Nigeria: Abasilamu badukiriye abakirisitu kuri Bunani barabica, barabasambanya banabasenyeraho insengero

0
860

Umuryango w’Abakirisito muri Nigeria urashinja abasilamu kugaba ibitero ku bakirisitu bakabica, bakabafata ku ngufu ndetse bagasenya ibikorwa remezo by’insengero zitandukanye ku munsi w’Ubunani.

Abakirisitu bo mu gace ka Kwara ni bo bavuga ko ku munsi w’Ubunani batewe n’abasilamu bakabakorera ibikorwa by’urugomo birimo ubwicanyi, kubasambanya ku gahato ndetse no gusenya ibikorwa remezo bitandukanye mu gihe abo bakirisitu bari bavuye mu masengesho yo gutangira umwaka mushya.

Prof. Timothy Opoola wavuze uburyo abakirisitu bakorewe urugomo yatangarije ikinyamakuru dailypost cyandikirwa muri iki gihugu ko abo basilamu bavugaga ko ubutaka abo bakirisitu bari bariho ari ubwabo.

Ati: “Mu gihe bagabaga igitero, baririmbaga indirimbo za kisilamu bavuga bati ‘Allah Akbar, ubu butaka ni ubw’abasilamu’ bateye amabuye bamenagura ibirahuli by’amadirishya y’urusengero rw’abakirisitu basengera mu itorero Christ Apostolic Church.”

Prof. Timothy yakomeje agira ati: “Mu by’ukuri abakirisitukazi bafashwe ku ngufu mu gihe basubiraga mu rugo bavuye gusenga ndetse bamwe birukankaga bambaye ubusa bahungira mu rusengero. Abo basilamu babonye abagore bahungiye mu rusengero bahakora za bariyeri bamenagura ibirahure by’urusengero banangiza imodoka zari zihaparitse. ”

Prof. Timothy yavuze ko aba basilamu nyuma yo gukora ibi bikorwa bakomereje kuri Kiliziya ya St. Joseph na ho bakangiza kiliziya yaho ndetse ngo bibye amatelefone, ibikapu n’ibindi bintu abo bakirisitu bari bafite.

Yavuze ko Polisi itabashije gutabara ku gihe kuko iyo ihagerera igihe, abo bagizi ba nabi batari kubasha kwangiza izo nsengero zose. Yasabye Leta kugira icyo ikora mu kurinda abakirisitu ibitero nk’ibyo mu bihe biri imbere.

Iyi ni imwe mu nyubako zangijwe n’abagizi ba nabi bikekwa ko ari abasilamu

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::