Friday , 22 September 2017

Ntibisanzwe: Hakozwe impeta izajya irinda abashakanye gucana inyuma

Ubudahemuka mu bashakanye bumaze kugenda bucika muri iyi minsi, gusa nubwo bimeze bitya, iduka Jason of Beverly Hills riherereye ahitwa Beverly Hills muri leta zunze ubumwe za Amerika, California, ryashyize ahagaragara impeta izajya ituma abashakanye badacana inyuma.

Burya ngo benshi mu baca inyuma abo bashakanye babanza kuvanamo impeta zigaragaza ko bashyingiwe, kugira ngo bagaragare nk’ingaragu, bityo babashe kwemerwa n’abo batashakanye.

Impeta idasanzwe yitezweho kurinda abashakanye gucana inyuma.

Iyi mpeta y’abashakanye yashyizwe hanze na Jason of Beverly Hills yanditseho amagambo ‘Married’ cyangwa ngo ‘Yarashyingiwe’, bizajya bituma urikumwe n’uyambaye azajya ahita amenya ko yashyingiwe.

Uburyo iyi mpeta idasanzwe ikozemo buzajya butuma uyambaye ashaka kuyikuramo, rya jambo ‘Married’ rigasigara ryiyanditse ku rutoki ku buryo wa muntu adashobora kubeshya undi wese ko atashyingiwe.

Nubwo iyi mpeta yakozwe hari abo itazabuza guca inyuma abo bashakanye kuko nubundi babikora banambaye impeta igaragaza ko bashyingiwe.

Kutizerana kw’abashakanye ni ikindi kibazo kibaho cyanatuma umwe cyangwa bombi bashaka gukoresha bene ubu buryo bw’impeta, kuko akenshi nta kindi biba bivuze gusaba uwo mwashakanye kwambara iyi mpeta, kitari kumva ko yazaguca inyuma.

Iduka Jason of Beverly Hills riherereye ahitwa Beverly Hills muri leta zunze ubumwe za Amerika, California.

Theoneste Niyikiza

1,986 total views, 2 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress