Saturday , 27 May 2017

NIGERIA: Abapadiri ba Kiliziya Gaturika barahiye barasizora , bavuga ko bahitamo gupfa .

Padiri Paul Jatau , atangaza ko aho kwemera Islam bahitamo gupfa nk’abakristu. Ibi yabitangaje nyuma y’ihohoterwa yagiriwe ndetse n’abavandimwe bagenzi be b’Abapadiri n’Ababikira n’ingabo za  Hausa Fulani  mu majyepfo ya Kaduna muri Nigeria .

Uyu mupadiri wa Kiliziya Gatorika , yanditse urwandiko rukomeza abantu bahuye n’akaga , asaba ko ubwicanyi bubera mu  majyepfo ya Kaduna byahagarara.

Padiri Jatau yongeye guhamagarira inzego z’umutekano guhagarika ubu bwicanyi n’ihohoterwa rikorerwa abakristu bo muri aka gace , avuga ko atari ibikorwa byagakwiye kuranga abantu nkuko ikinyamakuru hope kibitangaza .

Agira ati:” Byaba biteye ubwoba kandi bitumvikana , guhagararira ndetse ukanarebera  ibikorwa by’ihohoterwa bikorwa n’imitwe y’iterabwoba ntibitugira abantu bafite ub’umuntu”.

Inyandiko ye iragira iti :“ Mu majyepfo ya Kaduna ndetse n’utundi duce twaho mu  byumweru bike bishize habaye ibikomeye , imitima yarakomeretse. Uyu munsi nabwo biragaragara  ko abantu benshi babaye imfungwa  bakanafungirwa mu ngo  zabo nk’inyamaswa binyuze mu iterabwoba , hakanakoreshwa kandi imbaraga.

Icyo mbona cyo mu by’ukuri ni ihohoterwa rikoreshejwe imbaraga  ndetse n’amagambo yamburana ub’umuntu , bagira ngo bagere ku ntego yo kwikunda no kwikubira. Uretse abantu basanzwe n’ingabo zishinzwe umutekano nazo zikoresha ayo mazina yo gutesha agaciro abantu   nk’abandi baturage bose batuye mu majyepfo ya Kaduna , kandi bakwiye kureka abaturage bakabaho neza ”.

Akomeza avuga ko amajyepfo ya Kaduna akwiye gukomeza guturwa. Ati :“ Amarira yashotse mu maso yanjye kuberako abaturage bo mu  majyepfo ya Kaduna bahohotewe ndetse bakanajugunywa kure n’ingabo za Hausa – Fulani , cyane cyane bagafatira ubutaka bwabo bakabugira ubwa El-Rufai n’abambari be. Ibi ni bimwe mu bikongeza ishyari  mu bantu kandi  turasaba ko bakwiye gusubizwa mu byabo”.

Yongeyeho ati :” Tuzahitamo gukomeza kuba Abakristu kabone niyo twapfa , ariko biruta kwemera kuba Umuyisilamu . Mushobora kutwica , mukanangiza n’ibyacu , ariko Imana izatuzamura .”

Padiri Paul Jatau , atangaza ko aho kwemera Islam bahitamo gupfa nk’abakristu.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

 

9,413 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress