko abantu bababona kuko Imana ireba ibyiherere mu mitima, abasengera ku karubanda ngo abantu bakunde bababone Bibiliya yabise ‘indyarya’ kandi ngo nta zindi ngororano baba bategereje kubona uretse kugirango abantu babarebe. (Matayo 6: 5-6)

Yesu kandi yababwiye ko badakwiye gusenga basubiramo amagambo nk’abapagani. Abapagani ngo ni bo bibwira ko gusubiramo amagambo ari byo bituma bumvirwa. (Matayo 6:7). Bibiliya iti :”nuko ntimugase na bo kuko So azi ibyo mukenennye mutaramusaba.”(Matayo 6:8)

Niba rero umuntu ashaka ko Isengesho rye rumvwa kandi rigasubizwa, agomba gusenga mu buryo yemera.

Nanone ntitugomba gusenga twifashishije ikindi kintu icyo ari cyo cyose, nk’ ibishushanyo, cyangwa ishusho y’ikindi kintu icyo aricyo cyose. Mu kuva 20:4-5  hagira hati:

“ Ntukiremere igishushanyo kibajwe cyangwa igisa n’ ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku isi cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka. Ntukabyikubite imbere ….”

Niba dushaka ko Imana yumva amasengesho yacu, kugira ngo tubigereho tugomba kumenya ibyo Imana ishaka nandi tukayisenga yo ubwayo nta wundi muntu cyangwa ikintu twifashishije kugirango twegere Imana.

Muri 1 Yohana 5:14, hasobanura ko Imana itwumva iyo dusabye  ikintu cyose gihuje nuko ishaka. Hagira hati: “Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka.”

Iyo usomye muri Yohana 14:13-14 hakwereka ko nanone mu gihe umuntu asenga akwiye gusenga usaba mu izina rya Yesu nkuko Yesu ubwe yabyibwiriye abigishwa be ati: “Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikora kugirango Data yubahirizwe mu Mwana we, nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora”

Gusa nubwo Yesu yasezeranye ko azakora icyo abamwambaza bamusabye, nanone Bibiliya itugaragariza ko hari amasengesho Imana idasubiza bitewe nuko abayasenze basabye ibihwa n’irari ryabo.

Ibio bishimangirwa n’isomo riri muri Yakobo 4:3: “Murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi.”

Ibi birerekana ko mu gihe umuntu asabye Imana ko imuha ibihwanye n’irari rye cyangwa ibyo agiye kwayisha irari adashobora gusubizwa yego. Mu yandi magambo, Imana ntiyamuha ibyo bintu kandi izi neza ko ari ibyo kwayisha irari.

Mu gihe rero ushaka ko Imana yumva kandi igasubiza amasengesho yawe, ugomba kuyisenga yo ubwayo (utagize ikindi kintu uyisimbuza), ukabikora wiherereye (utagamije kwiyerekana), udasubiramo amagambo (nkaho ubwira Imana itumva) kandi ugasaba ibihuje n’ubushaka bw’Imana (atari ibyo kwayisha irari rya muntu).

Amasengesho yawe asubizwa bitewe n’uburyo wasenze

Cedrick Mbaraga

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::