NTIBISANZWE : Igiti kiyeguye aho cyari kiryamye cyongera kwitera mu butaka , none Abarundi baravuga ko ari ikimenyetso cy’uko Yesu agiye kugaruka — AMAFOTO

6
62

Mu gihugu cy’u Burundi haravugwa igiti cyari kimaze igihe kirekire cyararanduwe mu butaka , aho cyongeye kwiyegura kikishinga , kugeza magingo aya kikaba gihagaze mu butaka kandi imizi yacyo ikomeye k’uburyo abahageze bose batungurwa no kukibona gihagaze kandi bamwe muri bo baracyashijeho inkwi zo gucana , abandi bakagitwikamo amakara .

Iki giti bigaragara ko gikuze cyavugishije abaturage batari bacye batuye mu gihugu cy’u Burundi , cyane cyane abatuye muri Komini Mugwi muri Zone ya Buhayira .

Umwe mu baturage baganiriye n’Ikinyamakuru Ibyishimo.com wari ahabereye  ibi bidasanzwe yavuze ko abantu batari bacye baje kureba icyo giti cyongeye kwisubiza ubuzima cyahozemo , yemeza ko ibyo ari igitangaza .

Ati :” N’igiti cyari kimaze imyaka ibiri cyaraguye kiryamye hasi ,  n’imizi yacyo barayitahijemo inkwi . Nacyo bari baragiciyemo kabiri  igice kimwe cyo hejuru bagitwikamo amakara , ikindi gice gifatanye n’imizi barakireka . Kikaba rero cyari kimaze imyaka ibiri kiryamye hasi […] , imizi yacyo bari barayicanye , none iki giti cyongeye guhaguruka cyongera kumera nkuko cyari kimeze mbere kigihagaze mu butaka , ubu cyabaye igitangaza .

Igiti cyahindutse igitangaza muri Komini Cibitoke

Ubu mvuga niho ndi , niho mpagaze  . Abayobozi bose  baje  , abashizwe igisirikare n’igiporisi bari kumwe n’umuyobozi wa komini Mugwi  bose baje kwirebera ibyabaye muri iyi komini ngo batange ubutumwa buhumuriza abaturage , kuko twese turabibona nk’igitangaza .”

Iki giti cyahindukiye benshi igitangaza ngo cyahagurukiye muri  komine Mugwi , Zone ya Buhayira k’umutumba wa Kabuye  , mu Ntara ya Cibitoke .

Iki giti kimaze imyaka ibiri kiryamye hasi , abantu bari bakigerereye bagitwikamo amakara abandi bagikuraho inkwi zo gucana .

Iki gikorwa ngo kirerekana ko Yesu agiye kugaruka .

Mu butumwa bwatanzwe n’undi muturage utuye mu gihugu cy’u Burundi muri Komini Mugwi , yavuze ko iki kimenyetso babonye cyerekana ko Yesu Kristu agiye kugaruka mu isi gucungura Itorero .

Ati :” Twese byadutangaje kuko ntitwamenya ibyo aribyo ! Abantu bagitahije ndetse n’abagitwitsemo amakara bambwiye ko batangaye kandi bumijwe no kubona iki giti cyahagaze ntibamenya icyatumye gihagarara . Ntawe ubizi rero niba ari Yesu ugirango agaruke , ariko abantu dukwiye kwita cyane ku bimenyetso nkibi tubona .”

Iki giti abaje kukireba bavuga ko ari ikimenyetso Imana yatanze .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Ishimwe Ange Mimi

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

6 Ibitekerezo byanyu

  1. Mu Burundi hakorewe ibyaha byindengakamere nta kuntu Imana itakoresha inzira zose zishoboka ngo ibahe avertisement final!! Nibyo natwe twakoze amabi menshi aliko nyuma yiminsi 100 ibintu byagaruwe mumurongo nubwo nta mwonga ubura isato!! Uko biri kose umuntu utari umwicanyi yahitamo kuba mu Rda aho kuba I Burundi. Kandi umwicanyi nawe yahitamo I Burundi aho kuba mu Rda! So, ibyo byabaye rero nurukundo rwImana yongeye kugaragariza abarundi ngo bavavanure nikibi bahitemo kwisubirira muruhande rwImana cyaneko iyi si iri hafi kurunduka! Barundi bene wacu nimuve mumacakubili yamoko mumenyeko ari Satani wazanye ibyo akabiba umwuka we mubi mu bana ba Adamu kuko twese ariwe dukomokaho! Abanya politike nabantu babi nimureke kubishinga na kare nibo babikuramo umwimbu mwebwe mugahinduka impunzi naboro kubera ingaruka zintambara. Imana yaratwigishije aliko byaranse ko twumvira abakozi bayo niyo mpamvu ihisemo gukora igitangaza ngo kumbure bibakangure. Yes! Mwibukeko nigihe Yerusalemu yari igiye kurimbuka yabwirijwe numusazi kubera abavugiramana bavugaga aliko abantu ntibabumve.

  2. Mana we kuki muvuga ngo nukugaruka kwa Christo kuki niba igiti nkicyo cyihagarika nyuma y imyaka2 kiguye,kuki mwumva Imana idasaba uburundi guhagarika ubwicanyi b umaze iyo myaka.
    reka mba bwire mu Rwanda94 muri sake ubwo abicanyi birukangaga inyuma yabo bica bageze kumusozi urika baratambuka bahungira i Burundi.
    Imana igerageza kwereka abicanyi ko iriho ngo bihane ariko ntibumva
    muribuka muri bible indogobe ivuga

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::